• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Kagame i Nyabihu ati ‘ nta bwaki dushaka’

Kagame i Nyabihu ati ‘ nta bwaki dushaka’

Editorial 26 Jul 2017 Mu Rwanda

Ibokorwa byo kwiyamamaza birarimbanije ku mukandida wa FPR-Inkotanyi mu Ntara y’Uburengerazuba, nkuko bisanzwe muri iyi ntara hakunze kuba akabeho n’akavura, ariko ntibyakomye mu nkokora ibikorwa byo kwiyamamaza bya Paul Kagame i
Musanze na Nyabihu.

I Nyabihu, Uwacu Julienne yatangiye avuga ko abaturage baje kugirango bagararize Paul Kagame akabari ku mutima, nk’umuyobozi wabahaye umutekano abatuye Nyabihu, akabaha amashuri, isoko rya kijyambere, imihanda n’ibindi.

Akomeje agira ati “Aka karere kavukagamo abayobozi, tukabumva ku mazina, tukabiga mu mashuri, ntabwo twari tubazi. Ubu dufite umuyobozi uduhora hafi […] aya mapironi y’amashanyarazi yahozemo amashanyarazi, ariko kera umuntu kubona amashanyarazi ajya mu rugo, byasabaga kwisunga umuntu uzwi. Ubu amashanyarazi agera hose.”

Paul Kagame yabwiye abi nyabihu ko ntabwaki igomba kuharangwa. Abibutsa ko itariki yo gutora 4 Kanama ari ugutangira indi myaka irindwi.

-7369.jpg

Paul Kagame yishimiwe n’abanyamuryango ba FPR ku kigero cyo hejuru cyane

“Iyo tariki ya kane rero Kanama, icyo bivuze ni ugutangira indi myaka irindwi tukubaka ibikorwa remezo, imihanda, amashanyarazi, amashuri, amavuriro n’ibindi, ni ukuduha umwanya wo kubageza kuri biriya bindi byiza twifuza kugeraho.

Turifuza ko abagore n’abagabo, abana bavuke bafite ubuzima bwiza, bagakurana ubuzima bwiza. Nta bwaki dushaka kuko ibiyiturinda birahari.

Umwana yamara kuvuka akarerwa neza, akajya mu mashuri, akabasha kwivuza yarwaye, na nyina akivuza, ibyo niho amajyambere yacu ashingira, iyo abanyarwanda bafite imibereho myiza.

Perezida Kagame atangiye kugeza ijambo ku baturage ba Nyabihu, abashimira kuba baje ari benshi, ati “Nanjye ndabakunda”

Kagame ati “Nidukomeza gufatanya, gukorera hamwe, nta cyatunanira kandi intego yacu iteka ni amajyambere, ni umutekano, ni ubumwe, ni umurimo. Nyabihu rero ibyo mumaze kugeraho muri iyi minsi ishize, usibye ibya kera nubwo nta n’ibyari bihari, ibyo byose ndashaka kuvuga ngo ibyiza biri imbere […] Ibyo tumaze kugeraho ni byinshi, ni byiza, ariko ibyinshi biruta kandi byiza kuruta, biracyari imbere.”

B.J.G

2017-07-26
Editorial

IZINDI NKURU

Mu mikino ya gicuti: APR FC yatsinze Marines FC, uwa Rayon Sports na Police FC urasubikwa kuko habuze abashinzwe umutekano FERWAFA isaba imbabazi.

Mu mikino ya gicuti: APR FC yatsinze Marines FC, uwa Rayon Sports na Police FC urasubikwa kuko habuze abashinzwe umutekano FERWAFA isaba imbabazi.

Editorial 27 Apr 2021
Gasabo: Bane bafunzwe bakekwaho kunyereza asaga Miliyoni 10 z’Ishyirahamwe ry’Abajyanama b’ubuzima

Gasabo: Bane bafunzwe bakekwaho kunyereza asaga Miliyoni 10 z’Ishyirahamwe ry’Abajyanama b’ubuzima

Editorial 04 Nov 2017
Umushinjacyaha Mukuru wa MICT yatsembeye abana ba Kabuga basaba gusubizwa imitungo yagwatiriwe kuko bayikoresha mu kugura abatangabuhamya

Umushinjacyaha Mukuru wa MICT yatsembeye abana ba Kabuga basaba gusubizwa imitungo yagwatiriwe kuko bayikoresha mu kugura abatangabuhamya

Editorial 01 Oct 2021
U Rwanda rugiye kwakira Inama mpuzamahanga iziga ku micungire y’imyanda mu mijyi

U Rwanda rugiye kwakira Inama mpuzamahanga iziga ku micungire y’imyanda mu mijyi

Editorial 22 Sep 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ikipe ya Rayon Sports yasinyishije Lomami Marcel nk’umutoza wungirije ndetse na Mushimiyimana watandukanye na APR FC
Uncategorized

Ikipe ya Rayon Sports yasinyishije Lomami Marcel nk’umutoza wungirije ndetse na Mushimiyimana watandukanye na APR FC

Editorial 06 Aug 2021
Trump aremeza ko Iran ari yo yarashe misile indege yo muri Ukraine
POLITIKI

Trump aremeza ko Iran ari yo yarashe misile indege yo muri Ukraine

Editorial 10 Jan 2020
Perezida Kagame yafunguye ububiko bushya bw’ibicuruzwa bivuye mu mahanga
UBUKUNGU

Perezida Kagame yafunguye ububiko bushya bw’ibicuruzwa bivuye mu mahanga

Editorial 22 Oct 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru