• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Bamporiki yongeye kugirirwa icyizere, Uwacu Julienne na Dr Uwamariya bahindurirwa inshingano   |   28 Oct 2026

  • Urupfu rwa Robert Kabera ntirukiri amayobera, Kayumba Nyamwasa aravugwa ku isonga   |   28 Oct 2026

  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

You are at :Home»POLITIKI»Breaking : Kongere y’igihugu Idasanzwe ya PL yemeje ko PL ishyigikira kandidatire ya Nyakubahwa Paul Kagame

Breaking : Kongere y’igihugu Idasanzwe ya PL yemeje ko PL ishyigikira kandidatire ya Nyakubahwa Paul Kagame

Ubwanditsi 04 Jun 2017 POLITIKI

Nyuma yaho PSD yemeje ko bazashyigikira Perezida Kagame nirindi shyaka rya PL (Parti Liberal) rimaze kwemeza mu nama yaryo yaguye ko nta mpamvu nimwe yatuma badashyigikira Paul Kagame ko ariwe bazaba bari inyuma mu matora azaba mu kwa Munani.

Ibi byemejwe muri Kongere idasanzwe y’ishyaka PL [ Riharanira Ukwishyira Ukizana kwa buri muntu ] kuri iki Cyumweru aho ryakoraniye mu cyumba cy’igice cyagenewe inama n’amamurikagurisha mu mujyi wa Kigali, Kigali Conference and Exhibition Village. riyobowe na Perezida wa PL, Donatille Mukabalisa usanzwe ari Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’abadepite.

-6804.jpg

Perezida wa PL Mukabalisa Donatille

-6805.jpg

Komite nyobozi y’ishyaka PL

Iyi Kongere y’igihugu Idasanzwe ya PL yemeje ko PL ishyigikira kandidatire ya Nyakubahwa Paul Kagame nkuko bigaragara kuri twitter y’Ishyaka PL.

-6802.jpg

Muri iyi Kongere y’igihugu idasanzwe y’ishyaka PL, hanemejwe burundu gahunda ya politiki y’imyaka irindwi (2017-2024).

Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’amatora, Prof Kalisa Mbanda yatumiwe ngo atange ikiganiro ku mategeko n’amabwiriza bigenga amatora ya Perezida wa Repubulika.

Muri iyi kongere hatumiwemo imitwe ya politiki yemewe ikorera mu gihugu, irimo FPR Inkotanyi, Green Party, PDC, PDI, PPC, PSD, P Imberakuri, PSP, PSR na UDPR.

-6803.jpg

Hon. Tito Rutaremara yari ahagarariye Umuryango FPR-Inkotanyi

Abahagarariye Imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda bashimye ibikorwa bya PL kandi bashima ubufatanye bwayo mu kubaka Demokarasi.

Senateri Tito Rutaremara wari uhagarariye Umuryango FPR Inkotanyi yashimiye PL yabaye hamwe na FPR mu rugendo ruganisha Abanyarwanda aheza, harimo n’urugamba rwo kubohora igihugu ku buryo FPR hari umwenda ifitiye PL.

Yabwiye abayoboke ba PL ati “Icya mbere FPR nta gituma itazabashimira igikorwa cyose twafatanyije mu kubohora igihugu cyacu, nta gihe FPR izibagirwa ko mwatanze abayoboke banyu, batanze amaraso yabo mu kubohora iki gihugu, twagiye dufatanya ku rugamba, ariko n’ubwa kabiri, amaraso y’inzirakarengane zapfuye muri Jenoside zitangira iki gihugu. Abenshi ni aba PL, ibyo ntabwo tuzabyibagirwa.”

“Twajyaga inama…ntituzibagirwa ko twanafatanyije kucyubaka, umusingi wo kucyubaka twawubakiye hamwe, mu nama zo mu Rugwiro n’ahandi, tugenda tubikora tugira ngo turebe uko dushyiraho umusingi wo kubaka icyo gihugu, twabikoreye hamwe. Ntabwo mwigeze mutezuka.”

Rutaremara yanavuze ko PL yanashyigikiye ko Itegeko Nshinga rivugururwa, kugira go Perezida Kagame akurirweho inzitizi zari gutuma atiyamamaza.

Yakomeje agira ati “Igihe Abanyarwanda bifuzaga ko Itegeko Nshinga rihinduka, aba PL twarabarebaga buriya tugira amaso, nimwe mwari imbere y’abandi tubibona ku nteko, ndetse basanga icyo gihe RPF twe dusigara inyuma ngo abantu bataza kuvuga ngo ‘aha reba nibo babirimo’.”

“Ariko mwe mwarahagurutse murabyerekana muravuga muti iki gihugu umuntu twari dufite yakoze neza, agiteza imbere, turifuza ko twakongera tukamwongerera manda. Ntabwo naje kumwamamaza ariko ndavuga ibyo mwakoze.”

-6807.jpg

-6806.jpg

Abayoboke ba PL bashoje inama bacinya akadiho

Umwanditsi wacu

2017-06-04
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Diane Rwigara agaruye kandi ubushotoranyi mu matora?

Diane Rwigara agaruye kandi ubushotoranyi mu matora?

Ubwanditsi 10 May 2024
Perezida Museveni ati kuba Perezida igihe kinini si kibazo! Ahubwo niki wagejeje ku banyagihugu igihe uba umaze uri Perezida

Perezida Museveni ati kuba Perezida igihe kinini si kibazo! Ahubwo niki wagejeje ku banyagihugu igihe uba umaze uri Perezida

Ubwanditsi 08 Jun 2017
Ikiganiro kirambuye Perezida Kagame yagiranye na New African Magazine

Ikiganiro kirambuye Perezida Kagame yagiranye na New African Magazine

Ubwanditsi 09 Apr 2017
Perezida Kagame yavuze kuri Guverinoma ya Mbere yarimo abifuzaga iterambere n’abatararikozwaga nka Twagiramungu

Perezida Kagame yavuze kuri Guverinoma ya Mbere yarimo abifuzaga iterambere n’abatararikozwaga nka Twagiramungu

Ubwanditsi 18 Feb 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Visit Rwanda yasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’amakipe ya LA Clippers na Los Angeles Rams zo muri Amerika
Amakuru

Visit Rwanda yasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’amakipe ya LA Clippers na Los Angeles Rams zo muri Amerika

Ubwanditsi 29 Sep 2025
Dr. Leopold Munyakazi arashimira Perezida Kagame
POLITIKI

Dr. Leopold Munyakazi arashimira Perezida Kagame

Ubwanditsi 08 Sep 2017
Daddy Birori waguzwe akayabo na Al Ahly Tripoli yerekanywe ku mugaragaro
IMIKINO

Daddy Birori waguzwe akayabo na Al Ahly Tripoli yerekanywe ku mugaragaro

Ubwanditsi 09 Feb 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru