Ibi yabivuze ubwo yakirwaga kumeza na mugenziwe w’u Rwanda Perezida Paul Kagame mu mugoroba wo gusangira bakira Perezida wa Misiri, Abdel Fattah El Sisi n’abamuherekeje, igikorwa cyabereye muri Kigali Convention Centre.
Umuhango wo kwakira ku meza Perezida wa mbere wa Misiri usuye u Rwanda, wabaye kuri uyu mugoroba waranzwe n’imbyino z’igitaramo cya Kinyarwanda cyasusurukijwe n’itorero Urukerereza rwashimishije benshi mu mbyino z’umushayayo, intwatwa, ikinimba n’izindi.
Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda na Misiri bisangiye byinshi birimo n’uruzi rwa Nil rufatiye runini miliyoni nyinshi z’Abanyafurika.
Yagize ati “Misiri n’u Rwanda ntabwo bihuriye ku mupaka ariko nkuko twese tubizi kandi twabiganiriyeho, dusangiye byinshi aribyo umubano wacu ushingiyeho.”
Yongeyeho ko Misiri yagize uruhare runini mu guharanira ubwigenge bwa Afurika ari nabwo bwabaye imvano y’urugamba ikomeje rwo kugeza abaturage bayo ku iterambere n’ahazaza heza mu buryo burambye.
Ati “Amavugurura y’ubumwe bwa Afurika turimo ni ugukomeza gushimangira ubwigenge no gushyira hamwe byacu nk’umugabane.”
Perezida Fattah El Sisi yashimye uburyo yasanze Perezida Kagame ari umugabo ukoresha imbaraga ze zose mu guharanira iterambere ry’u Rwanda n’abanyarwanda, ahishura ko ibikorwa by’abanyarwanda ari ishuri ku Banya-Misiri.
Yagize ati “Mufite abavandimwe mu Misiri babubaha, babafataho urugero, kandi biteguye gufatanya namwe.”
Nyuma y’iki gikorwa Perezida Sisi yakiriwe na mugenzi we w’u Rwanda wabwiye itangazamakuru ko gukuriraho viza Abanya-Misiri bizongera umubare w’abasura u Rwanda ku mpamvu zitandukanye.
Yagize ati “Abanya-Misiri ntibagikeneye kwaka viza zo gusura u Rwanda, twizeye ko ibi bizongera umubare w’abakerarugendo n’abacuruzi baturuka muri iki gihugu.”
Perezida El-Sisi yatumiye Perezida Kagame kuzasura igihugu cya Misiri. Uyu mukuru w’igihugu gifite amateka akomeye yasuye u Rwanda avuye muri Tanzania, uruzinduko rwe akazarukomereza muri Tchad na Gabon.