Nyuma yaho PSD yemeje ko bazashyigikira Perezida Kagame nirindi shyaka rya PL (Parti Liberal) rimaze kwemeza mu nama yaryo yaguye ko nta mpamvu nimwe yatuma badashyigikira Paul Kagame ko ariwe bazaba bari inyuma mu matora azaba mu kwa Munani.
Ibi byemejwe muri Kongere idasanzwe y’ishyaka PL [ Riharanira Ukwishyira Ukizana kwa buri muntu ] kuri iki Cyumweru aho ryakoraniye mu cyumba cy’igice cyagenewe inama n’amamurikagurisha mu mujyi wa Kigali, Kigali Conference and Exhibition Village. riyobowe na Perezida wa PL, Donatille Mukabalisa usanzwe ari Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’abadepite.
Perezida wa PL Mukabalisa Donatille
Komite nyobozi y’ishyaka PL
Iyi Kongere y’igihugu Idasanzwe ya PL yemeje ko PL ishyigikira kandidatire ya Nyakubahwa Paul Kagame nkuko bigaragara kuri twitter y’Ishyaka PL.
Muri iyi Kongere y’igihugu idasanzwe y’ishyaka PL, hanemejwe burundu gahunda ya politiki y’imyaka irindwi (2017-2024).
Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’amatora, Prof Kalisa Mbanda yatumiwe ngo atange ikiganiro ku mategeko n’amabwiriza bigenga amatora ya Perezida wa Repubulika.
Muri iyi kongere hatumiwemo imitwe ya politiki yemewe ikorera mu gihugu, irimo FPR Inkotanyi, Green Party, PDC, PDI, PPC, PSD, P Imberakuri, PSP, PSR na UDPR.
Hon. Tito Rutaremara yari ahagarariye Umuryango FPR-Inkotanyi
Abahagarariye Imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda bashimye ibikorwa bya PL kandi bashima ubufatanye bwayo mu kubaka Demokarasi.
Senateri Tito Rutaremara wari uhagarariye Umuryango FPR Inkotanyi yashimiye PL yabaye hamwe na FPR mu rugendo ruganisha Abanyarwanda aheza, harimo n’urugamba rwo kubohora igihugu ku buryo FPR hari umwenda ifitiye PL.
Yabwiye abayoboke ba PL ati “Icya mbere FPR nta gituma itazabashimira igikorwa cyose twafatanyije mu kubohora igihugu cyacu, nta gihe FPR izibagirwa ko mwatanze abayoboke banyu, batanze amaraso yabo mu kubohora iki gihugu, twagiye dufatanya ku rugamba, ariko n’ubwa kabiri, amaraso y’inzirakarengane zapfuye muri Jenoside zitangira iki gihugu. Abenshi ni aba PL, ibyo ntabwo tuzabyibagirwa.”
“Twajyaga inama…ntituzibagirwa ko twanafatanyije kucyubaka, umusingi wo kucyubaka twawubakiye hamwe, mu nama zo mu Rugwiro n’ahandi, tugenda tubikora tugira ngo turebe uko dushyiraho umusingi wo kubaka icyo gihugu, twabikoreye hamwe. Ntabwo mwigeze mutezuka.”
Rutaremara yanavuze ko PL yanashyigikiye ko Itegeko Nshinga rivugururwa, kugira go Perezida Kagame akurirweho inzitizi zari gutuma atiyamamaza.
Yakomeje agira ati “Igihe Abanyarwanda bifuzaga ko Itegeko Nshinga rihinduka, aba PL twarabarebaga buriya tugira amaso, nimwe mwari imbere y’abandi tubibona ku nteko, ndetse basanga icyo gihe RPF twe dusigara inyuma ngo abantu bataza kuvuga ngo ‘aha reba nibo babirimo’.”
“Ariko mwe mwarahagurutse murabyerekana muravuga muti iki gihugu umuntu twari dufite yakoze neza, agiteza imbere, turifuza ko twakongera tukamwongerera manda. Ntabwo naje kumwamamaza ariko ndavuga ibyo mwakoze.”
Abayoboke ba PL bashoje inama bacinya akadiho
Umwanditsi wacu