Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Lt Col René Ngendahimana, yatangaje ko hatangiye iperereza ku gitero cyabaye mu ijoro ryo ku wa Kabiri tariki ya 20 Kamena 2017, ubwo abantu bagera kuri batatu bitwaje intwaro bateye abaturage bo mu Karere ka Rusizi mu Murenge wa Bugarama, bakica umwe abandi umunani bagakomereka.
Iki gikorwa cyabaye ahagana saa mbili z’ijoro aho abantu bitwaje intwaro bagera kuri bane bateye abaturage bari mu kabari mu mudugudu wa Ryankana, bakabarasa ndetse bakateramo na gerenade.
Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Lt Col René Ngendahimana, yavuze ko hatangiye iperereza kuri iki gikorwa, anihanganisha abaturage bagizweho ingaruka abizeza ko hari gukorwa ibishoboka byose ku buryo ibintu nk’ibi bitazasubura.
Ati “ Byari ahagana saa mbili z’ijoro aho abantu bitwaje intwaro nka batatu cyangwa bane bateye abandi bari mu gasanteri mu kabari, babarasamo amasasu hanyuma babateramo gerenade zigera kuri ebyiri. Ku bw’amahirwe make haje gupfamo umuntu umwe abandi umunani barakomereka ubu bari kuvurwa.”
“Ntabwo turamenya ababikoze aho baturutse n’aho basubiye barangije gusa ikigaragara ni uko ari ahantu higeze kubera insanganya nk’izo mu gihe cyashize aho abantu baturutse i Burundi bica abaturage bari muri ako gace.”
Muri Werurwe uyu mwaka na none muri aka gace kari hafi y’umupaka w’u Rwanda n’u Burundi harasiwe abaturage babiri b’u Rwanda bahita bitaba Imana. Abagize uruhare muri iki gikorwa bahise bajya mu Burundi dore ko aka gace kari nko mu kirometero kimwe uvuye ku rugabano rw’ibihugu byombi.
Lt Col Ngendahimana yasabye abaturage gukomeza gutangira amakuru ku gihe, ndetse abizeza ko umutekano wabo ucunzwe neza, ko hari no gufatwa ingamba ku buryo igikorwa nka kiriya cyo kubahungabanya kitazongera kubaho no mu gihe kizaza.
Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Lt Col René Ngendahimana
Abaturage basabwe kandi gukomeza kugirana ubufatanye n’inzego z’umutekano kuko imipaka yo muri kariya gace igoye gucungwa ku buryo ‘wavuga ngo nta kintu na kimwe gitambutse ariko iyo dufite amakuru atangwa n’abaturage ntihagire ushobora gukingira ikibaba abantu nk’abo ngabo biroroha’.