Mu ndirimbo zose Meddy yakoze iyitwa Ntawamusimbura niyo yavuzweho cyane kuba yariganywe ndetse bamwe mu bayivuzeho bakayisanisha n’indirimbo nyinshi zitandukanye Meddy yaba yarayishishuyeho, mu kiganiro n’itangazamakuru Meddy yongeye kwibutsa abantu inkomoka y’iyi Ndirimbo.
Ubwo yabazwaga niba kuba Ntawamusimbura itarahise igera kure cyane ugereranyije n’izidni ndirimbo yakoze, niba nanone bifitanye isano n’uburyo abantu bayivuze, umuhanzi Meddy yahisemo kongera gusobanurira mu buryo burambuye uburyo iyi ndirimbo yakozwemo anavuga ko aho ntawamusimbura yageze ari kure cyane ahubwo kurusha n’izindi ndirimbo yakoze.
Meddy yagize ati’’ Ubwo nari maze kandika amagambo y’indirimbo ntawamusimbura, nahisemo kuyishyira mu njyana za kera kuko amagambo y’iyi ndirimbo ni amagambo akuze, nahisemo injyana yitwa Blues ni injyana yakozwe kuva kera yatangiriye muri Amerika, niyo njyana nahisemo muri Ntawamusimbura’’.
Yakomeje avuga ko injyana ya Blues ifite uburyo igenda kimwe ku bantu bayikora bose ndetse n’abayikoze bose, ifite ukwigenda kwihariye, Papa wanjye niwe wankundishije iyi njyana yarayicurangaga kera nanjye rero nari narahigiye kuzayiko.
Meddy kandi avuga mu ndirimbo zibisope naho habamo Blues cyane, urugero nko mu ndirimbo za ba Canco Hamisi nawe yaririmbaga muri iyi njyana.
Blues ni injyana yakera y’abantu bakoze umuziki kera, kuruhande rwa Meddy kuba yarakoze Blues ngo yabikoze mu rwego rwo kubahisha injyana ya Blues.
Mu ndirimbo zitiranywaga n’indirimbo ya Meddy harimo Woman Loves ya Robert Kelly, Earned it ya The weekend n’izindi, izi zose Rero meddy avuga ko impamvu bazitiranyije n’indirimbo ye Ntawamusimbura ari uko ziri mu njyana imwe ya Blues.
Meddy yasoje avuga ko abavuga ko yiganye injyana z’abandi ari ukubeshya ko ntahantu nahamwe bihuriye ahubwo ari uko bakoze injyana zimwe, injyana itari imenyerewe injyana itandukanye na Jazz, Zouk n’izindi.
Meddy kandi yasoje avuga ko n’ubwo bitaranozwa neza mu minsi iri imbere ashobora kuzatangaza itariki nyayo azagarukira mu Rwanda, nubwo aterura neza asobanura ko hari ibiganiro akirimo n’abantu bari gutegura ibikorwa azazamo mu Rwanda.