Nyuma y’ikiruhuko gito cy’iminsi ibiri atiyamamaza Paul Kagame , kuri uyu wa Gatatu yasubukuye ibikorwa byo kwiyamamaza mu Karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru niy’Uburengerazuba mu turere twa Rubavu na Nyabihu.
Muri iki gitondo ibikorwa byo kwiyamamaza byabereye i Busogo kuri sitade ya Kaminuza y’u Rwanda mu ishami ryayo ryigisha ubuhinzi n’ubworozi.
Ibyo bikorwa byo kwamamaza umukandida Paul Kagame byabereye kuri sitade iherereye mu mudugudu wa Gahanga , Akagari ka Gisesero, umurenge wa Busogo mu Karere ka Musanze.
Ibihumbi n’ibihumbi by’Abanyamuryango ba FPR baturutse hirya nohino mu mirenge 15, igize akarere ka Musanze bararata ibigwi by’umuryango FPR-Inkotanyi, babifashijwemo n’abahanzi batandukanye barimo Intore Tuyisenge igira iti: TORA KAGAME .
Kuri iyo sitade hahuriye abanyamuryango ba FPR Inkotanyi babarirwa mu bihumbi n’ibihumbi hamwe n’andi mashyaka bafatanyije mu kwamamaza umukandida Paul Kagame.
Umukandida wa RPF Paul Kagame ati : abo mu majyaruguru oyeeee, PFR oyeeee, mwaje muri benshi bishimishije ntabwo ari igitangaza abanyamusanze dusanzwe dufitanye igihango.
Ejo hashize nagombaga kuza sinabishobora ijwi ryange ryari ryabuze narihase, sinagera iminsi ibiri ntaraza kuvugana n’inshuti zanjye, uko mungana n’ikimenyetso cy’ingufu uhereye aha, ni ikimenyetso cy’ingufu za FPR- inkotanyi.
Kagame yakomeje agira ati “Uko mungana mutya, nk’ikimenyetso cy’ubumwe navugaga, nta kibazo gishobora kutunanira kugikemura… n’uwashaka kutunaniza ntaho yabona ahera. Duhereye kuri izo mbaraga n’ubushake, twebwe dukomeze inzira yacu yo kwiyubaka, y’amajyambere, yo kwiha umutekano.”
Ati :“ Hanyuma rero, imyaka irindwi izaba ikurikira, twubake amajyambere, twubake amashuri, twubake andi mashuri, duhe abanyarwanda bose amashanyarazi abagereho. Bambwiye ko abatuye hejuru muri iriya misozi amashanyarazi atarabegera, arabageraho vuba, vuba cyane. Hanyuma ayo mashanyarazi usibye kutumurikira mu ngo, adufashe kubaka inganda n’ibindi byose twifuza.”
Yasabye abaturage kumutora n’ubwo azi neza ko azatsinda 100%, kugira ngo bakomeze inzira yo kubaka amajyambere, umutekano, kubana neza n’ibindi abanyarwanda bifuza.
Ati “biriya by’itariki 4 (Kanama) ni umugenzo. Itariki iratinze ngo mu gitondo kare twazindutse bizajye kugera mu masaa tanu twabirangije… si byo?