Umusirikare wo mu gisirikare cya Uganda, Lameck Owong uri muri diviziyo ya 4 mu nkambi ya Gulu, aravuga ko yakorewe iyicarubozi n’abantu atazi icyo bamuzizaga ubwo hizihizwaga umunzi w’umurimo muri kiriya gihugu.
Pte Paul Ocen, umutangabuhamya kuri iki kibazo kaba n’umusirikare ukorana n’uyu wakubiswe ku munsi mukuru, avuga uburyo yagiye kureba moto ye ku ihoteri yagerayo agasanga uyu mugenzi we bamuboheye ku giti mu gipangu cy’iyo hoteri bakamwangira ko yinjira ngo arebe ibiri kuberamo imbere.
Yagize ati”nagerageje kwinjira ku ngufu ngo ndebe ibiri kujya mbere mu gipangi cya hoteri, nanjye bahita bamfata banzirikana na mugenzi wanjye batujyana mu cyumba cy’iyo hoteri baradukubita, bakajya baminjiraho ifu ntazi ubwoko bwa yo irimo n’umunyu ubundi bakadukubita ibyuma bishyushye.”
Nyuma yo kubahindura intere, nibyo aba basirikare batwawe kwa muganga n’abapolisi bakuru muri ako gace, umuganga wabakurikiranye akaba avuga ko bageze kwa muganga benda gupfa.
Inzego z’umutekano zo muri kariya gace bavuga ko batazi uko byagenze gusa ko hari uwakoze ubutabazi akabahamagara bakajya kureba abo basirikare ariko batazi icyo bari kuzira.
David Ongom Mudong, ni umuyobozi wa sitasiyo ya polisi yo muri ako gace, avuga ko akibimenya yagerageje kubimenyesha umuyobozi umukuriye ariko akanga gufata terefone ndetse yanamwandikira kuri whatsap akanga kumusubiza.
Lt Hassan Kato, ni umuyobozi wa diviziyo ya gisirikare aba basirikare babarizwamo, na we avuga ko Atari azi iby’aba basirikare bahuye na byo kuko nta wigeze atanga amakuru ahubwo ko babimenye nyuma y’iminsi 2 bibaye.
Yakomeje avuga ko iki kibazo kiri gukurikiranwa mu gihe aba nab o bakiri ku bitaro bivuza ibikomere by’inkoni.