• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Abanyarwanda barasabwa kuba babucyereye kandi ari benshi mu bikorwa byo kwamamaza umukandida wa RPF-Inkotanyi

Abanyarwanda barasabwa kuba babucyereye kandi ari benshi mu bikorwa byo kwamamaza umukandida wa RPF-Inkotanyi

Editorial 12 Jul 2017 Mu Rwanda

Ingengabihe y’amatora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe tariki ya 4 Kanama 2017, igaragaza ko ibikorwa byo kwiyamamaza bizatangira ku wa 14 Nyakanga birangire ku wa 3 Kanama.

Ku Muryango wa FPR Inkotanyi, biteganyijwe ko bizahera mu Karere ka Ruhango mu Ntara y’Amajyepfo aho Ngarambe Francois umunyabanga mukuru wa FPR Inkotanyi yasobanuye mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa gatatu ko gutangirira Ruhango nta cyihariye, ko ari uko FPR yahisemo guhera mu majyepfo gusa.

Ngarambe kandi yatangaje ko Perezida Kagame azayimamaza mu turere hafi ya twose mu gihugu ndetse ko bitewe n’uko akarere kangana, hari aho azajya mu bice bitandukanye byako.

Ati “Mu gihugu umukandida wa RPF Inkotanyi azajya mu turere twose, hamwe ashobora no gukorera ahantu habiri hatandukanye bitewe n’uko akarere kangana.”
Ngarambe yavuze ko ibikorwa byo kwiyamamaza bizarangwa n’udushya twinshi ndetse amahame azagenderwaho agaragaza ibyo Abanyarwanda bifuza.

-7212.jpg

Francois Ngarambe Umunyamabanga mukuru wa FPR-Inkotanyi

Ngarambe yavuze ko mu myaka FPR Inkotanyi imaze ku butegetsi yakoze byinshi ariko hakaba hari n’ibyo yifuzaga gukora bitararangira. Yasobanuye ko aho bazagera mu gihe cyo kwiyamamaza bagasanga hari ibitarakozwe, bazasobanurira abaturage impamvu yabiteye.

Yagize Ati “Ntabwo tujya twirarira cyangwa ngo tubeshye, ibyo tutagezeho twari twemereye Abanyarwanda tuzababwira impamvu.

Ku bijyanye n’aho umukandida wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame, azagera yiyamamaza, Umunyamabanga Mukuru wa FPR Inkotanyi yavuze ko bizakorwa kugera ku rugo ku rundi hifashishijwe abakorerabushake.

Amashyaka yashyigikiye umukandida wa FPR Inkotanyi azamwamamaza agaragara mu birango asanganywe aho gukoresha ibirango by’uwo ari inyuma mu matora. Ayo arimo PL, PSD n’andi.

Ngarambe yongeye gushimangira amagambo yavuzwe na Perezida Kagame ko igihe cy’ibyumweru bibiri cyatanzwe mu kwiyamamaza atari gito ashingiye ku kuba basanzwe bakorana n’abaturage umunsi ku wundi.

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa FPR Inkotanyi, Ngarambe François,yashoje asaba abanyamuryango ba FPR Inkotanyi aho bari hose mu Gihugu kuzaba babukereye ari benshi kandi basa neza aho umukandida ari bujye kwiyamamariza kugirango bumve impanuro ndetse na gahunda abafitiye muri myaka iri imbere.

Norbert Nyuzahayo

2017-07-12
Editorial

IZINDI NKURU

Amafoto: Nyuma yo gusezerana imbere y’amategeko ndetse no gusaba no gukwa, Umuhanzi Platini yasezeranye imbere y’Imana n’umukunzi we Ingabire Olivia

Amafoto: Nyuma yo gusezerana imbere y’amategeko ndetse no gusaba no gukwa, Umuhanzi Platini yasezeranye imbere y’Imana n’umukunzi we Ingabire Olivia

Editorial 29 Mar 2021
Gambia: Yahya Jammeh yashyize yemera kurekura ubutegetsi

Gambia: Yahya Jammeh yashyize yemera kurekura ubutegetsi

Editorial 21 Jan 2017
Agnes Nkusi Uwimana yarenze umurongo utukura, igihe kirageze ko abiryozwa 

Agnes Nkusi Uwimana yarenze umurongo utukura, igihe kirageze ko abiryozwa 

Editorial 26 Oct 2022
Imbaraga ushyira mu kurimbura abandi uzishyize mu mirimo yawe watera imbere.

Imbaraga ushyira mu kurimbura abandi uzishyize mu mirimo yawe watera imbere.

Editorial 06 Jun 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Bujumbura iragerageza uko yahenda ubwenge EU ngo iyirye  Amadovize
Mu Rwanda

Bujumbura iragerageza uko yahenda ubwenge EU ngo iyirye Amadovize

Editorial 17 Mar 2016
B’ Ambasaderi bavuyeho nabi kurusha abandi
ITOHOZA

B’ Ambasaderi bavuyeho nabi kurusha abandi

Editorial 17 Aug 2016
Ubushishozi bw’abanyapolitiki ba Kongo bugerwa ku mashyi
Amakuru

Ubushishozi bw’abanyapolitiki ba Kongo bugerwa ku mashyi

Editorial 26 Dec 2022

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru