• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Amakipe 14 yo mu bihugu 4 birimo U Rwanda, Uganda, Kenya na Benin agiye guhatanira irushanwa ryo Kwibuka muri Volleybal   |   18 Jun 2026

  • Ishimwe Christian watandukanye na Police FC yerekeje muri APR FC yigeze gukinira asimburana na Niyomugabo Claude utarongera amasezerano   |   17 Jun 2026

  • Salomon Kalonda yatangaje ko Tshisekedi ashaka kugundira ubutegetsi, yifashishije kamarampaka   |   16 Jun 2026

  • Abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Vestine na Dorcas baheruka gutandukana na MIE, bamaze kwimukira muri Canada   |   15 Jun 2026

  • Ubushinjacyaha bwise Ingabire Mwene Dusabe b’i Butamwa; Umutesi   |   15 Jun 2026

  • Ben Rutabana akomeje kuba “umugati” w’ibigarasha ngo bibone icyo bitamira   |   15 Jun 2026

 
You are at :Home»ITOHOZA»Nyamasheke : Umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Gisakura yaburiwe irengero

Nyamasheke : Umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Gisakura yaburiwe irengero

Ubwanditsi 13 May 2017 ITOHOZA

Abaturage bo mu Karere ka Nyamasheke mu murenge wa Bushekeri, baravuga ko Umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Gisakura, Gahungu Jonas, Hagiye gushira icyumweru batazi aho aherereye, ndetse ngo Polisi y’u Rwanda ikaba yarataye muri yombi mugennzi we bakoranaga witwa Sylvie (bakunze kwita mama Shayini).

Aba bombi bivugwa ko bakurikiranyweho kugira ibyangombwa by’ibihimbano. Gusa ubuyobozi bw’akarere buhakana aya makuru buvuga ko atari byo aba bombi bahari ntakibazo bafite.

Mu gitondo cyo kuwa Kabiri, tariki ya 9 Gicurasi 2017, nibwo humvikanye amakuru avuga ko, Gahungu Jonas, wari umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Gisakura, giherereye mu murenge wa Bushekeri, ho mu karere ka Nyamasheke, mu ntara y’Uburengerazuba, yatorotse inzego zishinzwe umutekano, ku bw’ibyaha akekwaho, ndetse ngo na Sylvie (bakunze kwita mama Shayini) bakoranaga n’uyu Gahungu Jonas yayoboraga icyo kigo nderabuzima akaba yari yatawe muri yombi.

Ubwo umunyamakuru w’IJWIRYACU yaganiraga n’abaturage bo muri aka karere badutangarije ko ayo makuru ari yo, ndetse banemeza ko imodoka ya polisi ari yo yaje igatwara Sylvie (bakunze kwita mama Shayini) wakoranaga na Gahungu Jonas, ariko uyu Jonas we akaba yaratorotse. Abaturage bavuga ko aba bombi icyumweru kigiye gushira batabaciye iryera ngo kuko nta numwe muri bo uheruka mu kazi aho ku kigo nderabuzima cya Gisakura.

Amakuru aravuga ko uyu Gahungu Jonas na Mukamana Silvie wari umuforomo kuri iki kigo nderabuzima cya Gisakura, bombi bari bafite dipolome bakuye muri RDC, ariko ngo baakaba baratanze ibyango mbwa byemeza ko izo dipolome zemewe (Equivalences) by’ibihimbano.

Umwe yagize ati : “Bombi ntibari mu kazi…. uwo mudamu we arafunze, afungiye kuri sitasiyo ya ntendezi. Sylvie (tumwita mama Shayini)…. Ntituzi aho we yagiye (Gahungu Jonas), ntanubwo aheruka ku kazi. Gusa ngo yari muri konji, ariko yaragiye ntabwo ari uko afite konji. Twumva bavuga ngo barazira ibwangombwa bafite by’ibihimbano.”

Undi yagize ati : “Imodoka ya Polisi yaraje ifata uwo mukozi bakorangaga na Gahungu Jonas iramutwara. Kugaza ubu ntibari kuboneka. Ntabahari rwose. Yari no muri njyanama y’akarere (Gahungu Jonas).”

Mugenzi wabo nawe wigeze kuba muri njyanama y’aka karere ka Nyamasheke, ndetse akaba akurikirana ibikorwa bibera muri aka karere yagize ati : “Nubwo ntari mu karere ka Nyamasheke, nkurikirana ibyaho cyane……Bamushatse bamubuze, bivugwa ko yari afite ibyangombwa by’ibihimbano yagendeyeho ahabwakazi. Ariko ni ibintu bibabaje kumva ngo umuntu amaze imyaka myinshi mu rwego rw’ubuvuzi rukomeye akorera abaturage afite ibyangombwa by’ibihimbano.”

Akomeza avuga ko uyu Gahungu Jonas yari muri njyanama y’akarere kandi ngo njyanama ijya gushyirwaho Mayor ni we wagiye ahitamo abantu be yishakiye.

Ku ruhande rw’ubuyobozi bw’Umurenge wa Bushekeri ikigo nderabuzima cya Gisakura giherereyemo, IJWIRYACU dukesha iyi nkuru kivuga ko cyagerageje kuvugana n’Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge ku munsi wo kuwa kabiri tariki 9 Gicurasi ubwo cyari kimaze kumenya ayo makuru, telephone ye ngendanwa yitabwa n’Ushinzwe ubuhinzi mu murenge, Cleophas Habaguhirwa, aba ari we uyitaba avuga ko ari gukora mu mwanya we kuko ari muri konji, yavuga ko nabo ari bwo bacyumva iby’ayo makuru, ngo kuko ntabyo bari bazi, ariko ngo yari agiye kuyakurikirana.

Yagize ati : “Ntabwo ari Exectif uyifite ni goronome kuko exectif ari muri konji…….Natwe ayo makuru turi kuyumva. Ni byishya. Ubu tuvugana niho ngiye kugira ngo menye niba ari byo. Nimbimenya ndababwira.”

Kuva uwo munsi kugeza ubu ntacyo aradutangariza, ndetse naa telefone ntayitaba.

Mayor KAMALI AIME FABIEN, yoherereje itangazamakuru ubutumwa bugufi avuga ko ayo makuru atariyo nahato kuko ngo Sylvie Atari afunze ndetse ngo na Gahungu Jonas bari kumwe ku mugoroba wari watambutse, ngo ntiyigeze atoroka.

2017-05-13
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Eugene Richard Gasana, wari uhagarariye URwanda muri LONI, akurikiranyweho icyaha cyo gufata ku ngufu

Eugene Richard Gasana, wari uhagarariye URwanda muri LONI, akurikiranyweho icyaha cyo gufata ku ngufu

Ubwanditsi 17 Jun 2019
Uburyo ibaruwa Museveni yandikiye Kagame yuzuyemo” ukwivuguruza”

Uburyo ibaruwa Museveni yandikiye Kagame yuzuyemo” ukwivuguruza”

Ubwanditsi 21 Mar 2019
Burundi: Inteko y’imitwe yitwaje intwaro  FDLR, RNC n’Imbonerakure mu Intara ya Cibitoki igamije guhungabanya umutekano w’ u Rwanda.

Burundi: Inteko y’imitwe yitwaje intwaro FDLR, RNC n’Imbonerakure mu Intara ya Cibitoki igamije guhungabanya umutekano w’ u Rwanda.

Ubwanditsi 22 Mar 2019
Ibaruwa ndende Museveni yandikiye Kagame yemera ko yahuye na Mukankusi wo muri RNC na Eugene Gasana  wahoze ari Ambasaderi muri Loni

Ibaruwa ndende Museveni yandikiye Kagame yemera ko yahuye na Mukankusi wo muri RNC na Eugene Gasana wahoze ari Ambasaderi muri Loni

Ubwanditsi 19 Mar 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Burundi: Perezida Nkurunziza yashinze ishyirahamwe ry’Abahutu
Mu Rwanda

Burundi: Perezida Nkurunziza yashinze ishyirahamwe ry’Abahutu

Ubwanditsi 16 Apr 2017
Itangira ry’umwaka w’imikino wa 2022-2023 rizabanzirizwa n’umukino wa Super Cup uzahuza APR FC na As Kigali
Amakuru

Itangira ry’umwaka w’imikino wa 2022-2023 rizabanzirizwa n’umukino wa Super Cup uzahuza APR FC na As Kigali

Ubwanditsi 14 Jul 2022
CNLG yashimiye u Budage ku ifungwa rya Rwabukombe
Mu Mahanga

CNLG yashimiye u Budage ku ifungwa rya Rwabukombe

Ubwanditsi 02 Jan 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru