Umufaransa ushyigikiye cyane Umuryango w’ Ubumwe bw’ I Burayi Emmanuel Macron niwe yatorewe kuba Perezida w’ u Bufaransa mu matora yabaye kuri uyu wa 7 Gicurasi 2017, yatsinze Madame Marie Le Pen bari bahanganye.
Impuguke muri politiki n’ abakuru b’ ibihugu bitandukanye ku Isi bagize icyo bavuga kuri iyi nsinzi y’ uyu mugabo ugiye kuyobora u Bufaransa akiri muto kuva ku ngoma ya Napoleon Bonaparte.
Perezida Leta Zunze ubumwe z’ Amerika Donald Trump yagize ati “ Ndashimira Emmanuel Macron ku bw’ insinzi ikomeye yabonye uyu munsi [tariki 7 Gicurasi] nka Perezida mushya w’ u Bufaransa. Niteguye gukorana nawe neza”
Umuvugizi wa Angela Merkel, uyobora u Budage yagize ati “Ndashimira Emmanuel Macron, Insinzi yawe ni insinzi ikomeye ku mu muryango w’ ubumwe bw’ ibihugu by’ I Burayi no ku bushuti bw’ u Budage n’ u Bufaransa”
Minisitiri w’ intebe w’ u Bwongereza nawe yashimiye Emmanuel Macron ku bw’ insinzi imuhesha kuba Perezida w’ u Bufaransa yabone ati “U Bufaransa ni kimwe mu banyamuryango ba hafi, twiteguye gukorana na Perezida mushya wabwo mu buryo bwaguye”
Emmanuel Macron watorewe kuyobora Ubufaransa
Perezida wa komisiyo y’ Umuryango w’ Ubumwe bw’ ibihugu by’ I Burayi, Jean-Claude Juncker yagize ati “ Twishimiye ko u Bufaransa bwahisemo ahazaza y’ Abanyaburayi”
Minisitiri w’ Intebe w’ u Buyapani Shinzo Abe, yagize ati “Insinzi ya Perezida Macron watowe irerekana ko Umuryango w’ Ubumwe bw’ ibihugu by’ I Burayi ufitiwe icyizere”
Minisitiri w’ intebe wa Canada Justin Trudeau yavuze ko ashaka gufatanya na Macron bagateza imbere umutekano mpuzamahanga, n’ imikoranire mu by’ ubumenyi n’ ikoranabuhanga no guhanga imirimo igezweho.
Mubandi bagize icyo bavuga kuri iyi nsinzi barimo Perezida w’ u Burundi Pierre Nkurunziza wagize ati “Ni ku bw’ inyungu zikomeye nakurikiye amatora ya Perezida mu Bufaransa. Ndashimira Emmanuel Macron ku nsinzi yabonye ayikwiriye”