• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yashyikirije ibendera ikipe y’u Rwanda y’Abagore yerekeje i Nairobi mu Gikombe cya Afurika   |   23 Aug 2026

  • Ubuyobe bw’Ubuhanuzi butuma FDLR Yitera Ikinya mu mashyamba ya DRC kugirango irebe ko yamara kabiri   |   22 Aug 2026

  • Ndi gupfa ndeba- Luvumbu yashinje Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kumutererana nyuma yo kuva mu Rwanda   |   21 Aug 2026

  • Dr. Bahati Bernard yavuze ko mu mwaka w’amashuri wa 2025/26 abanyeshuri bakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza batsinze ku rugero rwa 88,21%   |   20 Aug 2026

  • Ikibazo cy’Ubuzima n’Umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, iki gihugu cyambuwe kwakira Shampiyona Nyafurika ya Volleyball y’Abagabo 2026   |   20 Aug 2026

  • Etienne Gatanazi akura gakiza ki mu kuba umuzindaro w’interahamwe?   |   20 Aug 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Abahoze bayoboye ADEPR basigaye muri gereza bahaye urukiko impamvu na bo bakwiye gufungurwa

Abahoze bayoboye ADEPR basigaye muri gereza bahaye urukiko impamvu na bo bakwiye gufungurwa

Ubwanditsi 28 Sep 2017 Mu Rwanda

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 27 Nzeri 2017, Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo rwumvise ubusabe bw’abahoze ari abayobozi bakuru ba ADEPR batanu basigaye muri gereza ; ku iyongerwa ry’igihe cy’ifungwa ry’agateganyo bari basabiwe n’ubushinjacyaha ku wa Kabiri w’iki cyumweru , icyemezo bahise bajuririra mu rukiko rukuru.

Tubibutse ko abasigaye bafunze ari Mutuyemariya Christine wari ushinzwe ubutegetsi n’imari, Sindayigaya Theophile, Sebagabo Bernard, Niyitanga Salton na Gasana Valens.

Bane muri aba bahise bajuririra iki cyemezo ukuyemo Mutuyemariya Christine waje asaba gufungurwa by’agateganyo ashingiye ku burwayi bw’umutwe, amaso n’igifu, indwara umwunganira we mu mategeko yavuze ko zishobora kumuhitana cyangwa zigatuma atisobanura neza ku byaha ashinjwa.

Mu zindi mpamvu Mutuyemariya yagaragarije urukiko zatuma arekurwa ni umubyeyi we urwaye indwara zikomeye zirimo umwijima n’izindi kandi agaragaza ko ari we wamwitagaho akeneye kujya gukomeza kumwitaho.

Ibi byose yabigaragarizaga impapuro z’abaganga babihamya. Icyemezo cy’urukiko ku byo Mutuyemariya yasabaga kizasomwa kuwa gatanu saa tanu.

Ku bandi bahisemo kujurira, urukiko rwasubitse kumva ubusabe ku bujurire bwabo rutegereza umwanzuro w’urukiko rukuru uzasomwa tariki ya 3 Ukwakira 2017, gusa na bo mu gusobanura ubujurire bwabo berekanaga ko bakwiye kurekurwa bakajya bitaba bari hanze.

Gusa nubwo bavuga ibi, ubushinjacyaha bwagaragarije urukiko impungenge z’uko aba bahoze mu buyobozi bukuru bwa ADEPR barekuwe basibanganya ibimenyetso ku byaha baregwa kandi n’iperereza rikaba rigikorwa ku mutungo warigishijwe.

Aba bayobozi batangaga ibisobanuro ku bujurire bwabo ni batanu nyuma y’uko harekuwe Bishop Tom Rwagasana ndetse na Bishop Jean Sibomana ku mpamvu z’uburwayi.

-8151.jpg

Abahoze mu boyobozi bw ‘ ADEPR

2017-09-28
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Colonel Tom Byabagamba arashinjwa ruswa no kugerageza gutoroka Gereza

Colonel Tom Byabagamba arashinjwa ruswa no kugerageza gutoroka Gereza

Ubwanditsi 10 Apr 2020
Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na  Himbara mu mugambi wabo kwa Rwigara

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa Rwigara

Ubwanditsi 20 Oct 2017
Ni iki kihishe inyuma y’uruzinduko rwa Nkurunziza muri Tanzania

Ni iki kihishe inyuma y’uruzinduko rwa Nkurunziza muri Tanzania

Ubwanditsi 21 Jul 2017
Ap Gitwaza ngo ni ’Impano y’Imana’ ku Rwanda

Ap Gitwaza ngo ni ’Impano y’Imana’ ku Rwanda

Ubwanditsi 04 Jan 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

APR Fc yabonye amanota atatu i Rubavu mu mukino w’ikirarane
IMIKINO

APR Fc yabonye amanota atatu i Rubavu mu mukino w’ikirarane

Ubwanditsi 26 Mar 2018
IMITWE IRAGWIRA : Umugabo yapfiriye mu isanduku y’abapfu ashutswe na pasiteri
Mu Rwanda

IMITWE IRAGWIRA : Umugabo yapfiriye mu isanduku y’abapfu ashutswe na pasiteri

Ubwanditsi 09 Apr 2017
Hafashwe imodoka ipakiye amakarito 80 y’inzoga zitemewe
Mu Mahanga

Hafashwe imodoka ipakiye amakarito 80 y’inzoga zitemewe

Ubwanditsi 25 Jul 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru