Nkosazana Dlamini-Zuma, uhatanira kuyobora ishyaka ANC muri Afurika y’Epfo, yahoze ari umugore wa Perezida Zuma baza gutandukana bafitanye abana bane ariko bakaba ari incuti cyane muri politike.
Tariki 15 Werurwe 2017 nibwo Nkosazana Dlamini-Zuma yageze ku kibuga cy’indege cya OR Tambo International Airport i Johannesburg, avuye muri Ethiopia gusezera ku mirimo y’ubuyobozi bwa komisiyo y’umuryango w’ubumwe bwa Afurika (AU), aho yakiriwe n’imbaga y’abantu benshi biganjemo abayoboke b’ishyaka ANC riri ku butegetsi.
Kuva komisiyo y’ubumwe bwa Afurika yatangizwa ku mugaragaro muri Nyakanga 2002 imaze kuyoborwa n’abantu batanu, barimo Moussa Faki wo mu gihugu cya Chad, ikiyiyoboye, na Amara Essy wo muri Ivory Coast wayiyoboye umwaka by’agateganyo igitangizwa. Abo bose bamaze kuyobora iyo komisiyo ya AU ni abagabo, usibye Dlamini-warangije manda ye y’imyaka ine ntiyemere kwiyamamariza manda ya kabiri kandi yari agikunzwe anabyemererwa n’amategeko !
Kuba Dlamini-Zuma atarashatse kwiyamamariza manda ya kabiri kandi yarahabwagwa amahirwe yo kongera kuyitorerwa, yagera mu gihugu cye akakirwa gitwari n’imbaga y’abayoboke ba ANC, hari ikintu kinini byari bisobanuye benshi batabonaga.
Dlamini -Zuma yari asubiye muri Afurika y’Epfo mu myiteguro yo kuziyamamariza ubuperezida bw’ishyaka ANC mu mpera z’uyu mwaka, aho Perezida Jacob Zuma azaba arangije manda ye ya kabiri ari nayo ya nyuma ku buyobozi bw’iryo shyaka riri ku butegetsi kuva muri Mata 1994.
Guhatanira umwanya wo kuzaba Perezida wa ANC ntabwo biratangira ku mugaragaro kuko amabwiriza y’ishyaka ateganya yuko bizatangira muri Kamena uyu mwaka. Hari abantu ariko batangiye kwiyamamaza cyangwa kwamamaza abandi bucece, ndetse hamwe na hamwe bigakorwa no ku mugaragaro !
Urugero rwa hafi n’uko buri wese azi yuko Perezida Jacob Zuma akorera kampanye Dlamini-Zuma ngo abe ariwe uzamusimbura ku buyobozi bwa ANC, mu matora azaba Ukuboza uyu mwaka ! N’amwe mu mashami ya ANC, hirya no hino mu gihugu, yamaze gushyira ahagaragara abakandida bayo muri ayo matora y’umuyobozi mukuru w’iryo shyaka rimaze imyaka isaga 100 rishinzwe. N’ishami ry’urubyiruko kimwe niry’abagore rya ANC yamaze kugaragaza yuko umukandida wabo ari Dlamini-Zuma bitewe n’uko ayo mashami yombi ayobowe n’inkoramutima za Perezida Jacob Zuma.
Gushyigikirwa na Perezida Jacob Zuma ariko byo bishobora kuba nta buremere bifite cyane kuko ubu yanzwe hafi hose mu gihugu, ndetse na bamwe mu bikomerezwa bya ANC bakaba baratangiye kumufata nk’urukozasoni.
Abo barimo umunyamabanga mukuru w’iryo shyaka ku rwego rw’igihugu, Gwede Mantashe, uvuga ku mugaragaro yuko adashobora gushyigikira Nkosazana Dlamini-Zuma kuko ashyigikiwe na Perezida Jacob Zuma bashinja yuko amaze kwangisha abaturage ANC kubera amanyanga ye menshi. Benshi mu gihugu no muri ANC bamaze kwishyiramo yuko nta muntu washyigikirwa na Jacob Zuma nawe atari umunyamanyanga, cyangwa ari umuntu yitezeho kuzamukingira ikibaba ngo ntazakurikiranywe n’ubutabera nava ku butegetsi.
Dr Dlamini-Zuma
Abo bantu nka Mantashe badashyigikiye Dlamini-Zuma biyemeje kujya inyuma ya Cyril Ramaphosa ngo azabe ariwe uzasimbura Jacob Zuma ku buyobozi bwa ANC no kumwanya w’umukuru w’igihugu muri 2019, cyangwa Perezida Zuma aramutse akuweho icyizere, dore yuko uwo mushinga ubu uri mu nteko nshingamategeko ! Ramaphosa asanzwe ariwe Visi Perezida wa Repubulika akaba na Visi Perezida wa ANC ku rwego rw’igihugu.
Bimaze kwigaragaza neza yuko muri ANC abashyigikiye Ramaphosa ngo azabe ariwe uzasimbura Jacob Zuma ari benshi kandi bakomeye muri iryo shyaka. Uretse Mantashe hari n’umubitsi wa ANC, Zweli Mkize, unaturuka mu ntara imwe na Zuma ya KwaZulu-Natal. Hari kandi Lindwe Sisulu, umukobwa wa Walter Sisulu, muri Afurika y’Epfo uhabwa icyubahiro cyenda kungana nk’icya Nelson Mandela !
Ramaphosa kandi anashyigikiwe na benshi mu bayobozi b’urugaga rw’abakozi muri Afurika y’Epfo (COSATU. Ku munsi uherutse w’abakozi Perezida Jacob Zuma yahagurutse kuvugira ijambo mu mihango yari yateguwe na COSATU, bamukobana imbaraga biba ngombwa yuko acikishwa atarivuze !
Nubwo kugeza ubu Ramaphosa ashyigikiwe cyane ariko ubwinshi bw’abifuza kuyobora ANC bushobora kuzahindura ibintu bukazahesha amahirwe uwo wari umugore wa Perezida Zuma, Nkosazana Dlamini-Zuma.
Buhoro buhoro abifuza kuziyamamariza umwanya wa Perezida wa ANC baragenda biyongera kandi ahanini bazaba bavoma iriba rimwe na Ramaphosa. Abo wavugamo Mathews Phosa wahoze ari umunyakigega wa ANC hamwe na Jeff Radebe, minisitiri muri presidansi. Undi wiyamamariza uwo mwanya bikaba bigabanyiriza amahirwe abandi bazahatana na Dlamini-Zuma ni Perezida w’inteko nshingamategeko, Baleka Mbete. Perezida wa ANC niwe uba ari umukandida w’iryo shyaka mu matora ya Perezida wa Repubulika, kandi nta n’umwe ryigeze ritangaho umukandida ngo ayatsindwe !
Casmiry Kayumba