Umukandi wa FPR -Inkotanyi Paul Kagame kuri uyu wa gatanu tariki ya 2 Kanama 2017 yashoje ibikorwa bye byo kwiyamamaza yatangiriye mu Karere ka Nyanza, asoreza mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Bumbogo mu mujyi wa Kigali.
Kera u Rwanda rwitwaga urwa Gasabo, rukaba rwaraje kwagurwa ariko isoko yarwo iri aha mu Murenge wa Bumbogo mu Karere ka Gasabo akaba ariho hafatwa nk’izingiro ry’u Rwanda. Aha i Bumbogo niho Umukandida wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame yahisemo gusoreza ibikorwa byo kwiyamamaza.
K’umusozi wa Bumbogo, nti byari byoroshye kuhagera kubera imodoka nyinshi zari uruvunganzoka mu muhanda werekeza Kimironko, ahazwi nko kwa Nayinzira, wayoboye ishyaka PDC, wigeze no kuba umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika mu mwaka w’2003, ndetse akaba yarabaye no mu buyobozi bushya bw’Igihugu nyuma akaza kwitaba Imana.
Aho k’umusozi wa Bumbogo parking yabonaga umugabo igasiba undi, ntibyari byoroshye ko twinjira ahabera ibirori byo kwakira umukandi wa FPR-Inkotanyi Paul Kagame, kubera umubyigano w’abantu benshi wari uhari, icyadutangaje n’uko wabonaga abantu bose bareshya baba abakomeye n’aboroheje byari ikibazo kwinjira, ariko abashinzwe umutekano badufashije kwinjira no kugera aho twateguriwe gukorera nkuko byagiye bigenda mu turere twose twigihugu Paul Kagame yiyamamarijemo abanyamakuru tworoherejwe kubona aho dukorera, ndetse n’uburyo bwa Internet yihuse ya 4G, yadufashije kugeza amakuru kubasomyi bacu kuburyo bwihuse.
Imbaga y’abanyamuryango ba FPR, ku musozi wa Bumbogo irakabakaba ibihumbi 800, bakiriye Chairman w’umuryano wa FPR-Inkotanyi, akaba n’umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika.
Paul Kagame yiyamamarije mu Ntara zose mu turere 30 tugize igihugu, mu minsi 21 yatanzwe na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, ku bakandida bemerewe kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’Igihugu. Ibi bikorwa byo kwiyamamaza bikaba biri busozwe none tariki ya 2 Kanama 2017.
Abanyamuryango baturutse mu bice bitandukanye by’Igihugu bagiye bagaragaza ubwitabire buri hejuru cyane ku kigero cya 95% hose aho Paul Kagame yiyamamarije. Kuburyo kuri site imwe hazaga abanyamuryango ba FPR, basanga ibihumbi 500. Mu buhamya bwatanzwe n’abaturage benshi mu turere tunyuranye, barashima imiyoborere myiza ya FPR-Inkotanyi na Paul Kagame, watumye biteza imbere, mu buryo bugaragara, baravuga imyato Intore izirusha intambwe [ Kagame Paul ].
Baba abikorera mu mujyi wa Kigali ndetse n’abasanzwe bakorera ibikorwa byabo bya buri munsi mu bihugu bihana imbibi n’u Rwanda bose bitabiriye kwamamaza Paul Kagame bahagarika ibikorwa byabo byaburi munsi.
Imitwe ya Politiki nka PL, PSD, PDI, PDC, PSR, PPC, PSP, UDPR bahawe ijambo bageza ku banyamuryango ba FPR –Inkotanyi, icyatumye bahitamo kwamamaza umukandida Paul Kagame, ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, banashimangira ubufatanye bwa Politiki, basanzwe bafitanye na FPR bwatangiye mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.
Kimwe n’abandi banyarwanda nka Bernard Makuza udafite umutwe wa Politiki abarizwamo nabo bagaragaje ubushake bwo gushyigikira Paul Kagame kubera Politiki ye nziza itavangura kandi igamije guteza imbere buri munyarwanda wese hatitawe kucyo aricyo.
Paul Kagame yatangiye ijambo rye anenga abavuga u Rwanda uko rutari aho agize ati “Ndabashimira umubare uri hano uko mukeye, uko mwishimye ntabwo bisanzwe. Nkuko byavuzwe, hari ababyifuza badashobora kubibona. Rero, ndishimye cyane, twagiye mu gihugu hose, mu turere twose turi muri iki gikorwa turimo cya demokarasi mu gice kijyanye no kwiyamamaza n’amatora. Ndagira ngo rwose nshimire kuri uyu munsi muri iki gikorwa cyo gusoza kwiyamamaza, abantu bose bari hano. Ubu aho turi hano muri Gasabo, hari abantu turi hamwe hano n’abandi muri mwe twajyanye muri buri karere twari kumwe hose ndabashimira cyane mwarakoze.
Rero, reka nsoreze mu bintu ndibuvuge uyu munsi ku byo n’ubundi nahereyeho umunsi twari mu Ruhango dutangira igikorwa cyo kwiyamamaza. Uwo munsi dutangira mu byo navuze mpereye ku bivugwa n’abandi nkuko Uwacu yabivuze, badutega iminsi. Noneho ubu, baravuga ngo uko babonye ibyo kuduhagarika mu guhitamo kwacu kutagishobotse, ubu noneho baravuga ngo ariko buriya Kagame niba azaba atakiri umuyobozi, buriya u Rwanda ruzagira amahoro. Ubu noneho baradutega ibihe bizaza ko tutazagira amahoro ariko noneho nanabaza ngo ariko mbere ya Kagame u Rwanda rwari rufite amahoro? Ibyo se ko babishimaga. Bashimaga ibya mbere ya Kagame u Rwanda rutaragira amahoro none ubu […] uru Rwanda rwacu aho ruvuye, aho rugeze n’aho ruvuye, uru Rwanda rw’ubudasa twanyuze muri byinshi, ntabwo ibyo twiga bipfa ubusa.
Aho tuvuye tuzi, ni uko n’aho tugeze ubu, tuzi kwihitiramo uko tugomba kubaho. Hanyuma noneho reka nongereho akantu gato, kandi nari nziko abo bantu bamwe bajya batuvuga bari bamaze kutumenyera ariko ubanza batatumenyera.
Rimwe nigeze kubabwira ngo iyo hagize uwiha uburenganzira ko bashobora kubwira Kagame ibyo agomba gukora niwo munsi mpitamo ibinyuranye n’ibyo bavuga. Ari ubushize, ari ubu ngubu, ari n’ubuzaza. Ikindi, bakavuga ngo nibo bazi demokarasi, ni bo bayigisha ariko turabizi mu byavuha aha, hari abagiye mu gikorwa cya demokarasi bajya mu matora barangije baravuga […] ngo hari abantu bagiye muri mudasobwa, ngo bahindura, ngo bagiye mu ikoranabuhanga ryacu, baduhindurira ibintu ubu dufite umuyobozi tutashakaga. Eh ariko demokarasi yawe uwo muyobozi niwe yaguhaye… iyawe yakunaniye. Ngo mudasobwa niyo yabahitiyemo umuyobozi ntabwo aribo, iyo niyo demokarasi bashingiraho bigisha abandi uko demokarasi imeze.
Wari uziko hari n’abavuga ngo Kigali […] hari isuku rero ngo iyo suku ntabwo ari demokarasi ngo ni igitugu. Ariko icyo bivuze ni agasuzuguro basuzugura Abanyafurika, basuzugura u Rwanda kuko Abanyafurika, Abanyarwanda, bakwiye kwicara mu mwanda ntacyo bakwiriye kuba bawuvugaho, ibyo biva aho bikinjira no muri demokarasi, bikinjira no muri politiki […] Ibyo dukora, twese twumvikanyeho no mu bumwe, twahisemo, nibigira ingaruka mbi tuzahangana nayo nkuko twahanganye n’ingaruka y’ibyo badukoreye. N’ubundi nitwe bigarukaho. Iyo ibintu bimaze kumera nabi nibwo bahindukira bakigendera bakagusiga wenyine ukirwariza.”