• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Uganda: Polisi yahagarikiwe ibiryo kubera kutishyura abayigemurira kuva muri 2015

Uganda: Polisi yahagarikiwe ibiryo kubera kutishyura abayigemurira kuva muri 2015

Ubwanditsi 01 Mar 2018 INKURU NYAMUKURU

Bitewe n’umwenda ugera kuri miliyari Shs 33 Polisi ya Uganda itishyuye abayigemuriraga ibiribwa guhera muri 2015, ibigo byayigemuriraga ibiribwa byafashe umwanzuro wo guhagarika amasezerano bari bafitanye.

Ibyo biribwa birimo ibishyimbo n’isukari. Igipolisi ngo nticyishyura uko bikwiye kubera ko kiri mu bibazo by’ubukene bukabije.

Umuyobozi wa Polisi ya Uganda, General Kale Kayihura, yasabye Minisitiri w’Umutekano, Gen Jeje Odong ko yabasabira Guverinoma ikabishyurira amadeni bafite agera kuri miliyari 125.9 z’ama-shilling.

Nkuko byatangajwe n’ikinyamakuru Daily Monitor, igipolisi cya Uganda ngo kiri mu bihe bikomeye by’amikoro, ku buryo ibikorwa bimwe na bimwe birarimo gukorwa uko bikwiye.

Umuyobozi wa Polisi ya Uganda Gen Kayihura yavuze ko bari gushaka uburyo bakwihaza mu biribwa, bagatangira umushinga wo guhinga ibyo barya.

Yagize ati “Nk’urugero dufata amadeni mu kugura ibiribwa. Tugomba kugira uburyo bwo guhinga ibiribwa byacu nk’uko za gereza zibikora ariko tukagira n’ibindi bikorwa bitwinjiriza amafaranga.”

Nyuma yo guhagarika kugemurira ibiribwa Polisi ya Uganda, abacuruzi batangaje ko nibatishyurwa mu kwezi kumwe bazitabaza Inteko Ishinga Amategeko bishyurwe bwangu, kuko bagiranye inama nyinshi n’ubuyobozi bwa Polisi ariko ibyemejwe ntibyubahirizwe.

Polisi ya Uganda ifite imyenda irebana na fagitire z’amashanyarazi, amazi, ibiribwa, amavuta y’imodoka udasize ibiribwa, kandi iryo deni ryagiye rizamuka cyane guhera mu 2010. Mu 2013 byabarwaga ko ideni rya Polisi ringana na miliyari 38.4, ariko muri Mutarama 2018 ryamaze kwikuba hafi inshuro enye kuko rigeze kuri miliyari 125.9 z’ama- Shilling.

Minisiteri y’Imari muri Uganda iheruka gutanga amabwiriza ku nzego zose ko zakora ibishoboka byose zikishyura amadeni, aho nibura buri gihembwe hatangwa miliyari 10 z’ama- Shilling agenewe kwishyura imyenda. Gusa ngo mbere y’uko igihembwe kirangira haba hafashwe amadeni atagira ingano.

Minisitiri Odong ku wa Mbere yemeje ko afitanye inama na Minisitiri w’Imari muri Uganda, Matia Kasaija, ngo harebwe uburyo igipolisi cya Uganda cyafashwa.

2018-03-01
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Mkapa : Afrika ikwiye guha urubyiruko amahirwe atuma rutifuza kuba i Burayi

Mkapa : Afrika ikwiye guha urubyiruko amahirwe atuma rutifuza kuba i Burayi

Ubwanditsi 12 Dec 2017
Nta kuntu Museveni yaba umuhuza mwiza w’Abarundi kandi asigaye adatandukanye cyane na Nkurunziza

Nta kuntu Museveni yaba umuhuza mwiza w’Abarundi kandi asigaye adatandukanye cyane na Nkurunziza

Ubwanditsi 09 Dec 2017
Intambara ishobora kongera kurota mu Burundi

Intambara ishobora kongera kurota mu Burundi

Ubwanditsi 29 Oct 2018
Abo kwa Rwigara banze igenagaciro bituma cyamunara y’imashini zikora itabi isubikwa

Abo kwa Rwigara banze igenagaciro bituma cyamunara y’imashini zikora itabi isubikwa

Ubwanditsi 11 Jun 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Michigan: Uwase uri mu bashinze itorero Gakondo Hoza yishwe n’impanuka
ITOHOZA

Michigan: Uwase uri mu bashinze itorero Gakondo Hoza yishwe n’impanuka

Ubwanditsi 05 Sep 2018
Tariki 18 Mata 1994: Perefe Kayishema Clement yarimbuye Abatutsi kuri Stade Gatwaro, Kibuye
Amakuru

Tariki 18 Mata 1994: Perefe Kayishema Clement yarimbuye Abatutsi kuri Stade Gatwaro, Kibuye

Ubwanditsi 18 Apr 2025
U Rwanda Rwabwiye u Bubiligi ko Nta biganiro ku Rubanza Rwaciriwe Rusesabagina
Amakuru

U Rwanda Rwabwiye u Bubiligi ko Nta biganiro ku Rubanza Rwaciriwe Rusesabagina

Ubwanditsi 21 Sep 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru