Intumwa idasanzwe y’Umunyamabanga wa Loni muri Sudani y’Epfo ari na we ukuriye ubutumwa bw’uyu muryango muri iki gihugu, David Shearer kuwa Mbere yatangaje ko Umunyarwanda Lt Gen Frank Mushyo Kamanzi yatangiye akazi ke nk’ n’Umuyobozi Mukuru w’Ingabo za UNMISS.
Kamanzi yashinzwe iyi mirimo n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, António Guterres ku itariki 6 Mata uyu mwaka.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na Loni, bavuga ko Gen Kamanzi ayoboye ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro zigera ku 17,000 zavuye mu bihugu 55 bitandukanye.
Ngo ashinzwe gutanga raporo ye ku muyobozi mukuru ushinzwe ubu butumwa kandi ashinzwe ibikorwa byose bya gisirikari bifasha manda y’ubu butumwa mu kurinda abaturage.
Mbere yo gushingwa iyi mirimo, Lt. Gen Frank Mushyo Kamanzi yari umuyobozi w’ingabo z’Umuryango w’Abibumbye n’iz’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika ziri mu butumwa bw’amahoro mu ntara ya Darfur muri Sudani (UNAMID); imirimo yashinzwe kuva mu Kuboza 2015.
Lt Gen Frank Mushyo Kamanzi
Lt. Gen. Mushyo Kamanzi agiye kuri uyu mwanya afite ubunararibonye bw’imyaka isaga 28 amaze mu gisirikare haba mu gihugu ndetse no ku rwego mpuzamahanga, hakiyongeraho kandi ubunararibonye afite mu buyobozi bwa gisirikare.
Mu 2012 Lt. Gen. Mushyo yabaye Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka mu Rwanda, ari na wo mwanya yari akiriho kugeza ubu.
Yabaye kandi umuyobozi w’Ishuri rikuru rya gisirikare (Rwanda Military Academy) kuva mu 2010 kugeza mu 2012.
Si ubwa mbere Gen. Mushyo agiye mu butumwa muri iki gihugu kuko mu 2006 kugeza mu 2007, yabaye Umugaba wungirije w’Ingabo z’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe mu butumwa bw’amahoro muri Sudani.
Gen Mushyo Kamanzi afite impamyabumenyi z’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu bijyanye n’umutekano w’igihugu, yakuye muri Kaminuza izobereye mu kwigisha iby’umutekano ya ‘National Defence University’ y’i Washington DC, akagira n’impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu bijyanye n’ubuhinzi yakuye muri kaminuza ya Makerere i Kampala muri Uganda.
Yize kandi amasomo ya gisirikare mu mashuri ya gisirikare y’ahitwa Jaji muri Nigeria (Armed Forces Command and Staff College), hamwe n’iryo mu mujyi witwa Nanjing mu Bushinwa.
U Rwanda ubu rufite ingabo zibungabunga amahoro mu butumwa bwa UNMISS zigera ku 1800.