Rayon Sports yahawe igikombe cya shampiyona y’u Rwanda nyuma yo gutsinda Azam FC ibitego bine kuri bibiri mu mukino wa gicuti wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 8 Nyakanga 2017.
Ibirori abakunzi ba Rayon Sports bari bategereje igihe kitari gito byatangijwe n’akarasisi kabo mu muhanda berekeza ku kibuga aho bakubitaga ingoma baririmba indirimbo zitaka ubutwari iyi kipe yegukanye igikombe cya munani cya shampiyona.
Mbere y’uko umukino utangira, abafana bake batoranyijwe muri fan club bakoze imirongo ibiri abakinnyi banyuramo hagati bakomerwa amashyi ari nako abandi bari baje kureba uyu mukino aho bari bahagaze mu myanya yabo baha icyubahiro abakinnyi n’abatoza ku kazi bakoze umwaka wose.
Umukino watangiye saa 15h40 Rayon Sports igaragaza kwiharira umupira, guhanahana neza n’inyota yo gushaka igitego cyihuse ariko amahirwe ya koluneri na coup franc yabonye mu minota 10 ya mbere ntiyayabyaje umusaruro.
AZAM FC nayo yabonye uburyo bukomeye ku munota wa 14 ku ishoti ryatewe na Yahya Zayd gusa Ndayishimiye Eric Bakame abyitwaramo neza.
Nubwo AZAM FC nk’ikipe ikomeye mu Karere ka Afurika y’UBurasirazuba yanyuzagamo igasatira, Rayon Sports niyo yagerageje uburyo bwinshi ndetse biza kuyihira ku munota wa 30 Kwizera Pierrot afungura amazamu ahawe umupira na Nshuti Savio Dominique.
Iki gitego cyishyuwe na Yahya Mudathir ku munota wa 42 ku kazi gakomeye kakozwe na Yahaya Mohamed ndetse igice cya mbere kirangira ari igitego 1-1.
Mu cya kabiri, Rayon Sports yaje isatira cyane Muhire Kevin na Nahimana Shassir bagerageza uburyo bwari kubyara igitego cya kabiri biranga; cyaje kuboneka ku munota wa 49 gitsinzwe na Dominique Nshuti Savio washimishaga abakunzi b’iyi kipe bwa nyuma kuko agomba guhita yerekeza muri AS Kigali yamaze kumugura.
Ibi byishimo ntibyatinze kuko ku makosa y’ubwugarizi bwa Rayon Sports cyane Mugabo Gabriel na Fiston Munezero, Yahya Mohamed yatsindiye AZAM FC igitego cya kabiri ku munota wa 54.
Masoudi Djuma utari wigeze yicara yakomeje kubwira abakinnyi be kudapfusha ubusa uburyo babonaga imbere y’izamu byanatumye ku munota wa 67 Muhire Kevin ayibonera igitego cya gatatu nyuma yo guhabwa umupira mwiza na Nahimana Shassir.
AZAM FC yagiye ikora impinduka zitandukanye ishaka igitego cyo kwishyura nk’uko yari yagiye ibikora na mbere gusa ntibyayihiriye kuko mu minota y’inyongera yatsinzwe icya kane cya Nahimana Shassir wigaragaje cyane muri uyu mukino.
Nyuma y’umukino mu byishimo byinshi abafana, abakinnyi n’abayobozi ba Rayon Sports bahise biterera mu bicu mbere yo gushyikirizwa igikombe cya shampiyona no kucyifotorezaho.
Abakinnyi babanjemo ku mpande zombi:
Abakinnyi 11 ba Rayon Sports babanje mu kibuga: Ndayishimiye Eric Bakame, Manzi Thierry, Mugabo Gabriel, Munezero Fiston, Niyonzima Olivier, Kwizera Olivier, Nova Bayama, Muhire Kevin, Nahimana Shassir, Kakule Mugheni Fabrice na Nshuti Savio Dominique.
Abakinnyi 11 ba Azam FC babanje mu kibuga: Mwadini Ali, Gambo Ismail, Kangwa Bruce, Kheri Abdallah, Mwantika David, Yahya Mudathir, Abdalla Masoud, Domayo Frank, Yahaya Mohamed, Yahya Zayd na Kipagwile Iddi.