• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO : She-Amavubi yageze muri Ethiopia, yatangiye kwitegura umukino wo kwishyura na Ethiopia mu gushaka itike y’imikino Olempiki 2028   |   11 Oct 2026

  • Nyuma y’iminsi itatu ya BK Pro League, Kiyovu Sports yatandukanye n’umutoza wayo Harrison   |   09 Oct 2026

  • Indwara y’agahinda gakabije kakuye Ally Youssouf Mugenzi ku kazi kubera iterambere ry’u Rwanda   |   08 Oct 2026

  • Ruboneka Jean Bosco uheruka gutandukana na APR FC yerekeje muri Al-Tahaddi SC Benghazi yo muri Libya   |   08 Oct 2026

  • Bya Nyirarureshwa Ibigarasha bikuru ngo birashaka ko Hakorwa iperereza ku irengero ry’Umuhanzi Kifua-wazi Ben Rutabana   |   07 Oct 2026

  • Umwambari wa FDLR Mbarushimana Urupfu rwe rusize icyuho ku butabera butageze ku Mwanzuro ukwiye   |   07 Oct 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Kagame yasabye abofisiye bashya binjiye mu Ngabo z’u Rwanda guhora bari maso

Kagame yasabye abofisiye bashya binjiye mu Ngabo z’u Rwanda guhora bari maso

Ubwanditsi 17 Nov 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Perezida Paul Kagame Perezida, akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda yasoje amasomo y’Abofisiye 320 mu Ishuri rya Gisirikare rya Gako, yongera kubabwira ko bafite inshingano zo kurinda no gusigasira ibyo igihugu cyagezeho.

Kuri uyu wa Gatandatu, tariki 16 Ugushyingo 2019, nibwo Umukuru w’Igihugu yatanze ipeti rya Sous-Lieutenant ku bofisiye 320 barimo abakobwa 29.

Bamwe mu basoje amasomo binjiye muri iri shuri nyuma yo kurangiza Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza mu masomo atandukanye, aba bakaba aribo bahamaze umwaka umwe bahugurwa; abandi bo bari bahamaze imyaka ine bahabwa amasomo ya gisirikare akomatanyije n’asanzwe ndetse bahavanye Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza.

Mu ijambo rye, Perezida Kagame yashimiye abasoje amasomo avuga ko byabasabye ubuhanga, kwitanga, gushyiraho umwete no gushyira imbere indangagaciro.

Yagize ati “Ibi bikwiye kububakamo imbaraga kugira ngo murusheho gukora cyane ndetse mu bihe biri imbere uko imirimo yiyongera ni nako namwe muzagenda mutera imbere mu nzego zitandukanye.”

Yakomeje agira ati “Ingabo z’u Rwanda nkuko twese tubizi zifite amateka yihariye, ingabo zacu zifatanyije kandi zafatinyije n’abaturage kugirango igihugu cyacu kigere aho kiri uyu munsi, ni nako bizakomeza kugira ngo kigere aho gishaka ejo.”

Yavuze ko izo ngabo zirinda ibyubakwa n’Abanyarwanda kandi ariwo murimo wa mbere, aho zubaka kandi zikarinda n’amahoro n’umutekano.

Perezida Kagame yavuze u Rwanda rwifuza amahoro gusa agaragaza ko adapfa kuboneka gutyo kuko aharanirwa.

Yagize ati “Turifuza igihugu cy’amahoro kandi ntapfa kuboneka, abantu barayaharanira, hari uburyo mwateguwemo kandi ntibizabagora. Tugomba kubahana hagati yacu, hagati y’ibihugu duturanye n’amahanga tukubahana. Nanone iteka ntabwo ibintu bihora byera, hari ubwo abantu babusanya cyangwa bakanduranya ariko twateguriwe gukemura ibibazo nk’ibyo bitewe nuko biba byaje.”

Abofisiye binjijwe mu Ngabo z’u Rwanda beretswe ko kubigeraho bihera ku myitwarire mu buzima busanzwe no mu mwuga wabo.

Ishuri rya Gisirikare rya Gako riri mu Karere ka Bugesera ritanga amahugurwa y’ibyiciro bitatu. Icya mbere ni ababa bararangije Kaminuza bahabwa amahugurwa y’umwaka umwe, abarangije Kaminuza bafite ubumenyi bwihariye bukenewe mu ngabo biga amezi atandatu n’abahabwa amasomo y’igihe kirekire mu mashami y’Ubuvuzi, Ikoranabuhanga n’Ubumenyi bw’Imibanire y’abantu hongewemo n’ubwa Gisirikare bo biga imyaka ine.

Inyubako z’Ishuri rya Gisirikare rya Gako zubatswe mu 1960. Mu mwaka wa 1974 nibwo hatangiye gutangirwa amahugurwa ku binjira mu gisirikare bato.

Iri shuri rifite umwihariko w’uko mu 1994 ariho hahurijwe ingabo za Ex-FAR zije kwinjizwa mu gisirikare cya RPA. Mu mwaka wa 1999 nibwo hatangiye gutangirwa amahugurwa ku bofisiye bakuru.

2019-11-17
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Victoire ingabire ntiyigeze ava muri FDU inkingi, naho ingengabitekerezo ye ni yayindi ya Hutu Pawa

Victoire ingabire ntiyigeze ava muri FDU inkingi, naho ingengabitekerezo ye ni yayindi ya Hutu Pawa

Ubwanditsi 02 Dec 2024
Inzego z’Iperereza muri Uganda zirahiga  bukware abahoze mu nzego z’igisirikare na Polisi mu Rwanda

Inzego z’Iperereza muri Uganda zirahiga bukware abahoze mu nzego z’igisirikare na Polisi mu Rwanda

Ubwanditsi 30 Jul 2018
Tshisekedi azakomeza kugeza ryari guha urw’amenyo no kubeshya abahuza basimburana n’umuryango mpuzamahanga, arenga ku gahenge nta n’umwe ubimubaza

Tshisekedi azakomeza kugeza ryari guha urw’amenyo no kubeshya abahuza basimburana n’umuryango mpuzamahanga, arenga ku gahenge nta n’umwe ubimubaza

RUSHYASHYA 21 Feb 2026
Eric Bagiruwusa yashinze YouTube Channel ishinzwe ubuvugizi mu gushishikariza gusubirishamo imanza z’abajenosideri n’abarwanya ubutegetsi

Eric Bagiruwusa yashinze YouTube Channel ishinzwe ubuvugizi mu gushishikariza gusubirishamo imanza z’abajenosideri n’abarwanya ubutegetsi

Ubwanditsi 05 May 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Rayon Sports na Luvumbu bambukanye 2022 ibyishimo, Haruna yerekeje muri Libya mu ikipe ya ‪ Al Ta’awon SC
Amakuru

Rayon Sports na Luvumbu bambukanye 2022 ibyishimo, Haruna yerekeje muri Libya mu ikipe ya ‪ Al Ta’awon SC

Ubwanditsi 02 Jan 2023
Byemejwe ko hari Abarundi banyura muri Cyohoha bakaza kwiba Inka mu Rwanda
ITOHOZA

Byemejwe ko hari Abarundi banyura muri Cyohoha bakaza kwiba Inka mu Rwanda

Ubwanditsi 11 Mar 2017
Polisi y’u Rwanda irasaba abantu kwirinda gukoresha amafaranga y’amiganano
Mu Mahanga

Polisi y’u Rwanda irasaba abantu kwirinda gukoresha amafaranga y’amiganano

Ubwanditsi 03 May 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru