Umuyobozi wa Komisiyo y’amatora mu Rwanda yabwiye abanyamakuru kuri uyu wa kane tariki ya 25 Gicurasi uyu mwaka, ko ubwo hazaba hagezweho umwanya wo gusuzuma Kandidature zabashaka guhatanira kuba Perezida w’Igihugu bazanavuga ku mafoto y’abakandida ataravuzweho rumwe yashyizwe hanze mu minsi ishize.
Diane Rwigara
Prof Kalisa Mbanda uyobora iyi Komisiyo yatangaje ku ifoto ya Mpayimana Philippe ahetse umwana nta kibazo itije ariko ko kuya Diane yo bazayaganiraho.
Ku cy’amafoto y’abifuza kuba abakandida (nk’aya Rwigara Diane yagaragaye yambaye ubusa), Perezida wa Komisiyo y’amatoara yavuze ko amafoto y’umukandida yafotowe yambaye ubusa bamuteruye akiri agahinja nta kibazo, ariko ibindi (nk’aya Diane) ngo bazabiganira batangiye kwiga Kandidatire ya buri mukandida.
Prof Kalisa Mbanda
Yagize ati “Abatangiye kwiyamamaza bo ni ukutamenya.”
Abifuza guhatana mu matora ya Perezida; Mpayimana Phillipe, Diane Rwigara na Girlbert Mwenedata nibo begereye Komisiyo y’amatora ubu bari gusinyisha bashaka abantu 600 basabwa na Komisiyo.
Prof Mbanda yavuze ko ku bijyanye n’abazatora kugeza ubu lisiti y’itora iri gukosorwa ku rwego rw’umudugudu kandi bitarenze tariki 20 Nyakanga izaba yasohotse.
Abakandida bigenga nabo ngo batangiye gusinyisha signature basabwa zingana na 600 z’abantu nibura 12 muri buri karere, ibi ngo babitangiye tariki 13 Gicurasi bakazabisoza tariki 23 Kamena.
Muri rusange ngo hazakoreshwa miliyari 6,6 y’u Rwanda, Prof Mbanda akavuga ko nubwo aya mafaranga ari menshi ariko ngo ari kugabanuka kuko mu 2010 hakoreshejwe miliyari zirenga zirindwi.
Diane Shima Rwigara
Imodoka ya Diane agendamo atanga amafaranga