• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ingoma Ibihumbi u Rwanda ruticaranye ku meza n’abaruhekuye bashaka kwambara Uruhu rwera kandi ari ibirura   |   04 Aug 2026

  • Omar Artan witegura gusifura UEFA Super Cup izahuza PSG na Aston Villa, azasifura umumukino wa nyuma wa CECAFA KAGAME Cup 2026   |   03 Aug 2026

  • Rayon Sports, Gor Mahia, Jamus na Al Hilal zageze muri ½ cy’Imikino ya CECAFA Kagame Cup 2026   |   02 Aug 2026

  • Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana   |   01 Aug 2026

  • APR FC, Rayon Sports, Police FC na Kiyovu SC zizakina FERWAFA Super Cup 2026 yari isanzwe ikinwa n’amakipe abiri   |   01 Aug 2026

  • Rutahizamu Byiringiro Lague agiye kwerekeza muri Afurika y’Epfo aho yitegura gutangira akazi mu ikipe ya Durban City FC   |   31 Jul 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Ikipe ya Rayon Sports yashyizeho uburyo bwo kugura amatike ku bakunzi bayo nubwo batemerewe kwitabira imikino yayo.

Ikipe ya Rayon Sports yashyizeho uburyo bwo kugura amatike ku bakunzi bayo nubwo batemerewe kwitabira imikino yayo.

Ubwanditsi 30 Apr 2021 Amakuru, IMIKINO, Mu Rwanda

Rayon Sports, imwe mu makipe amenyereweho udushya twinshi, Kuri ubu yaahyizeho gahunda nshya yo gukusanya imbaraga n’ubushobozi bw’abafana hagamijwe kuyishyigikira binyuze mu kugura amatike y’umukino nubwo batazaba bemerewe kujya kuri stade.

Iyi kipe yatangaje ko ubu abafana bashobora kugura amatike y’umukino hakoreshejwe ikoranabuhanga , nubwo abafana batemerewe kwinjira muri stade ngo barebe imikino, ahubwo bazayirebera kuri Youtube n’izindi mbuga nkoranyambaga z’ikipe.

Ibi Rayon Sports yabitangaje kuri uyu wa kane tariki ya 29 Mata 2021 binyuze mu itangazo yageneye abakunzi bayo, ibasaba gushyigikira abakinnyi muri iyi minsi itoroshye, aho isi yugarihwe n’icyorezo cya koronavirusi.

Muri iryo tangazo Rayon sports yatangaje ko mu rwego rwo kubona amafaranga yo guha abakinnyi mu gihe batsinze ( prime ), abafana batangira kugura amatike bifashishije ikoranabuhanga, kabone nubwo batazinjira muri stade zitandukanye.

Abafana bazakoresha uburyo bwari busanzwe bukoreshwa mu kwiyandikisha bagamije gutera inkunga ikipe, aho umufana azajya akanda *702# yifashishije Telephone,  agakurikiza amabwiriza.

Umuntu azajya agura itike ijyanye n’ubushobozi n’ubushake afite uhereye ku mafaranga 500 y’u Rwanda kugeza kubihumbi 20 ( 20,000).

Ubuyobozi bwa Rayon sports buvuga ko abafana bakwiye gukomeza gushyigikira ikipe yabo mu bihe bikomeye bya Covid 19 , bakayiha amafaranga bakabaye bayiha mu bihe bari kuba bemerewe kwinjira muri stade, bityo bagakomeza gufatanya n’ubuyobozi mu kubaka ikipe ikunzwe kurusha izindi mu Rwanda.

Rayon Sports yashyizeho iyi gahunda, mu gihe abagize itsinda ry’abafana bayo ryitwa Dream Unity Fan Club, biyemeje ko buri uko Rayon Sports yakinnye bazajya  bakusanya amafaranga ibihumbi bibiri (2000) kuri buri muntu, bakayashyikiriza iyi kipe.

Shampiyona y’u Rwanda 2020-2021 izatangira kuri uyu wa Gatandatu tariki 1 Gicurasi. Rayon Sports iri mu itsinda rya B, ikazatangira umukino wa mbere tariki ya  2 Gicurasi yakira ikipe ya Gasogi United kuri stade Amahoro i Remera, mbere yo gukina na Kiyovu SC na Rutsiro FC.

2021-04-30
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Umunsi wa 6 wa shampiyona y’u Rwanda waranzwe no ku rumbuka kw’ibitego no guterwa mpaga kwa Etincelles FC iri mu rugo

Umunsi wa 6 wa shampiyona y’u Rwanda waranzwe no ku rumbuka kw’ibitego no guterwa mpaga kwa Etincelles FC iri mu rugo

Ubwanditsi 12 Oct 2023
Bishop Rugagi yarekuwe

Bishop Rugagi yarekuwe

Ubwanditsi 15 Mar 2018
Muhumure nta Ebola iri mu Rwanda: Ministiri Diane Gashumba

Muhumure nta Ebola iri mu Rwanda: Ministiri Diane Gashumba

Ubwanditsi 19 Jul 2019
Iby’ingenzi kuri Djoliba AC igiye kwesurana na APR FC

Iby’ingenzi kuri Djoliba AC igiye kwesurana na APR FC

Ubwanditsi 06 Mar 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Muri Zanzibar haravugwa umwuka mubi mbere yuko amatora asubirwamo
POLITIKI

Muri Zanzibar haravugwa umwuka mubi mbere yuko amatora asubirwamo

Ubwanditsi 19 Mar 2016
Kwibuka24:”Yaturokoye urupfu rukomeye rutyo na none iracyaturokora”-Aline Gahongayire
Mu Rwanda

Kwibuka24:”Yaturokoye urupfu rukomeye rutyo na none iracyaturokora”-Aline Gahongayire

Ubwanditsi 07 Apr 2018
Dr Eugène Rwamucyo yahamijwe ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, akatirwa imyaka 27 y’igifungo mu Bufaransa
Amakuru

Dr Eugène Rwamucyo yahamijwe ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, akatirwa imyaka 27 y’igifungo mu Bufaransa

RUSHYASHYA 18 Jul 2026

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru