Muri Week-end ishize hakinwe shampiyona y’u Rwanda yo gusiganwa ku magare.
Shampiyona y’u Rwanda yo gusiganwa ku magare yakinwe mu byiciro bibiri. Kuwa gatandatu tariki 24 Kamena 2017 mu mujyi wa Nyamata i Bugesera hakinwe isiganwa ry’umukinnyi ku giti cye asiganwa n’igihe (course contre la montre), Umunsi wakurikiyeho hakinwe isiganwa ryo mu muhanda (Road Race).
Aya masiganwa yombi Valens Ndayisenga watwaye Tour du Rwanda 2016 yayasoje ari ku mwanya wa kabiri, atsinzwe n’abagabo bafite inararibonye Niyonshuti Adrien na Gasore Hategeka.
Kudatsinda isiganwa na rimwe muri aya byatumye uyu musore w’imyaka 24 asuka amarira mu ruhame. Ndayisenga yabwiye itangazamakuru ko yananiwe kwihangana kubera agahinda gakomeye.
Valens Ndayisenga nyuma yo kutagera ku ntego yasutse amarira mu ruhame
Valens Ndayisenga ukina muri Tirol Cycling Team yo muri Autriche yagize ati: “Narababaye cyane. Nari navuye i Burayi nzanye intego yo gutsinda shampiyona byanze bikunze. Ni isiganwa ntaheruka gutsinda (yayitwaye 2014). Nifuzaga gusubira mu ikipe yanjye nambaye umwenda uriho ibendera ry’u Rwanda. Byari kuntera ishema kurikinana mu masiganwa yo hanze.
Nagerageje gutanga ibyo nari nshoboye byose ariko sinahirwa. Isiganwa ryo mu muhanda twasoreje muri sprint (kugerera ku murongo rimwe ari benshi) kandi sindi umuhanga wayo. Mu mukino nk’uyu iyo utsinzwe urababa ariko biguha imbaraga zo gutegura amarushanwa ataha. Si iherezo ry’ubuzima ndi muto nzakina shampiyona z’indi myaka.”
Biteganyijwe ko nyuma ya shampiyona y’u Rwanda Valens n’ikipe ye bazitabira ‘Tour de Flores’ yo muri Pologne iteganyijwe hagati ya tariki 7 na 14 Nyakanga 2017.
Valens Ndayisenga usanzwe ukina nk’uwabigize umwuga muri Autriche yayisoje asuka amarira kuko atayegukanye. Gusa ngo si iherezo ry’ubuzima azayirwanira umwaka utaha.