• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Indwara y’agahinda gakabije kakuye Ally Youssouf Mugenzi ku kazi kubera iterambere ry’u Rwanda   |   08 Oct 2026

  • Ruboneka Jean Bosco uheruka gutandukana na APR FC yerekeje muri Al-Tahaddi SC Benghazi yo muri Libya   |   08 Oct 2026

  • Bya Nyirarureshwa Ibigarasha bikuru ngo birashaka ko Hakorwa iperereza ku irengero ry’Umuhanzi Kifua-wazi Ben Rutabana   |   07 Oct 2026

  • Umwambari wa FDLR Mbarushimana Urupfu rwe rusize icyuho ku butabera butageze ku Mwanzuro ukwiye   |   07 Oct 2026

  • CAVB yashimiye Perezida Kagame ku ruhare yagize mu iterambere rya Volleyball   |   06 Oct 2026

  • Daphrose Gauthier: Intwari Rukangaranyababisha interahamwe zatinyaga azahora avugwa Ibigwi nk’Inkotanyi byahamye   |   05 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Polisi y’u Rwanda yatangije ibikorwa by’ Isabukuru yayo ya 17

Polisi y’u Rwanda yatangije ibikorwa by’ Isabukuru yayo ya 17

Ubwanditsi 17 May 2017 Mu Rwanda

Polisi y’u Rwanda yatangiye ku mugaragaro mu gihugu hose, ibikorwa by’iterambere ry’abaturage n’ubukangurambaga bwo kurwanya ibyaha bizamara ukwezi mu rwego rwo kwizihiza isabukuru yayo ya 17.

Ibi bikorwa biri mu murongo w’icyumweru ngarukamwaka cyahariwe Polisi( Police Week) , byatangiriye mu karere ka Kirehe mu Ntara y’Iburasirazuba no mu karere ka Gicumbi mu Ntara y’Amajyaruguru.

Uyu mwaka , iki cyumweru gifite insanganyamatsiko igira iti:” Twizihize imyaka 17 y’ubufatanye n’abaturage twimakaza umutekano urambye.”

Mu bayobozi bitabiriye uyu muhango harimo abayobozi bakuru muri Leta n’ab’inzego z’umutekano , ibihumbi by’abaturage , aho babanzaga gukora umuganda udasanzwe mu turere twombi , aho bavuguruye banahanga kilometer 10 z’imihanda ndetse no banahererekanya amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba, amasoko y’amazi meza ndetse n’ubwiherero bugezweho.

Nibura ingo 155 mu karere ka Kirehe, umurenge wa Kigarama, akagari ka Cyanya, umudugudu wa Nyamikori n’ingo 117 mu karere ka Gicumbi, umurenge wa Giti, akagari ka Gatobotobo, umudugudu wa Rugarama, zimaze guhabwa amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba mu gihe biteganyijwe kuzahabwa ingo zigera ku 3000 n’ibigo nderabuzima 30 mu gihugu hose.

Hanatashywe kandi amavomo 4 y’amazi meza mu karere ka Kirehe, azajya akoreshwa n’ingo 500 zari ziyakeneye.

Ibikorwa byo mu turere twa Kirehe na Gicumbi byibanze kandi ku gukora ubukangurambaga burwanya ibiyobyabwenge, bifitanye isano n’uko utu turere twombi dufatwa nk’inzira zikoreshwa cyane n’ababicuruza babivana hakurya y’imipaka ihana imbibe natwo.

Mu karere ka Kirehe, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu Francis Kaboneka wayoboye uyu muhango akaba n’umushyitsi mukuru, yasabye abaturage gufata naza ibikorwa remezo bahawe.

Yagize ati:” Turabasaba rero kwirinda ibintu byose byatuma ibi bikorwa remezo muhawe bitaramba. Mubifate neza kandi muzabibyaze umusaruro , mugire uruhare mu kubibungabunga.”

Minisitiri Kaboneka yakomeje asaba abatuye akarere ka Kirehe kugira uruhare mu gukumira no kurwanya ibiyobyabwenge cyane cyane urumogi rukunze kugaragara no gufatirwa muri aka gace.

Yashije asaba kandi ababyeyi n’abafite utubari kurinda abana inzoga no kujyanwa mu tubari aho yagize ati:” Murinde abana utubari, mubajyane mu ishuri kandi mubarinde ikibi cyose turerere igihugu cyacu.”

IGP Gasana we, yashimye ubufatanye n’abaturage mu kwicungira umutekano aho yavuze ko ari inkingi y’iterambere , avuga ko muri iki cyumweru hazakomeza ubukangurambaga bwo gukumira no kurwanya ibyaha bitandukanye.

Mu karere ka Gicumbi, Polisi yifatanyije n’ibihumbi by’abaturage bahuriye mu murenge wa Giti , aho bahanze umuhanda uturuka mu mudugudu wa Rugarama, akagari ka Gatobotobo, uhuza umurenge wa Giti n’uwa Rutare.

Minisitiri wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa remezo, Germaine Kamayirese wayoboye uyu muhango mu Ntara y’Amajyaruguru we, yakomoje ku ruhare rw’abaturage mu guca itundwa n’icuruzwa rya kanyanga , ikomeje kugaragara muri aka karere.

Kamayirese yagize ati:” Amashanyarazi y’izuba yahawe uriya mudugudu , imihanda, amazi meza Polisi y’u Rwanda yatanze byse ni ibigamije kuzamura imibereho yanyu , kubaha umutekano n’iterambere ; ariko turacyafite imbogamizi ya kanyanga n’izindi nzoga zitemewe, tukaba tugomba gutanga amakuru ku bazicuruza kandi icyo kibazo kikabonerwa umuti.”

Yavuze ko mu mezi abiri ashize, mu karere a Gicumbi honyine hangijwe izi nzoga zifite agaciro kagera kuri mliyoni 38,8 z’amafaranga y’u Rwanda, aho yaboneyeho gusaba abaturage kwitandukanya nazo bagaharanira ikiza n’ikibateza imbere.

Mu bandi bayobozi bari bitabiriye iyi mihango yombi, harimo ba Guverineri, abayobozi b’ingabo mu Ntara n’abayobozi b’uturere byabereyemo.

Hagati aho kandi, abahanzi bibumbiye mu itsinda ryatwa ba”Ambasaderi bo kurwanya ibyaha” baremeye uwacitse ku icumu rya jenoside witwa Mukarukaka Madeleine wo mu murenge wa Kirehe, aho bamuhaye inkunga y’ibiribwa n’ibikoresho byo kubakisha.

Mu rwego rwo gukumira ibyaha, icyumweru cyahariwe Polisi 2017 kizibanda ku bukangurambaga bwo kurwanya ibiyobyabwenge, gukumira no kurwanya ruswa, ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana, impanuka zo mu muhanda , kwirinda inkongi z’imiriro, kurengera ibidukikije n’ibindi,..

-6625.jpg

IGP Emmanuel Gasana

Source : RNP

2017-05-17
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Polisi yaburijemo ubujura bwa Televiziyo nini enye, inafata bane mu bakekwaho kuziba

Polisi yaburijemo ubujura bwa Televiziyo nini enye, inafata bane mu bakekwaho kuziba

Ubwanditsi 04 May 2017
Perezida Kagame yashimye Arsenal FC yageze ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League

Perezida Kagame yashimye Arsenal FC yageze ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League

RUSHYASHYA 05 May 2026
Shampiyona y’u Rwanda yo gusiganwa ku magare yari iteganyijwe mu mpera z’iki cyumweru yasubitswe kubera Koronavirusi.

Shampiyona y’u Rwanda yo gusiganwa ku magare yari iteganyijwe mu mpera z’iki cyumweru yasubitswe kubera Koronavirusi.

Ubwanditsi 17 Jun 2021
Dr. Kabera Callixte na Ngarambe Raphael bayoboye abakandida bifuza kuyobora ishyirahamwe ry’umukino w’intoki wa Volleyball mu Rwanda FRVB.

Dr. Kabera Callixte na Ngarambe Raphael bayoboye abakandida bifuza kuyobora ishyirahamwe ry’umukino w’intoki wa Volleyball mu Rwanda FRVB.

Ubwanditsi 19 May 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Gabiro : Perezida Kagame yasoje itorero ry’Indangamirwa ryinjije bamwe mu gisirikare
Mu Rwanda

Gabiro : Perezida Kagame yasoje itorero ry’Indangamirwa ryinjije bamwe mu gisirikare

Ubwanditsi 13 Jul 2017
Perezida Kagame yageze i Davos mu Busuwisi aho yitabiriye Ihuriro Ngarukamwaka ryiga ku Bukungu bw’Isi ribaye ku nshuro ya 48
INKURU NYAMUKURU

Perezida Kagame yageze i Davos mu Busuwisi aho yitabiriye Ihuriro Ngarukamwaka ryiga ku Bukungu bw’Isi ribaye ku nshuro ya 48

Ubwanditsi 23 Jan 2018
Darfur: UN yambitse ingabo z’u Rwanda imidari y’ishimwe
Mu Rwanda

Darfur: UN yambitse ingabo z’u Rwanda imidari y’ishimwe

Ubwanditsi 29 Oct 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru