• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’iminsi itatu ya BK Pro League, Kiyovu Sports yatandukanye n’umutoza wayo Harrison   |   09 Oct 2026

  • Indwara y’agahinda gakabije kakuye Ally Youssouf Mugenzi ku kazi kubera iterambere ry’u Rwanda   |   08 Oct 2026

  • Ruboneka Jean Bosco uheruka gutandukana na APR FC yerekeje muri Al-Tahaddi SC Benghazi yo muri Libya   |   08 Oct 2026

  • Bya Nyirarureshwa Ibigarasha bikuru ngo birashaka ko Hakorwa iperereza ku irengero ry’Umuhanzi Kifua-wazi Ben Rutabana   |   07 Oct 2026

  • Umwambari wa FDLR Mbarushimana Urupfu rwe rusize icyuho ku butabera butageze ku Mwanzuro ukwiye   |   07 Oct 2026

  • CAVB yashimiye Perezida Kagame ku ruhare yagize mu iterambere rya Volleyball   |   06 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Lt Gen Kamanzi yatangiye ubutumwa bwe nk’Umuyobozi w’Ingabo za UNMISS

Lt Gen Kamanzi yatangiye ubutumwa bwe nk’Umuyobozi w’Ingabo za UNMISS

Ubwanditsi 30 May 2017 Mu Rwanda

Intumwa idasanzwe y’Umunyamabanga wa Loni muri Sudani y’Epfo ari na we ukuriye ubutumwa bw’uyu muryango muri iki gihugu, David Shearer kuwa Mbere yatangaje ko Umunyarwanda Lt Gen Frank Mushyo Kamanzi yatangiye akazi ke nk’ n’Umuyobozi Mukuru w’Ingabo za UNMISS.

Kamanzi yashinzwe iyi mirimo n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, António Guterres ku itariki 6 Mata uyu mwaka.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na Loni, bavuga ko Gen Kamanzi ayoboye ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro zigera ku 17,000 zavuye mu bihugu 55 bitandukanye.

Ngo ashinzwe gutanga raporo ye ku muyobozi mukuru ushinzwe ubu butumwa kandi ashinzwe ibikorwa byose bya gisirikari bifasha manda y’ubu butumwa mu kurinda abaturage.

Mbere yo gushingwa iyi mirimo, Lt. Gen Frank Mushyo Kamanzi yari umuyobozi w’ingabo z’Umuryango w’Abibumbye n’iz’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika ziri mu butumwa bw’amahoro mu ntara ya Darfur muri Sudani (UNAMID); imirimo yashinzwe kuva mu Kuboza 2015.

-6712.jpg

Lt Gen Frank Mushyo Kamanzi

Lt. Gen. Mushyo Kamanzi agiye kuri uyu mwanya afite ubunararibonye bw’imyaka isaga 28 amaze mu gisirikare haba mu gihugu ndetse no ku rwego mpuzamahanga, hakiyongeraho kandi ubunararibonye afite mu buyobozi bwa gisirikare.

Mu 2012 Lt. Gen. Mushyo yabaye Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka mu Rwanda, ari na wo mwanya yari akiriho kugeza ubu.

Yabaye kandi umuyobozi w’Ishuri rikuru rya gisirikare (Rwanda Military Academy) kuva mu 2010 kugeza mu 2012.

Si ubwa mbere Gen. Mushyo agiye mu butumwa muri iki gihugu kuko mu 2006 kugeza mu 2007, yabaye Umugaba wungirije w’Ingabo z’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe mu butumwa bw’amahoro muri Sudani.

Gen Mushyo Kamanzi afite impamyabumenyi z’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu bijyanye n’umutekano w’igihugu, yakuye muri Kaminuza izobereye mu kwigisha iby’umutekano ya ‘National Defence University’ y’i Washington DC, akagira n’impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu bijyanye n’ubuhinzi yakuye muri kaminuza ya Makerere i Kampala muri Uganda.

Yize kandi amasomo ya gisirikare mu mashuri ya gisirikare y’ahitwa Jaji muri Nigeria (Armed Forces Command and Staff College), hamwe n’iryo mu mujyi witwa Nanjing mu Bushinwa.

U Rwanda ubu rufite ingabo zibungabunga amahoro mu butumwa bwa UNMISS zigera ku 1800.

2017-05-30
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Gen. Godfroid Niyombare yongeye kumvikana avuga k’umugambi wo gukura Nkurunziza k’ubutegetsi

Gen. Godfroid Niyombare yongeye kumvikana avuga k’umugambi wo gukura Nkurunziza k’ubutegetsi

Ubwanditsi 08 May 2017
Imyaka 37 irashize FPR ishinzwe, Iyo itavuka tuba tukiri ingaruzwamuheto

Imyaka 37 irashize FPR ishinzwe, Iyo itavuka tuba tukiri ingaruzwamuheto

Ubwanditsi 26 Dec 2024
Kiyovu SC yahize gutsinda AS Kigali ikerekana ko aribo banyamujyi, ibyo wamenya ku munsi 17 wa shampiyona y’u Rwanda ikomeza

Kiyovu SC yahize gutsinda AS Kigali ikerekana ko aribo banyamujyi, ibyo wamenya ku munsi 17 wa shampiyona y’u Rwanda ikomeza

Ubwanditsi 16 Feb 2022
Indirimbo My Vow ya Meddy yaririmbiye umugore we Mimi, mu minsi ibiri gusa yujuje miliyoni imwe y’abamaze kuyireba ku rubuga rwa YouTube

Indirimbo My Vow ya Meddy yaririmbiye umugore we Mimi, mu minsi ibiri gusa yujuje miliyoni imwe y’abamaze kuyireba ku rubuga rwa YouTube

Ubwanditsi 25 Jul 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA
KWAMAMAZA

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

Ubwanditsi 24 Mar 2023
PAM/WFP iragemurira Abarundi ibishyimbo n’ibigori yaguze mu Rwanda
Mu Rwanda

PAM/WFP iragemurira Abarundi ibishyimbo n’ibigori yaguze mu Rwanda

Ubwanditsi 18 Apr 2017
Nta kinyoma Uganda itazashinja u Rwanda, Ubu noneho umwanditsi Kakwenza Rukirabashaija wakorewe iyicarubozo bamuhinduye intasi y’u Rwanda
Amakuru

Nta kinyoma Uganda itazashinja u Rwanda, Ubu noneho umwanditsi Kakwenza Rukirabashaija wakorewe iyicarubozo bamuhinduye intasi y’u Rwanda

Ubwanditsi 04 Jan 2022

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru