• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Amakipe 14 yo mu bihugu 4 birimo U Rwanda, Uganda, Kenya na Benin agiye guhatanira irushanwa ryo Kwibuka muri Volleybal   |   18 Jun 2026

  • Ishimwe Christian watandukanye na Police FC yerekeje muri APR FC yigeze gukinira asimburana na Niyomugabo Claude utarongera amasezerano   |   17 Jun 2026

  • Salomon Kalonda yatangaje ko Tshisekedi ashaka kugundira ubutegetsi, yifashishije kamarampaka   |   16 Jun 2026

  • Abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Vestine na Dorcas baheruka gutandukana na MIE, bamaze kwimukira muri Canada   |   15 Jun 2026

  • Ubushinjacyaha bwise Ingabire Mwene Dusabe b’i Butamwa; Umutesi   |   15 Jun 2026

  • Ben Rutabana akomeje kuba “umugati” w’ibigarasha ngo bibone icyo bitamira   |   15 Jun 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Urugaga rw’Abavoka rwihanganishije umuryango wa Me Mutunzi witabye Imana

Urugaga rw’Abavoka rwihanganishije umuryango wa Me Mutunzi witabye Imana

Ubwanditsi 24 Apr 2018 Mu Rwanda

Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda rwihanganishije umuryango wa Me Mutunzi Donat witabye Imana bikekwa ko yiyahuye aho yari afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Ndera.

Inkuru y’urupfu rw’uyu munyamategeko wamenyekanye cyane ubwo yunganiraga mu mategeko Dr Mugesera Léon, yamenyekanye kuri uyu wa 23 Mata 2018 , aho n’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwemeje  aya makuru.

Umuvugizi warwo, Mbabazi Modeste, yavuze ko Me Mutunzi yimanitse ari muri kasho ya polisi.

Na ho Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu ari yo ifite mu nshingano gucunga aho yari afungiye, CP Theos Badege, yavuze  ko nk’abandi bafungwa Me Mutunzi yasurwaga n’umugore we akanamugemurira.

Avuga ko uyu munsi mu gitondo saa kumi n’imwe n’igice, isaha kenshi abarinzi baba basohora abafungwa bajya mu bwiherero n’amasuku, ari bwo abapolisi n’abandi bafungwa babonye umuntu umanitse hejuru bagahita bahamagara abashinzwe amaperereza ngo bajye gusuzuma.

CP Badege yongeraho ko ikindi cyagaragaye ari uko mu cyumba cy’aho Me Mutunzi yari afungiye hagaragaye amacupa abiri y’inzoga ya Skol, ‘bigaragara ko yari yaraye ayanyoye ndetse icupa rimwe yarikubise ku kintu agakatisha ishuka’ yakoresheje yiyahura.

Polisi y’Igihugu yafunguye iperereza ngo irebe mu rwego rw’imyitwarire uburyo izo nzoga zaba zinjiye muri kasho kuko bitemewe.

Mu kwihanganisha umuryango wa nyakwigendera, Urugaga rw’Abavoka rwagize ruti “Nyuma yo kumenya iyo nkuru y’akababaro, urugaga rukaba rukomeje kwihanganisha umuryango wa nyakwigendera no gukurikirana imigendekere y’iperereza kuri urwo rupfu, gahunda yo kumusezeraho tukaba tuzayibamenyesha nimara kwemezwa.”

Iri tangazo ryasinyweho n’Umukuru w’Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda, Me Kavaruganda Julien, rivuga ko tariki ya 17 Mata 2018 ari bwo umuryango wa Me Mutunzi wamenyesheje urugaga ko wamubuze.

Tariki ya 18 na 19 Mata ni bwo rwandikiye inzego za Polisi ndetse n’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), Minisiteri y’Ubutabera igenerwa kopi rusaba ubufasha bwo gushakisha Me Mutunzi; mu gihe ngo rwari rutegereje igisubizo ni bwo rwumvise inkuru y’urupfu rwe.

Me Mutunzi Donat yapfuye bikekwa ko yiyahuriye muri kasho

Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda rwihanganishije umuryango wa Me Mutunzi witabye Imana

2018-04-24
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Umuyobozi wa APR FC, Lt Gen Mubarakh Muganga yasabye abakinnyi bayo gutanga intsinzi ku rwego mpuzamahanga kuko ikipe iba yabahaye byose

Umuyobozi wa APR FC, Lt Gen Mubarakh Muganga yasabye abakinnyi bayo gutanga intsinzi ku rwego mpuzamahanga kuko ikipe iba yabahaye byose

Ubwanditsi 09 Aug 2021
Guverinoma y’u Rwanda irashimira abakinnyi n’abafana b’amasiganwa y’Isi y’Amagare 2025 ari kubera i Kigali bwambere ku mugabane wa Afurika

Guverinoma y’u Rwanda irashimira abakinnyi n’abafana b’amasiganwa y’Isi y’Amagare 2025 ari kubera i Kigali bwambere ku mugabane wa Afurika

Ubwanditsi 24 Sep 2025
Kwitwara neza mu birebana n’umutekano mu by’indege za gisiviri byatumye u Rwanda ruhabwa igihembo.

Kwitwara neza mu birebana n’umutekano mu by’indege za gisiviri byatumye u Rwanda ruhabwa igihembo.

Ubwanditsi 23 May 2018
Impinduka mu bakinnyi 31 b’Amavubi bahamagawe bitegura gukina na Mali na Kenya mu mikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi 2022

Impinduka mu bakinnyi 31 b’Amavubi bahamagawe bitegura gukina na Mali na Kenya mu mikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi 2022

Ubwanditsi 04 Nov 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Konti zigera kuri miliyoni 50 kuri Facebook zagabweho igitero
IKORANABUHANGA

Konti zigera kuri miliyoni 50 kuri Facebook zagabweho igitero

Ubwanditsi 29 Sep 2018
Perezida Museveni ni we ugiye kunga Salva Kiir na Mashar
Mu Mahanga

Perezida Museveni ni we ugiye kunga Salva Kiir na Mashar

Ubwanditsi 25 Jun 2018
Kamonyi: Abayobozi b’ibanzemuri Runda biyemeje gufata iya mbere mu kurwanya ibyaha
Mu Mahanga

Kamonyi: Abayobozi b’ibanzemuri Runda biyemeje gufata iya mbere mu kurwanya ibyaha

Ubwanditsi 24 Mar 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru