Ubwo abanyamakuru bari mu itorero ry’Impamyabigwi kuri iki cyumweru bahawe impanuro na Minisitiri w’ingabo, Gen James Kabarebe wabasabye kujya batangaza inkuru bakoreye ubushakashatsi mu rwego rwo kurwanya inkurikizi n’ibihano bihabwa bamwe mu banyamakuru.
Minisitiri w’ingabo Gen James Kabarebe yasabye abanyamakuru bari mu itorero i Nkumba kujya batangaza amakuru bakoreye ubushakashatsi ndetse no gushyira mu bikorwa amasomo aboneye y’Impamyabigwi.
Yagize ati”Ntukihutire kuvuga ikintu, kubaza ni kumenya, mbere yo kuripotinga ku kintu ugomba kuba wakoze ubushakashatsi,ufite amakuru ahagije,uzi ngo ntawe ngo unanirwe ku nkuru wakoze”.
Prof Shyaka Anastase ,umuyobozi w’ikigo cy’imiyoborere myiza yashishikarije aba banyamakuru kuzaba umusemburo w’impinduka nziza ,kandi ko umunyamakuru mwiza akwiriye kugira umutimanama.
Icyemezo cyo guha abanyamakuru izina ry’ubutore cyakiriwe neza n’abanyamakuru, aho bavuga ko bagiye guhamya no gushimangira amasomo bahawe.
Abanyamakuru bari mw’Itorero ry’impamyabigwi icyiciro cya kabiri baasabwe kuzajya barangwa n’ukuri kandi bagaharanira guteza imbere sosiyete nyarwanda.