Muri iyi minsi hari ibihugu bibiri nkunze gufataho ingero kurusha ibindi. Ibyo ni u Rwanda na Kenya n’impamvu ikaba ari uko byombi biri mu myiteguro y’amatora azokorwa mu minsi yegeranye kandi ibi bihugu uko ari bibiri bikaba bifite imikoranire myiza muri EAC.
Ibi bihugu byombi biri mu bihe bisa kandi bikomeye. Imyiteguro n’amatora nyirizina ni ibintu bihenze, bivunanye, bigomba kwitonderwa kuko bikurura impaka zishobora kubamo iza ngo turwane !
Igihugu icyo aricyo cyose kitwa yuko kigendera kumahame ya Demokarasi kigomba kugira komisiyo y’amatora, ifite abakozi n’ibikoresho bihagije.
Tubivuze mu nyito y’icyongereza komisiyo y’amatora mu Rwanda yitwa National Electoral Commission (NEC) naho muri Kenya ikitwa Independent Electoral and Boundaries Commission (IEBC). Izi komisiyo zombi hari ikintu gikomeye zihurijeho.
Yaba Prof Kalisa Mbanda ukuriye NEC cyangwa Wafura Chebukali ukuriye IEBC, bakomeje gushimangira yuko amafaranga yo kuzakoreshwa mu matora ahari kandi ahagije ! Ibyo ni byiza cyane kuko muri DRC ho amatora yananiranye gukorwa ngo kubera ikibazo cy’amafaranga !
Amatora ya Perezida wa Repubulika mu Rwanda azaba tariki 04/08/2017 naho muri Kenya akazaba tariki 08/8/2017.
Hano mu Rwanda usanga bamwe bavuga yuko abifuza kuziyamamariza umwanya wa Perezida wa Repubulika basabwa ibintu bibananiza, cyane binubira umubare basabwa w’abantu bagomba kubasinyira ngo kadidatire zabo zibe zakwemerwa muri NEC.
Ariko noneho tekereza. Mu gihe hano mu Rwanda uwifuza kuzaba umukandida wigenga ku mwanya w’umukuru w’igihugu asabwa gusinyirwa n’abantu bafite ikarita y’itora 600 harimo nibura 12 kuva muri buri Karere, muri Kenya ho usinyirwa n’abantu 48,000 nibura 24 bava muri buri karere.
Muri Kenya kandi hiyongeraho yuko ugusinyira agomba kuba nta mutwe wa politike abarizwamo naho mu Rwanda n’uri mu ishyaka riri ku butegetsi ashobora kugusinyira. Ubwiye umuntu muri Kenya ngo abifuza kuzaba abakandida Perezida mu Rwanda basabwa ibibananiza yaseka cyane kuko bo ibyo basabwa birenze kwemera. Tekereza nka ba Mwenedata iyo itegeko riza kuba rivuga yuko abafite imitwe ya politike babarizwamo batemerewe kubasinyira ! Na none tekereza gusabwa gusinyirwa n’abantu 600 naho muri Kenya bategekwa ibihumbi 48. Muri Kenya birakomeye cyane !
Nubwo ariko muri Kenya abifuzaga kuziyamamaza nk’abakandida bigenga bakomeje gusakuriza ibyo basabwagwa, nta cyahindutse kandi ntibyabujije yuko hari ababibonye kandidatire zabo zikemerwa na komisiyo y’amatora y’icyo gihugu. Kandidatire IEBC yanze ni umunani, hemerwa ebyiri zari zujuje ibyangombwa. Izemewe ni iy’uwitwa Michael Mwaura na Joseph Nyagah.
Prof Kalisa Mbanda na Wafura Chebukali of IEBC
Muri Kenya ho abakandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika bamaze kumenyekana. Abemejwe na IEBC kuzahatanira uwo mwanya muri ayo matora azaba tariki 08/08/2017 ni umunani, barimo abo babiri bigenga na batandatu baza bahagarariye imitwe ya politike. Abazaba bahagarariye imitwe ya politike ni Perezida Uhuru Kenyatta wa Jubilee n’uwo bari bahanganye ubushize, Raila Odinga wa ODM.
Abandi ni Ekuro Aukot ( Thirdway Alliance Party), Mohammed Abduba Dida (Tunza Qualition), Justuz Juma (Justice and Freedom Party) na Kwa Jirongo Shakhalanga (United Democratic Party).
Mu Rwanda ho NEC iracyakira kandidatire z’abifuza kuziyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu, urutonde ntakuka rw’abazaba bemerewe guhatanira uwo mwanya rukazatangazwa mu kwezi gutaha !
Kayumba Casmiry