• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Bamporiki yongeye kugirirwa icyizere, Uwacu Julienne na Dr Uwamariya bahindurirwa inshingano   |   28 Oct 2026

  • Urupfu rwa Robert Kabera ntirukiri amayobera, Kayumba Nyamwasa aravugwa ku isonga   |   28 Oct 2026

  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Abagenzacyaha 160 basoje amahugurwa yo kurwanya ibyaha byibasira ibidukikije

Abagenzacyaha 160 basoje amahugurwa yo kurwanya ibyaha byibasira ibidukikije

Ubwanditsi 26 Jun 2017 Mu Rwanda

Ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru, kuri iki cyumweru tariki ya 25 Kamena, hasojwe amahugurwa y’iminsi 2 yahuzaga abagenzacyaha 160 bo ku rwego rw’akarere bakorera mu turere twose tw’igihugu, abo ku rwego rw’intara ndetse na bamwe mu bagenzacyaha bakorera ku cyicaro gikuru cy’ishami ry’ubugenzacyaha muri Polisi y’u Rwanda, bakaba bahugurwaga ku kurwanya ibyaha byibasira ibidukikije, amahugurwa yari afite insanganyamatsiko igira iti:” Turwanye ibyaha byibasira ibidukikije- Dufatanyije birashoboka.”

Ni amahugurwa yateguwe n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe kurengera ibidukikije na Polisi y’u Rwanda.

Mu muhango wo gusoza aya mahugurwa, Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K. Gasana, yabwiye aba bagenzacyaha ko igihugu na Polisi y’u Rwanda baha agaciro akazi gakomeye bakora, ariko bakajya bakora bafite intego n’icyerekezo.

Aha yababwiye ati:”Buri gihe mujye muzirikana ko ibyo mukora bihura n’icyerekezo cy’igihugu, intego ya Polisi y’u Rwanda, muharanire kuva mu rujijo, kandi mushake ubumenyi.”

Yakomeje ababwira ati:”Igihugu gishishikajwe no kubashakira ibikoresho bishoboka ngo mukore akazi kanyu neza, ariko byose bizagerwaho ari uko murangwa na disipuline, indangagaciro, kugendana n’igihe ndetse no gutangira amakuru ku gihe.”

IGP Gasana yasoje abasaba ko ibyo bigiye muri aya mahugurwa birimo kurengera ibidukikije, kurwanya ruswa n’ibindi, byatuma batahana ukwiyemeza gushya, bakarushaho gukora akazi neza no guha serivisi nziza ababagana.

Umuyobozi wungirije w’ishami ry’ubugenzacyaha (CID) muri Polisi y’u Rwanda Assistant Commissioner of Police (ACP) Morris Murigo, yasabye aba bagenzacyaha gukora kazi kabo neza, bakagenza ibyaha uko bikwiye, kugirango abanyarwanda babone ubutabera bukwiye.

Aha yavuze ati:”Ubutabera ni ingenzi mu iterambere ry’igihugu n’iry’abaturage. Musobanukirwe amategeko mukoresha mu mwuga w’ubugenzacyaha, ariko munamenye ko nimutarangwa na disipuline n’indangagaciro mutazuzuza inshingano zanyu neza.”

-7092.jpg

Basoza amahugurwa

Mu biganiro bahawe n’abakozi b’Ikigo cy’igihugu gishinzwe kurengera ibidukikije, byibanze ku gufatanya n’iki kigo ku kurengera urusobe rw’ibinyabuzima, kurengera ahantu nyaburanga no gukangurira baturage kwirinda kwinjiza amashashi mu gihugu no kuyata aho babonye, abarenze kuri ibi byose bakabihanirwa.

Baganiriye kandi ku bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, basaba ko ubucukuzi bwayo nabwo bugomba kurengera ibidukikije.

Source : RNP

2017-06-26
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Nyuma y’ubwumvikane bw’impande zombi, ikipe ya Etoile de l’Est yatandukanye na Banamwana Camarade wari umutoza wungirije

Nyuma y’ubwumvikane bw’impande zombi, ikipe ya Etoile de l’Est yatandukanye na Banamwana Camarade wari umutoza wungirije

Ubwanditsi 28 Feb 2022
FDLR iracyari ihurizo rikomeye ku mutekano w’u Rwanda

FDLR iracyari ihurizo rikomeye ku mutekano w’u Rwanda

Ubwanditsi 17 Jun 2025
Abanyeshuri b’abanyarwanda 17 baracyari muri Uganda nyuma y’ifungwa rya Makerere

Abanyeshuri b’abanyarwanda 17 baracyari muri Uganda nyuma y’ifungwa rya Makerere

Ubwanditsi 03 Nov 2016
Umunyabigwi w’Umufaransa Yannick Noah yageze mu Rwanda aho aje kwitabira irushanwa rya ATP Challenger 50 Tour

Umunyabigwi w’Umufaransa Yannick Noah yageze mu Rwanda aho aje kwitabira irushanwa rya ATP Challenger 50 Tour

Ubwanditsi 29 Feb 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abantu nibareke kwitiranya igitutu na dipolomasi mu irekurwa rya Paul Rusesabagina
Amakuru

Abantu nibareke kwitiranya igitutu na dipolomasi mu irekurwa rya Paul Rusesabagina

Ubwanditsi 30 Mar 2023
Amakimbirane hagati y’inyeshyamba za Kayumba zikomeje gucikamo ibice
INKURU NYAMUKURU

Amakimbirane hagati y’inyeshyamba za Kayumba zikomeje gucikamo ibice

Ubwanditsi 24 Jan 2019
Tanzania: Umuherwe Mo Dewji wari warashimuswe yabonetse
Mu Mahanga

Tanzania: Umuherwe Mo Dewji wari warashimuswe yabonetse

Ubwanditsi 20 Oct 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru