• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Bombori bombori muri RNC yageze no mu muryango bwite wa Kayumba Nyamwasa   |   17 Jul 2026

  • Visit Rwanda n’ikipe ya Aston Villa yo mu gihugu cy’u Bwongereza basinyanye amasezerano y’ubufatanye   |   14 Jul 2026

  • AMAFOTO – Girumugisha yabaye umukinnyi w’umwaka muri Shampiyona y’u Rwanda ahembwa imodoka ya miliyoni 15 Frw   |   13 Jul 2026

  • Iperereza ku rupfu rwa ruharwa Kabuga Félicien: Yapfiriye mu cyumba cye nyuma yo guhabwa ifunguro, yazize umutima   |   13 Jul 2026

  • Perezida Kagame arasezera Sheikh Hamad wagize Qatar igihangange   |   13 Jul 2026

  • Mu mikino ya CECAFA Kagame Cup 2026, APR FC izatangira ihura na Gor Mahia, Rayon Sports izisobanura na KVZ SC yo muri Zanzibar   |   11 Jul 2026

You are at :Home»ITOHOZA»HRW yongeye guhamagarira Loni na RDC guta muri yombi Mudacumura wa FDLR

HRW yongeye guhamagarira Loni na RDC guta muri yombi Mudacumura wa FDLR

Ubwanditsi 13 Jul 2017 ITOHOZA

Hashize imyaka itanu Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rw’i La Haye ( ICC) rusohoye impapuro zo guta muri yombi Mudacumura Sylvestre, umwe mu bayobozi b’umutwe wa FDLR urimo abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umuryango Uharanira uburenganzira bwa Muntu, Human Rights Watch(HRW), kuri uyu wa 13 Nyakanga 2017 wahamagariye abayobozi ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) n’abari mu butumwa bwa Loni mu kugarura amahoro muri iki gihugu kongera imbara mu gushakisha Mudacumura akoherezwa i La Haye.

Nk’umuyobozi w’ingabo za FDLR ashinjwa ibyaha bitandukanye birimo gutera abaturage, ubwicanyi, gufata ku ngufu abagore, iyicarubozo, gusahura n’ibindi.
Ibyo byaha ashinjwa byakozwe hagati ya Mutarama 2009 na Nzeri 2010 mu Ntara y’Amajyaruguru ya Kivu. Raporo ya Human Rights Watch ivuga ko muri icyo gihe hishwe abasivile barenga 700 bishwe na FDLR. Abenshi mu bishwe ni abagore n’abana n’abasaza bicishijwe imihoro cyangwa bagatwikiwe mu nzu zabo.

HRW inibutsa ko bamwe mu bayobozi ba FDLR basize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, bahungira muri RDC.

Mu gihe bataragezwa imbere y’ubutabera, HRW irashinja uyu mutwe wa FDLR gukomeza gukora ibyaha, rimwe na rimwe ufatanyije n’indi mitwe iri muri Congo cyangwa se bamwe mu basirikare b’ingabo za leta ya Congo Kinshasa.

-7213.jpg

-34.gif

Gen.Mudacumura Sylvestre uri inyuma ya Habyarimana

HRW ivuga ko itabwa muri yombi rya Mudacumura ari ryo ryaha agahenge abasivile bahohoterwa. Byiongeye kandi uyu muryango uharanira uburenganzira bwa muntu ukuvuga ko yafatwa habayeho ubushake bwa politiki.

Source : Igihe.com

2017-07-13
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Uganda: Gen Kale Kayihura arahakana ko yabujijwe gusohoka mu gihugu

Uganda: Gen Kale Kayihura arahakana ko yabujijwe gusohoka mu gihugu

Ubwanditsi 07 Jun 2018
2016: Uko Padiri Thomas Nahimana yasebeye ku kibuga cy’indege ( JKIA )  I Nairobi-Kenya

2016: Uko Padiri Thomas Nahimana yasebeye ku kibuga cy’indege ( JKIA ) I Nairobi-Kenya

Ubwanditsi 03 Jan 2017
CYUMA Hassan yabonye umusigire mu gusebya Igihugu. IHORAHABONA Jean de Dieu wari umushoferi we, agereranya u Rwanda n’igihuru!

CYUMA Hassan yabonye umusigire mu gusebya Igihugu. IHORAHABONA Jean de Dieu wari umushoferi we, agereranya u Rwanda n’igihuru!

Ubwanditsi 22 Jun 2024
Ibintu bitatu by’ingenzi  bituma umubano w’u Rwanda na Uganda ujya irudubi

Ibintu bitatu by’ingenzi bituma umubano w’u Rwanda na Uganda ujya irudubi

Ubwanditsi 04 Mar 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uganda: Umusaza w’imyaka 80 yarashe umugore we w’imyaka 30 aramwica
HIRYA NO HINO

Uganda: Umusaza w’imyaka 80 yarashe umugore we w’imyaka 30 aramwica

Ubwanditsi 16 May 2018
U Rwanda rwatangiye neza rutsinda Liban mu mikino wo gushaka itike y’igikombe cy’Isi 2026
Amakuru

U Rwanda rwatangiye neza rutsinda Liban mu mikino wo gushaka itike y’igikombe cy’Isi 2026

Ubwanditsi 19 Aug 2024
APR BBC na AL Ahli Tripoli niyo makipe yaboneye itike i Kigali yo gukina imikino ya nyuma ya BAL 2025 izabera muri Afurika y’Epfo
Amakuru

APR BBC na AL Ahli Tripoli niyo makipe yaboneye itike i Kigali yo gukina imikino ya nyuma ya BAL 2025 izabera muri Afurika y’Epfo

Ubwanditsi 26 May 2025

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru