Ibokorwa byo kwiyamamaza birarimbanije ku mukandida wa FPR-Inkotanyi mu Ntara y’Uburengerazuba, nkuko bisanzwe muri iyi ntara hakunze kuba akabeho n’akavura, ariko ntibyakomye mu nkokora ibikorwa byo kwiyamamaza bya Paul Kagame i
Musanze na Nyabihu.
I Nyabihu, Uwacu Julienne yatangiye avuga ko abaturage baje kugirango bagararize Paul Kagame akabari ku mutima, nk’umuyobozi wabahaye umutekano abatuye Nyabihu, akabaha amashuri, isoko rya kijyambere, imihanda n’ibindi.
Akomeje agira ati “Aka karere kavukagamo abayobozi, tukabumva ku mazina, tukabiga mu mashuri, ntabwo twari tubazi. Ubu dufite umuyobozi uduhora hafi […] aya mapironi y’amashanyarazi yahozemo amashanyarazi, ariko kera umuntu kubona amashanyarazi ajya mu rugo, byasabaga kwisunga umuntu uzwi. Ubu amashanyarazi agera hose.”
Paul Kagame yabwiye abi nyabihu ko ntabwaki igomba kuharangwa. Abibutsa ko itariki yo gutora 4 Kanama ari ugutangira indi myaka irindwi.
Paul Kagame yishimiwe n’abanyamuryango ba FPR ku kigero cyo hejuru cyane
“Iyo tariki ya kane rero Kanama, icyo bivuze ni ugutangira indi myaka irindwi tukubaka ibikorwa remezo, imihanda, amashanyarazi, amashuri, amavuriro n’ibindi, ni ukuduha umwanya wo kubageza kuri biriya bindi byiza twifuza kugeraho.
Turifuza ko abagore n’abagabo, abana bavuke bafite ubuzima bwiza, bagakurana ubuzima bwiza. Nta bwaki dushaka kuko ibiyiturinda birahari.
Umwana yamara kuvuka akarerwa neza, akajya mu mashuri, akabasha kwivuza yarwaye, na nyina akivuza, ibyo niho amajyambere yacu ashingira, iyo abanyarwanda bafite imibereho myiza.
Perezida Kagame atangiye kugeza ijambo ku baturage ba Nyabihu, abashimira kuba baje ari benshi, ati “Nanjye ndabakunda”
Kagame ati “Nidukomeza gufatanya, gukorera hamwe, nta cyatunanira kandi intego yacu iteka ni amajyambere, ni umutekano, ni ubumwe, ni umurimo. Nyabihu rero ibyo mumaze kugeraho muri iyi minsi ishize, usibye ibya kera nubwo nta n’ibyari bihari, ibyo byose ndashaka kuvuga ngo ibyiza biri imbere […] Ibyo tumaze kugeraho ni byinshi, ni byiza, ariko ibyinshi biruta kandi byiza kuruta, biracyari imbere.”
B.J.G