Mu gihe u Rwanda n’Isi yose bibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi, Rwanda Media Commission (RMC) yifatanyije n’Abanyarwanda bose mu bikorwa byo kwibuka inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
Rwanda Media Commission ishingiye ku nsanganyamatsiko yo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 23 ariyo “Twibuke Jenoside yakorewe Abatutsi, turwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, dushyigikira ibyiza twagezeho”; inashingiye kandi ku biteganywa n’amahame ngengamyitwarire y’umwuga w’Itangazamakuru mu Rwanda nk’uko yahinduwe kuwa 5 Mata 2014;
Rwanda Media Commission nk’urwego rw’abanyamakuru bigenzura rufite inshingano zo kugenzura imikorere y’itangazamakuru n’imyitwarire y’abanyamakuru umunsi ku wundi, iributsa abanyamakuru bose hamwe n’abandi banyamwuga b’itangazamakuru kuzirikana inshingano zabo no gutanga umusanzu wabo mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.
Rwanda Media Commission irasaba by’umwihariko ibitangazamakuru bikorera kuri murandasi (internet) kugira ubushishozi mu kugenzura no kurekura ibitekerezo bitangwa ku nkuru byatangaje hirindwa imvugo z’urwango n’amacakubiri.
Rwanda Media Commission izakomeza guharanira ko itangazamakuru mu Rwanda rikora mu buryo bwubahirije amahame y’umwuga hirindwa ko itangazamakuru ryagirwa umuyoboro wo guhembera ingengabitekerezo ya Jenoside mu buryo ubwo ari bwo bwose.
Rwanda Media Commission iboneyeho n’umwanya wo gufata mu mugongo ababuze ababo muri Jenoside yakorewe Abatutsi, by’umwihariko imiryango y’abari abanyamakuru.
Ku mugereka murasangaho itangazo ryashyizweho umukono.
“Twibuke Jenoside yakorewe Abatutsi, turwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, dushyigikira ibyiza twagezeho”
Murakoze!