Taliki ya 3 na 4 Kanama 2017 yari iminsi idasanzwe mu Rwanda nkuko byagiye bivugwa cyane hirya no hino aho abanyarwanda batuye mu bice bitandukanye by’Isi, bitabiriye igikorwa cy’amatora y’umukuru w’igihugu.
Muri iri sesengura tuzagenda tugaragaza imigendekere y’amatora, ibyavuyemo, ibyo abanyarwanda bijejwe kuzakorerwa n’abakandida ndetse n’ibyagiye bivugwa kuri aya matora haba mu gihugu ndetse no hanze yacyo.
Umukandida Paul Kagame wa RPF yiyamamaza
Muri rusange Abanyarwanda 6,897,076 nibo batoye Perezida wa Repubulika y’u Rwanda; 54% ni abagore naho 46% ni abagabo; muri abo bose urubyiruko rukaba ari 45%. Abanyarwanda baba mu mahanga batoye ni 44,362 batoreye mu byumba by’itora 98. Muri aya matora abantu batoreye kuri site z’itora 2,340 zigizwe n’ibyumba by’itora 16,691. Abakorerabushake bagera ku 70,675 bafashije muri aya matora yabereye hirya no hino mu gihugu.
Icyumba cy’itora cyatunganijwe mu muco nyarwanda
Taliki ya 5 Kanama 2017, Komisiyo y’igihugu y’amatora yatangaje ko Kagame Paul umukandida wa RPF-Inkotanyi anasanzwe ayobora igihugu ari we wegukanye intsinzi ku majwi 6,650,722=98.63% akurikirwa na Philippe Mpayimana, umukandida wigenga wagize amajwi 49117= 0.73% ndetse na Frank Habineza umukandida wari uhagarariye DGPR wagize amajwi 31633=0.47%.
Tubibutse ko hari abandi bakandida 3 batasohotse ku rutonde ndakuka bakaba bataremerewe kwiyamamaza aribo: Barafinda Sekikubo Fred benshi bafataga nk’umunyarwenya washakaga kwimenyekanisha kuko nta bushobozi bwamugaragaraho; Diane Rwigara twagiye tugarukaho mu nkuru nyinshi zatambutse kuri Rushyashya zirimo kwiyandarika ndetse no gutanga muri Komisiyo y’amatora imikono y’abantu bitabye Imana ndetse na Mwenedata Gilbert wari warigeze no kwiyamamariza kuba depite muri 2013 ariko agatsindwa.
Habineza Frank wa DGPR yiyamamaza
Mpayimana Philippe umukandida wigenga yiyamamaza
Muri rusange rero amatora yarabaye hanze y’igihugu taliki ya 3 Kanama ndetse na taliki ya 4 Kanama aba mu gihugu imbere, aba mw’ituze ridasanzwe muri Afurika nkuko turi tubigarukeho twibanze ku byagiye bitangazwa n’abantu bamwe ndetse n’imiryango cyangwa ibigo bitandukanye byitabiriye amatora nk’indorerezi.
Andrew Mitchell wahoze ari Umunyamabanga wa Leta y’u Bwongereza Ushinzwe iterambere mpuzamahanga, akaza no kuba umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko, yavuze ko amatora ya Perezida wa Repubulika mu Rwanda azaba mu mucyo no mu bwisanzure. Mu kiganiro yagiranye na BBC, Mitchell yasobanuye ko kuba ubwisanzure muri politiki bwarateye imbere mu Rwanda, ari ikimenyetso ntakuka cy’uko ibizava mu matora ari amahitamo y’abaturage.
Andrew Mitchell
Indorerezi z’imiryango u Rwanda ruhuriramo n’ibindi bihugu muri aka karere zagaragaje ko amatora yabaye ku wa 4 Kanama ubwo abanyarwanda bihitiragamo uzabayobora mu myaka irindwi iri imbere, yagenze neza kandi agakurikiza amahame ya demokarasi.
Taliki ya 6 Kanama nibwo indorerezi z’imiryango ya EAC, COMESA na ICGLR zatangazaga iby’ibanze babonye mu itora ryo ku wa 4 Kanama, bagahera ku migendekere y’ibikorwa byo kwiyamamaza, itora nyir’izina no kubarura amajwi.
Moody Awori wigeze kuba Visi Perezida wa Kenya wari uyoboye indorerezi z’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), yavuze ko nubwo hari ibyo babonye bikwiye kongerwamo imbaraga, amatora yagenze neza nk’uko raporo yabi ibivuga. Yagize ati “Raporo y’indorerezi z’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, yanzuye ko amatora yabaye mu mutuzo ku buryo bujyanye n’amahame mpuzamahanga, ay’umugabane n’ay’akarere agenga amatora anyuze muri demokarasi.”
Moody Awori wigeze kuba Visi Perezida wa Kenya wari uyoboye indorerezi za EAC
Ainaitwe Rwakajara wari uyoboye indorerezi za ICGLR zihagarariye ibihugu 13, yavuze ko abakozi ba komisiyo y’amatora bakoranye umurava, kandi bagaragaje ko bafite ubushobozi buhagije mu birebana n’amatora. Yagize ati “ICGL kandi yabonye umubare munini w’abitabiriye itora, ibyumba by’itora byari biteguye neza kandi abashinzwe umutekano babaga bari hanze aho ntabwo bigeze barogoya imigendekere y’amatora.”
Bishop Mary Nkosi wari uhagarariye indorerezi za COMESA, yavuze ko Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yahabwa ingengo y’imari ihagije ngo ikomeze kwigisha abaturage ibirebana n’amatora. COMESA nayo yagaragaje ko Komisiyo y’Amatora “yagaragaje ubunyamwga bwatumye amatora abasha kugenda neza.”
Taliki 7 Kanama kandi Urwego rw’igihugu cy’ u Rwanda rushinzwe imiyoborere (RGB) rwatangaje ko amatora ya Perezida yabaye mu cyumweru gishize yabaye mu mucyo no mu bwisanzure gusa runenga bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze babanje kubangamira abakandida mu minsi ya mbere yo kwiyamamaza. Mu kiganiro n’abanyamakuru, Umuyobozi Mukuru Wungirije wa RGB, Usta Kaitesi yavuze ko aho indorerezi z’urwo rwego zageze mu gihugu hose zabonye amatora yaragenze neza. Yagize ati “Ibihe byabanjirije amatora birimo no kwiyamamaza kw’abakandida bahatanaga byaranzwe n’umutuzo. Byaranzwe kandi no gusobanurira abanyarwanda uburenganzira bwabo n’ibyo basabwa gukora ngo bazabashe gutora. Nka RGB twasanze amahame ya demokarasi n’imiyoborere myiza yarubahirijwe”.
Icyakora, RGB ntiyanyuzwe n’uburyo bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze bitwaye mu minsi ya mbere yo kwiyamamaza kw’abakandida. Kayitesi yavuze ko bamwe mu bayobozi ku giti cyabo babangamiye abakandida gusa ashima ko byahise bikemurwa n’inzego bireba.
Yagize ati “Mu minsi ya mbere nk’i Rubavu indorerezi zacu zari zihari aho Mpayimana yiyamamarije ubona ko yabangamiwe kandi byarakurikiranywe (ari nabyo byaviriyemo Mayor wa Rubavu gufungwa igihe gito) mu ntangiriro z’ibikorwa byo kwiyamamaza hari abayobozi bo mu nzego z’ibanze bagaragaje imyitwarire yabangamiye abakandida ariko indorerezi za RGB zishima ko inzego bireba zahise zifata ingamba bigakosoka.”
Si mu Rwanda gusa hatangajwe ko amatora y’umukuru w’igihugu yakozwe mu mutuzo kuko n’umuryango w’ubumwe bw’uburayi (EU) mw’itangazo washyize ahagaragara taliki ya 6 Kanama wavuze ko wakurikiraniye hafi amatora y’umukuru w’igihugu cy’u Rwanda watowe ukemeza hakurikijwe amahame ya demokarasi kandi mu mutuzo usesuye.
Umuryango w’ubumwe bw’iburayi kandi wunze mu nama z’umuryango w’ubumwe bwa Afurika (AU) gukosora utubazo tumwe na tumwe twagiye tugaragazwa haruguru. Umuryango w’ubumwe bw’uburayi kandi wasoje itangazo ryawo uvuga ko witeguye gufatanya n’u Rwanda mu migabo n’imigambi yarwo.
Amatora mu Rwanda kandi ntabwo yagiye avugwaho rumwe na bamwe mu barwanya igihugu, barangajwe imbere n’abanyarwanda bahunze igihugu batajya bazuyaza kukivuga nabi nubwo cyakora neza, aha twavuga nka Himbara David, Kayumba Nyamwasa ndetse n’abandi b’abanyamahanga nka Filip Reyntens, umubiligi wahoze akorana bya bugufi na Habyarimana Juvenal wayoboraga u Rwanda, aho yakoranaga cyane muri rusange n’inzego zitandukanye z’ubutegetsi bw’icyo gihe. Tubibutse ko uyu mubiligi yagize uruhare rukomeye mu itegurwa ry’Itegeko Nshinga ryakoreshwaga ku ngoma ya Habyarimana ryari ryuzuyemo ivangura ry’amoko n’uturere.
Turabararikira gusoma Igice cya 2 tugiye gusohora kw’isesengura ry’amatora ya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda…
Ubwanditsi