• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Harimo n’abazandikwa bishyuye Miliyoni Ebyiri, FERWAFA yashyizeho amabwiriza mashya yo kwandikisha abakinnyi n’abatoza muri BK Pro League 2026/2027   |   09 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

  • Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred   |   05 Jul 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Kagame yasabye abofisiye bashya binjiye mu Ngabo z’u Rwanda guhora bari maso

Kagame yasabye abofisiye bashya binjiye mu Ngabo z’u Rwanda guhora bari maso

Ubwanditsi 17 Nov 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Perezida Paul Kagame Perezida, akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda yasoje amasomo y’Abofisiye 320 mu Ishuri rya Gisirikare rya Gako, yongera kubabwira ko bafite inshingano zo kurinda no gusigasira ibyo igihugu cyagezeho.

Kuri uyu wa Gatandatu, tariki 16 Ugushyingo 2019, nibwo Umukuru w’Igihugu yatanze ipeti rya Sous-Lieutenant ku bofisiye 320 barimo abakobwa 29.

Bamwe mu basoje amasomo binjiye muri iri shuri nyuma yo kurangiza Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza mu masomo atandukanye, aba bakaba aribo bahamaze umwaka umwe bahugurwa; abandi bo bari bahamaze imyaka ine bahabwa amasomo ya gisirikare akomatanyije n’asanzwe ndetse bahavanye Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza.

Mu ijambo rye, Perezida Kagame yashimiye abasoje amasomo avuga ko byabasabye ubuhanga, kwitanga, gushyiraho umwete no gushyira imbere indangagaciro.

Yagize ati “Ibi bikwiye kububakamo imbaraga kugira ngo murusheho gukora cyane ndetse mu bihe biri imbere uko imirimo yiyongera ni nako namwe muzagenda mutera imbere mu nzego zitandukanye.”

Yakomeje agira ati “Ingabo z’u Rwanda nkuko twese tubizi zifite amateka yihariye, ingabo zacu zifatanyije kandi zafatinyije n’abaturage kugirango igihugu cyacu kigere aho kiri uyu munsi, ni nako bizakomeza kugira ngo kigere aho gishaka ejo.”

Yavuze ko izo ngabo zirinda ibyubakwa n’Abanyarwanda kandi ariwo murimo wa mbere, aho zubaka kandi zikarinda n’amahoro n’umutekano.

Perezida Kagame yavuze u Rwanda rwifuza amahoro gusa agaragaza ko adapfa kuboneka gutyo kuko aharanirwa.

Yagize ati “Turifuza igihugu cy’amahoro kandi ntapfa kuboneka, abantu barayaharanira, hari uburyo mwateguwemo kandi ntibizabagora. Tugomba kubahana hagati yacu, hagati y’ibihugu duturanye n’amahanga tukubahana. Nanone iteka ntabwo ibintu bihora byera, hari ubwo abantu babusanya cyangwa bakanduranya ariko twateguriwe gukemura ibibazo nk’ibyo bitewe nuko biba byaje.”

Abofisiye binjijwe mu Ngabo z’u Rwanda beretswe ko kubigeraho bihera ku myitwarire mu buzima busanzwe no mu mwuga wabo.

Ishuri rya Gisirikare rya Gako riri mu Karere ka Bugesera ritanga amahugurwa y’ibyiciro bitatu. Icya mbere ni ababa bararangije Kaminuza bahabwa amahugurwa y’umwaka umwe, abarangije Kaminuza bafite ubumenyi bwihariye bukenewe mu ngabo biga amezi atandatu n’abahabwa amasomo y’igihe kirekire mu mashami y’Ubuvuzi, Ikoranabuhanga n’Ubumenyi bw’Imibanire y’abantu hongewemo n’ubwa Gisirikare bo biga imyaka ine.

Inyubako z’Ishuri rya Gisirikare rya Gako zubatswe mu 1960. Mu mwaka wa 1974 nibwo hatangiye gutangirwa amahugurwa ku binjira mu gisirikare bato.

Iri shuri rifite umwihariko w’uko mu 1994 ariho hahurijwe ingabo za Ex-FAR zije kwinjizwa mu gisirikare cya RPA. Mu mwaka wa 1999 nibwo hatangiye gutangirwa amahugurwa ku bofisiye bakuru.

2019-11-17
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

APR FC itaratsindwa yasoje imikino ibanza ya shampiyona 2023-2024 iyoboye, FERWAFA itangaza ko imikino yo kwishyura izakinwa kuya 12 Mutarama 2024

APR FC itaratsindwa yasoje imikino ibanza ya shampiyona 2023-2024 iyoboye, FERWAFA itangaza ko imikino yo kwishyura izakinwa kuya 12 Mutarama 2024

Ubwanditsi 13 Dec 2023
Muri Uganda hatahuwe impunzi 300 000 za baringa

Muri Uganda hatahuwe impunzi 300 000 za baringa

Ubwanditsi 31 Oct 2018
Umuryango wa Gasana Eugène Richard, umuyoboke ukomeye w’umutwe w’iterabwoba, RNC, baramushishikariza kuva mu buyobe agasaba imbabazi u Rwanda n’Abanyarwanda

Umuryango wa Gasana Eugène Richard, umuyoboke ukomeye w’umutwe w’iterabwoba, RNC, baramushishikariza kuva mu buyobe agasaba imbabazi u Rwanda n’Abanyarwanda

Ubwanditsi 05 Dec 2020
Menya ibyo Kayumba Nyamwasa n’agatsiko ke k’iterabwoba ka RNC bakumiriwe gukora muri Afurika y’Epfo guhera Mutarama 2020

Menya ibyo Kayumba Nyamwasa n’agatsiko ke k’iterabwoba ka RNC bakumiriwe gukora muri Afurika y’Epfo guhera Mutarama 2020

Ubwanditsi 09 Jan 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Inkoramutima za Perezida wa Uganda, Yoweri K. Museveni zikomeje kuvugwa mu buriganya na ruswa biteye ubwoba, abaturage bicira isazi mu jisho
Amakuru

Inkoramutima za Perezida wa Uganda, Yoweri K. Museveni zikomeje kuvugwa mu buriganya na ruswa biteye ubwoba, abaturage bicira isazi mu jisho

Ubwanditsi 09 Mar 2021
Kivu y’Amajyepfo: Inyeshyamba z’Abarundi ziragenda zigarurira imitima y’abaturage
INKURU NYAMUKURU

Kivu y’Amajyepfo: Inyeshyamba z’Abarundi ziragenda zigarurira imitima y’abaturage

Ubwanditsi 31 May 2018
Burundi: FDLR -Imbonerakure, imyitozo yo guhungabanya u Rwanda irarimbanije mu Intara ya Kirundo no mu ishyamba rya Murehe
INKURU NYAMUKURU

Burundi: FDLR -Imbonerakure, imyitozo yo guhungabanya u Rwanda irarimbanije mu Intara ya Kirundo no mu ishyamba rya Murehe

Ubwanditsi 23 May 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru