Polisi y’u Rwanda yatangiye ku mugaragaro mu gihugu hose, ibikorwa by’iterambere ry’abaturage n’ubukangurambaga bwo kurwanya ibyaha bizamara ukwezi mu rwego rwo kwizihiza isabukuru yayo ya 17.
Ibi bikorwa biri mu murongo w’icyumweru ngarukamwaka cyahariwe Polisi( Police Week) , byatangiriye mu karere ka Kirehe mu Ntara y’Iburasirazuba no mu karere ka Gicumbi mu Ntara y’Amajyaruguru.
Uyu mwaka , iki cyumweru gifite insanganyamatsiko igira iti:” Twizihize imyaka 17 y’ubufatanye n’abaturage twimakaza umutekano urambye.”
Mu bayobozi bitabiriye uyu muhango harimo abayobozi bakuru muri Leta n’ab’inzego z’umutekano , ibihumbi by’abaturage , aho babanzaga gukora umuganda udasanzwe mu turere twombi , aho bavuguruye banahanga kilometer 10 z’imihanda ndetse no banahererekanya amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba, amasoko y’amazi meza ndetse n’ubwiherero bugezweho.
Nibura ingo 155 mu karere ka Kirehe, umurenge wa Kigarama, akagari ka Cyanya, umudugudu wa Nyamikori n’ingo 117 mu karere ka Gicumbi, umurenge wa Giti, akagari ka Gatobotobo, umudugudu wa Rugarama, zimaze guhabwa amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba mu gihe biteganyijwe kuzahabwa ingo zigera ku 3000 n’ibigo nderabuzima 30 mu gihugu hose.
Hanatashywe kandi amavomo 4 y’amazi meza mu karere ka Kirehe, azajya akoreshwa n’ingo 500 zari ziyakeneye.
Ibikorwa byo mu turere twa Kirehe na Gicumbi byibanze kandi ku gukora ubukangurambaga burwanya ibiyobyabwenge, bifitanye isano n’uko utu turere twombi dufatwa nk’inzira zikoreshwa cyane n’ababicuruza babivana hakurya y’imipaka ihana imbibe natwo.
Mu karere ka Kirehe, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu Francis Kaboneka wayoboye uyu muhango akaba n’umushyitsi mukuru, yasabye abaturage gufata naza ibikorwa remezo bahawe.
Yagize ati:” Turabasaba rero kwirinda ibintu byose byatuma ibi bikorwa remezo muhawe bitaramba. Mubifate neza kandi muzabibyaze umusaruro , mugire uruhare mu kubibungabunga.”
Minisitiri Kaboneka yakomeje asaba abatuye akarere ka Kirehe kugira uruhare mu gukumira no kurwanya ibiyobyabwenge cyane cyane urumogi rukunze kugaragara no gufatirwa muri aka gace.
Yashije asaba kandi ababyeyi n’abafite utubari kurinda abana inzoga no kujyanwa mu tubari aho yagize ati:” Murinde abana utubari, mubajyane mu ishuri kandi mubarinde ikibi cyose turerere igihugu cyacu.”
IGP Gasana we, yashimye ubufatanye n’abaturage mu kwicungira umutekano aho yavuze ko ari inkingi y’iterambere , avuga ko muri iki cyumweru hazakomeza ubukangurambaga bwo gukumira no kurwanya ibyaha bitandukanye.
Mu karere ka Gicumbi, Polisi yifatanyije n’ibihumbi by’abaturage bahuriye mu murenge wa Giti , aho bahanze umuhanda uturuka mu mudugudu wa Rugarama, akagari ka Gatobotobo, uhuza umurenge wa Giti n’uwa Rutare.
Minisitiri wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa remezo, Germaine Kamayirese wayoboye uyu muhango mu Ntara y’Amajyaruguru we, yakomoje ku ruhare rw’abaturage mu guca itundwa n’icuruzwa rya kanyanga , ikomeje kugaragara muri aka karere.
Kamayirese yagize ati:” Amashanyarazi y’izuba yahawe uriya mudugudu , imihanda, amazi meza Polisi y’u Rwanda yatanze byse ni ibigamije kuzamura imibereho yanyu , kubaha umutekano n’iterambere ; ariko turacyafite imbogamizi ya kanyanga n’izindi nzoga zitemewe, tukaba tugomba gutanga amakuru ku bazicuruza kandi icyo kibazo kikabonerwa umuti.”
Yavuze ko mu mezi abiri ashize, mu karere a Gicumbi honyine hangijwe izi nzoga zifite agaciro kagera kuri mliyoni 38,8 z’amafaranga y’u Rwanda, aho yaboneyeho gusaba abaturage kwitandukanya nazo bagaharanira ikiza n’ikibateza imbere.
Mu bandi bayobozi bari bitabiriye iyi mihango yombi, harimo ba Guverineri, abayobozi b’ingabo mu Ntara n’abayobozi b’uturere byabereyemo.
Hagati aho kandi, abahanzi bibumbiye mu itsinda ryatwa ba”Ambasaderi bo kurwanya ibyaha” baremeye uwacitse ku icumu rya jenoside witwa Mukarukaka Madeleine wo mu murenge wa Kirehe, aho bamuhaye inkunga y’ibiribwa n’ibikoresho byo kubakisha.
Mu rwego rwo gukumira ibyaha, icyumweru cyahariwe Polisi 2017 kizibanda ku bukangurambaga bwo kurwanya ibiyobyabwenge, gukumira no kurwanya ruswa, ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana, impanuka zo mu muhanda , kwirinda inkongi z’imiriro, kurengera ibidukikije n’ibindi,..
IGP Emmanuel Gasana
Source : RNP