Nyuma y’amezi umunani Kundwa Doriane wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu mwaka wa 2015 yerekeje mu mahanga, yanenzwe n’umwe mu bayobozi b’Inteko y’Ururimi n’Umuco kwipfumuza izuru agashyiraho iherena.
Uyu mukobwa yavuye mu Rwanda ku wa 6 Nzeri 2016, byavugwaga ko agiye kwiga muri Kaminuza ya Laval iri i Québec muri Canada ariko amakuru IGIHE, dukesha iyi nkuru iheruka guhamirizwa n’umwe mu bahiga ni uko uyu mukobwa atiga ndetse ataba mu Mujyi wa Québec nk’uko yabitangaje, ahubwo ngo ‘aba mu Mujyi wa Toronto mu Ntara ya Ontario muri gahunda zitandukanye n’amasomo’.
Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Umuco mu Nteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco (RALC), Dr Nzabonimpa Jacques, yavuze ko bidakwiye ko umunyarwandakazi yipfumuza izuru kuko bitari mu muco Nyarwanda. Ibi yabitangarije mu kiganiro na Isango Star abajijwe ku bijyanye n’amashusho yagaragaye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza Miss Kundwa Doriane afite iherena ku zuru.
Dr. Nzabonimpa abwirwa n’umunyamakuru ibijyanye no kwipfumuza kwa Kundwa Doriane, yabanje kubaza niba yaba yarabikoze mbere y’uko yiyamamariza kuba Nyampinga w’u Rwanda, avuga ko ubusanzwe nta mukobwa ufite uwo muco wemererwa kwinjira mu irushanwa rya Miss Rwanda kuko binarebwaho mu marushanwa mpuzamahanga.
Yagize ati “Mu muco w’u Rwanda ibyo bintu ntibibamo, biriya ni ibintu byo mu muco wo hanze […] Byavugwaga ko umuntu upfumuye amazuru ari ingaruzwamuheto y’uwamupfumuriraga amazuru. Ibyo rero mu muco wacu ntabwo bibamo.”
Miss Kundwa Doriane
Yakomeje asobanura ko kwipfumuza amazuru, umunwa cyangwa ikindi gice runaka cy’umubiri kuri nyampinga watowe, ari kimwe mu bitemewe mu marushanwa y’ubwiza aba agomba kwitabira ahuza abakobwa baturuka mu bihugu bitandukanye ku Isi.
Ati “Icyo umuntu yakora ni ukubakangurira bakabereka uko umunyarwandakazi cyangwa umunyarwanda yitwara, burya ibintu bipfuye kuza gutya by’inzaduka abantu si ngombwa kujya bapfa kubifata kuko akenshi babifata bakabihubukira, babijyamo batazi impamvu abandi babikora n’icyo baba bifuza kubwira ababareba. Icyo twababwira ni ukujya babanza bagashungura bakareba icyo bagiye kwikoraho, bakanumva icyo bashaka kubwira ababareba.”
Miss Kundwa Doriane wanenzwe ’kwipfumuza amazuru’, yaherukaga kuba Umuyobozi wungirije w’ihuriro ry’urubyiruko nyarwanda ruba muri Canada ryitwa International Rwanda Youth for Development [IRYD].
Miss Kundwa Doriane ntaragira icyo atangaza ku mpamvu yamuteye kwipfumura ku mazuru. Nubwo ashinjwa gukora ibihabanye n’umuco, Kundwa asanzwe ari umunyamasengesho ukomeye ndetse ubwo yabaga mu Rwanda ntiyasibaga mu rusengero no mu bitaramo by’indirimbo zihimbaza Imana.
Mbere y’uko ajya kuba muri Canada yasengeraga mu rusengero rwa Women Foundation Ministries , mu byo azwiho na we ahamya ko biyobora ubuzima bwe ni ukubaha Imana no gukunda isengesho.
lily minaj
nabasiramukazi ntacyo mwabavuzeko none mwituniye kuri doriane? nabandi baraje shn