Biramenyerewe ko muri kamere ya muntu umukobwa akurura igitsinagabo bitewe n’imimerere ye. Ariko nyamara hari impamvu zifatika zishobora gutuma ahera ku ishyiga kandi ubona ntacyo abaye.
Dore ibintu bishobora gutuma umukobwa ahera iwabo:
Kubenga cyane
Ngo hari abakobwa babura abagabo bo kubarongora kubera ko babenze abasore cyane. Iyo umukobwa amaze kubenga abasore babiri cyangwa batatu n’abandi basore batinya kumusaba kuko bishyiramo ko ntacyo barusha ababanje.
Kutamenya urwego urimo
Mukamwiza, umugore w’abana babiri, avuga ko umukobwa ubenga cyane abiterwa no kutamenya urwego arimo agahora ashaka umugabo wisumbuyeho. Ati: “Niba usabwe bwa mbere na mwarimu n’inshuro ya kabiri hakaza umwarimu menya ko urwego uriho ari urw’umwarimu.”
Ibi bigira ingaruka z’uko abo mu rwego rwawe baguhunga, uko imyaka igenda igusiga n’abo mu munsi yawe ukababura bikarangira uheze iwanyu.
Kudashamadukira abahungu
Indi impamvu ishobora kuba intandaro ku mukobwa yo kuguma ku ishyiga ni ukudashamadukira abasore. Umusore akenera kuvugisha umukobwa ugaragaza ko amwitayeho. Ngo iyo umukobwa yifashe nk’umuntu usuzugura abasore, bose baramutinya kuko bishyizemo ko uri umunyagasuzuguro kandi harimo n’uwakuviramo umugabo.
Umubyeyi witwa Mukagatete, ahamya ko umukobwa agomba kurangwa n’urugwiro ku bantu bose harimo n’abasore ariko akirinda gukabya kugira ngo batabibonamo uburaya.
Kwiyandarika
Abantu benshi bahuriza ku kintu cy’uko igihe umukobwa yamenyekanye ko agendera mu ngeso z’ubusambanyi, nta musore n’umwe wifuza kumugira umugore kuko akeka ko yazakomeza ingeso nk’izo na nyuma yo gushinga urugo.
Ngo n’abasore b’abasambanyi ntibifuza gushaka abakobwa biyandaritse kandi ari bo babandaritse. Kandi ngo umukobwa wirinze ingeso z’ubusambanyi uko yaba asa kose ntabura umugabo.
Imyitwarire y’umuryango akomokamo
Abakobwa benshi bakunda kuzira imyitwarire igayitse y’ababyeyi babo cyane cyane ba nyina. Umukobwa ufite nyina w’umusinzi cyangwa uroga nta musore utekereza kumushaka.
Umusore aba yibwira ko naramukaga amuzanye uko byagenda kose azitwara nka nyina. Ikindi, abandi bantu baguca intege iyo ushaka kumurongora.