• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Amakipe 14 yo mu bihugu 4 birimo U Rwanda, Uganda, Kenya na Benin agiye guhatanira irushanwa ryo Kwibuka muri Volleybal   |   18 Jun 2026

  • Ishimwe Christian watandukanye na Police FC yerekeje muri APR FC yigeze gukinira asimburana na Niyomugabo Claude utarongera amasezerano   |   17 Jun 2026

  • Salomon Kalonda yatangaje ko Tshisekedi ashaka kugundira ubutegetsi, yifashishije kamarampaka   |   16 Jun 2026

  • Abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Vestine na Dorcas baheruka gutandukana na MIE, bamaze kwimukira muri Canada   |   15 Jun 2026

  • Ubushinjacyaha bwise Ingabire Mwene Dusabe b’i Butamwa; Umutesi   |   15 Jun 2026

  • Ben Rutabana akomeje kuba “umugati” w’ibigarasha ngo bibone icyo bitamira   |   15 Jun 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Urwego rw’Umuvunyi ruhangayikishijwe n’abatekamutwe bakomeje kurwiyitirira

Urwego rw’Umuvunyi ruhangayikishijwe n’abatekamutwe bakomeje kurwiyitirira

Ubwanditsi 07 Jul 2017 Mu Rwanda

Abatekamutwe biyitirira Urwego rw’Umuvunyi bagacuuza rubanda utwabo bahangayikishije uru rwego ruri gusaba abaturage kuba maso. Kuwa gatanu ushize bafashe umugabo witwa Nduwimana wiyitaga umwunganizi mu nkiko ngo ufite abakozi bo k’Umuvunyi bakorana, agasaba abantu amafranga (yari amaze guhabwa ibihumbi 900) ngo dosiye zabo ziriyo zihute.

Jean Pierre Nkurunziza Umuvugizi w’Urwego rw’Umuvunyi yatangaje uyu munsi ko Andre Nduwimana yasabaga abantu amafranga ngo abakorere imyanzuro isaba gusubirishamo imanza kubera akarengane ku manza baba barahuye nazo ndetse akababeshya ko afite abakozi bo k’Umuvunyi bakorana kugirango ibibazo byabo byihute.

Amafranga yabasabaga ngo ni ayo guha umukozi wo k’Umuvunyi kugira ngo yihutishe dosiye zabo.

Urwego rw’Umuvunyi rwakira amadosiye menshi y’imanza no kuzisubirishamo bigendanye n’inshingano n’ububasha bw’uru rwego. Buri wese aba yifuza ko dosiye ye yihutishwa.

Nkurunziza avuga ko uyu mugabo Nduwimana nta cyangobwa na kimwe kimuranga cyerekana ko akora kuri uru rwego rw’Umuvunyi.

Avuga ko ibikorwa nk’ibi byo kwiyitirira uru rwego ugashuka abantu bituma abaturage batakariza ikizere Urwego rw’Umuvunyi bigatuma no mu gihugu havugwamo ruswa kandi atari yo ari ubutekamutwe.

Nkurunziza asaba abantu kuba maso kuko abatekamutwe nk’aba ari benshi, agasaba abantu kwirinda koherereza amafranga abantu batazi.

Ati « Abantu kandi bakwiye kumenya ko Urwego rw’Umuvunyi rudakoresha abantu baruhuza n’umuturage kuko buri wese afite uburenganzira bwo kwizanira ikibazo cye»

Nduwimana ngo yari amaze gufata agera ku bihumbi magana cyenda (900 000Frw) ndetse afite ahantu abaturage bamusangaga bamuzaniye ibibazo byabo mu karere ka Rwamagana. Bikekwa ko yakoreraga mu turere dutanu tw’iburasirazuba.

Aime Kajangana ushinzwe ishami ryo kugenzura imimikorere y’abakozi avuga ko iyo umuntu afite urubanza yatsinzwemo akabona umuntu umwizeza ko azamufasha rugasubirishwamo kandi byihuse bituma yihutira gutanga amafaranga kuri uwo mutekamutwe. Ati: “Urwego rw’Umuvunyi ruba rufite amadosiye menshi bityo ugasanga uwijejwe ko iye yihutishwa bikamutera gutanga ibishoboka byose ngo byihutishwe”.

Izi ni zimwe mu mbogamizi z’akazi Umuvunyi Wungirije ushinzwe gukumira no kurwanya akarengane, Yankurije Odette warahiye uyu munsi agiye guhura nazo.

-7161.jpg
Yankurije Odette, Umuvunyi Wungirije ushinzwe gukumira no kurwanya akarengane

Abakora ubu butekamutwe nka Nduwimana Andre ubushinjwa ubu, igitabo cy’amategeko ahana mu Rwanda kivuga icyaha cyabo mu ngingo ya 616 ivuga iti: “Kwiha ububasha ku mirimo itari iyawe no kwambara umwambaro utagenewe ugamije kuyobya rubanda, Umuntu wese utabigenewe, wivanga mu mirimo y‟ubutegetsi y‟abasivili cyangwa iy‟abasirikare cyangwa wiha gukora umwe muri iyo mirimo, wiyita umukozi wa Leta atari we cyangwa wambara ku mugaragaro umwambaro w‟ubutegetsi, umwambaro uhuriweho n‟abahuje umurimo, urwibutso cyangwa ikimenyetso, agambiriye kuyobya rubanda, abemeza ko ashinzwe umurimo wa Leta, ahanishwa igifungo kuva ku mwaka (1) kugeza ku myaka itatu (3) n‟ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi mirongo itanu (50.000) kugeza ku bihumbi magana atanu (500.000)”.

Nduwimana we anakurikiranywe ku cyaha cyo gukora inyandiko mpimbano aho yakoze raporo akanayisinya yiyita Umukozi w’Umuvunyi.

Ubwanditsi

2017-07-07
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Abana bafite ubumuga bakwiye uburenganzira bwihariye bwo guhabwa Inkingo za COVID-19

Abana bafite ubumuga bakwiye uburenganzira bwihariye bwo guhabwa Inkingo za COVID-19

Ubwanditsi 13 Jul 2021
“Tariki 01 Nyakanga, mu Rwanda twizihiza ubwigenge bwapfubye”- Tom Ndahiro

“Tariki 01 Nyakanga, mu Rwanda twizihiza ubwigenge bwapfubye”- Tom Ndahiro

Ubwanditsi 01 Jul 2021
Amakipe 8 ahatanira kuzamuka mu kiciro cya mbere yamenyekanye, uko agomba guhura muri 1/4 cy’irangiza

Amakipe 8 ahatanira kuzamuka mu kiciro cya mbere yamenyekanye, uko agomba guhura muri 1/4 cy’irangiza

Ubwanditsi 01 Oct 2021
Prophet Fire [ Pastor Bosco ]  avuye i Burayi ahatangije itorero Patmos ndetse ngo ibitangaza byarakoretse

Prophet Fire [ Pastor Bosco ] avuye i Burayi ahatangije itorero Patmos ndetse ngo ibitangaza byarakoretse

Ubwanditsi 12 Oct 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Burundi: Utazi umwanzi acirira FDLR.
Amakuru

Burundi: Utazi umwanzi acirira FDLR.

Ubwanditsi 28 Sep 2024
Amerika yinangiye ku guhindura inyito kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
INKURU NYAMUKURU

Amerika yinangiye ku guhindura inyito kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Ubwanditsi 09 Apr 2018
Icyumweru cy’icyunamo  cyashojwe  hibukwa Abanyapolitiki bishwe muri Jenoside
Mu Rwanda

Icyumweru cy’icyunamo cyashojwe hibukwa Abanyapolitiki bishwe muri Jenoside

Ubwanditsi 13 Apr 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru