Nyuma yaho Michael Ryan, Ambasaderi w’umuryango w’ubumwe bw’Uburayi mu Rwanda ashyize kuri Twitter ifoto ari kumwe n Diane Rwigara ndetse akanandika amagambo asa n’uhinyura ibyo Commission y’amatora yatangaje igihe yasohoraga urutonde rw’agateganyo rw’abakandida baziyamamariza umwanya wa Perezida w’igihugu; abanyarwanda benshi bakomeje kunenga bikomeye amagambo Ambasaderi yanditse.
Ugenekereje mu Kinyarwanda, Ambasaderi Michael Ryan yanditse kuri Twitter ati: “ nagiranye ibiganiro byiza uyu munsi na Diane Rwigara, umukandida ku mwanya wa Perezida – ni ingirakamaro ko Commission y’amatora y’u Rwanda ko yatanga impamvu yanze kwemeza imikono myinshi y’abasinyiye Rwigara”.
Ntibyatinze rero abanyarwanda benshi basigaye bakoresha imbuga nkoranyambaga batangira gusubiza uyu Ambasaderi bamunenga kwivanga muri politiki y’u Rwanda.
Dore bimwe mu byo bagiye bamusibiza bamwe ntibanatinye no gukoresha imvugo zikakaye bigaragaza uko bafashe ibyo yavuze:
Abandi nabo bamubajije igihe azahurira n’abandi batanze kandidatire, barimo Barafinda Sekikubo Fred….
Mubamusubije harimo n’abamubajije icyo yahereyeho yita Diane umukandida ku mwanya wa Perezida w’igihugu dore ko atigeze asohoka k’urutonde rw’agateganyo rwasomwe na Commission y’amatora yagiye itangaza k’umugaragaro icyo buri muntu wari watanze kandidatire yari yujuje cyangwa abura.
Ubwanditsi