Umuvugizi Wungirije w’Itorero rya ADEPR, Bishop Tom Rwagasana, yiyongereye ku bandi bayobozi batatu b’iri torero bamaze iminsi mu gihome.
Kimwe n’abamubanjirije mu gihome, Rwagasana akurikiranyweho kunyereza umutungo w’itorero.
Umuvugizi wa Polisi, ACP Théos Badege, avuga ko Bishop Rwagasana yafashwe kuri uyu wa 4 Gicurasi.
Umuyobozi mukuru ushinzwe imari Sindayigaya Théophile, uwitwa Gasana Valens ndetse na Mutuyemariya Christine ushinzwe ubutegetsi n’imari batawe muri yombi mu minsi ishize.
Bishop Tom Rwagasana
ADEPR imaze iminsi ivugwamo ubwumvikane buke, aho uruhande rwiyise Nzahuratorero rushinja ubuyobozi buriho gusesagura amafaranga ndetse no kwigwizaho imitungo.
Hoteli Dove y’iri torero itangwaho urugero, aho Nzahuratorero ivuga ko abayoboke b’itorero bategetswe gutanga imisanzu kugira ngo ibashe kubakwa. Yatashywe muri Gashyantare 2017.
Mutuyemariya Christine
Hanakunze kuvugwa ibyo kuba abayoboke ngo bategekwa gutanga imisanzu yo kwishyura inguzanyo ya banki yafashwe hubakwa iyi hoteli, gusa ubuyobozi bwa ADEPR bukabigarama.
Ubwo iyo hoteli yafungurwaga, Minisitiri w’Intebe, Murekezi Anastase, yagiriye inama ubuyobozi bw’iri torero gukemura ibibazo bihari kandi bagaharanira gukorera mu mucyo.
Murekezi yanabibukije ko itegeko rigenga amadini igihe ryubahirijwe nta makimbirane ashobora kuba mu itorero, abasaba ko barikurikiza uko ryakabaye.
ACP Théos Badege