• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Bizimana Djihad yasezeye Al Ahli yo muri Libya yari amazemo umwaka, Hakim Sahabo mu nzira zimujyana mu Bugereki   |   31 Jan 2026

  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Valens Ndayisenga ararira ayo kwarika nyuma yo kudatwara shampiyona

Valens Ndayisenga ararira ayo kwarika nyuma yo kudatwara shampiyona

Editorial 27 Jun 2017 Mu Rwanda

Muri Week-end ishize hakinwe shampiyona y’u Rwanda yo gusiganwa ku magare.

Shampiyona y’u Rwanda yo gusiganwa ku magare yakinwe mu byiciro bibiri. Kuwa gatandatu tariki 24 Kamena 2017 mu mujyi wa Nyamata i Bugesera hakinwe isiganwa ry’umukinnyi ku giti cye asiganwa n’igihe (course contre la montre), Umunsi wakurikiyeho hakinwe isiganwa ryo mu muhanda (Road Race).

Aya masiganwa yombi Valens Ndayisenga watwaye Tour du Rwanda 2016 yayasoje ari ku mwanya wa kabiri, atsinzwe n’abagabo bafite inararibonye Niyonshuti Adrien na Gasore Hategeka.

Kudatsinda isiganwa na rimwe muri aya byatumye uyu musore w’imyaka 24 asuka amarira mu ruhame. Ndayisenga yabwiye itangazamakuru ko yananiwe kwihangana kubera agahinda gakomeye.

-7113.jpg

Valens Ndayisenga nyuma yo kutagera ku ntego yasutse amarira mu ruhame

Valens Ndayisenga ukina muri Tirol Cycling Team yo muri Autriche yagize ati: “Narababaye cyane. Nari navuye i Burayi nzanye intego yo gutsinda shampiyona byanze bikunze. Ni isiganwa ntaheruka gutsinda (yayitwaye 2014). Nifuzaga gusubira mu ikipe yanjye nambaye umwenda uriho ibendera ry’u Rwanda. Byari kuntera ishema kurikinana mu masiganwa yo hanze.

Nagerageje gutanga ibyo nari nshoboye byose ariko sinahirwa. Isiganwa ryo mu muhanda twasoreje muri sprint (kugerera ku murongo rimwe ari benshi) kandi sindi umuhanga wayo. Mu mukino nk’uyu iyo utsinzwe urababa ariko biguha imbaraga zo gutegura amarushanwa ataha. Si iherezo ry’ubuzima ndi muto nzakina shampiyona z’indi myaka.”

Biteganyijwe ko nyuma ya shampiyona y’u Rwanda Valens n’ikipe ye bazitabira ‘Tour de Flores’ yo muri Pologne iteganyijwe hagati ya tariki 7 na 14 Nyakanga 2017.

-7116.jpg

-7114.jpg

-7115.jpg

Valens Ndayisenga usanzwe ukina nk’uwabigize umwuga muri Autriche yayisoje asuka amarira kuko atayegukanye. Gusa ngo si iherezo ry’ubuzima azayirwanira umwaka utaha.

2017-06-27
Editorial

IZINDI NKURU

David Himbara agenda yububa kubera umutima w’ubuhemu umucira urubanza

David Himbara agenda yububa kubera umutima w’ubuhemu umucira urubanza

Editorial 16 Feb 2024
Umunyarwanda Martin Ngoga yashyizwe mu kanama k’imyitwarire ka FIFA

Umunyarwanda Martin Ngoga yashyizwe mu kanama k’imyitwarire ka FIFA

Editorial 11 May 2017
Uko ubutegetsi mu Burundi bwataye umutwe

Uko ubutegetsi mu Burundi bwataye umutwe

Editorial 16 Jan 2017
Abahoze bayoboye ADEPR basigaye muri gereza bahaye urukiko impamvu na bo bakwiye gufungurwa

Abahoze bayoboye ADEPR basigaye muri gereza bahaye urukiko impamvu na bo bakwiye gufungurwa

Editorial 28 Sep 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ku munota wa nyuma, Mafikizolo yasimbujwe Nameless mu gitaramo cy’abitabiriye inama ya Transform Africa Summit 2019
SHOWBIZ

Ku munota wa nyuma, Mafikizolo yasimbujwe Nameless mu gitaramo cy’abitabiriye inama ya Transform Africa Summit 2019

Editorial 16 May 2019
Minisitiri w’Intebe yagaragaje inyungu zo guha amahirwe angana umugabo n’umugore
UBUKUNGU

Minisitiri w’Intebe yagaragaje inyungu zo guha amahirwe angana umugabo n’umugore

Editorial 30 Mar 2019
Urukiko rutegetse ko Laforge na Abega bahoze muri FDLR baburana bafunze
INKURU NYAMUKURU

Urukiko rutegetse ko Laforge na Abega bahoze muri FDLR baburana bafunze

Editorial 11 Apr 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru