• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’iminsi itatu ya BK Pro League, Kiyovu Sports yatandukanye n’umutoza wayo Harrison   |   09 Oct 2026

  • Indwara y’agahinda gakabije kakuye Ally Youssouf Mugenzi ku kazi kubera iterambere ry’u Rwanda   |   08 Oct 2026

  • Ruboneka Jean Bosco uheruka gutandukana na APR FC yerekeje muri Al-Tahaddi SC Benghazi yo muri Libya   |   08 Oct 2026

  • Bya Nyirarureshwa Ibigarasha bikuru ngo birashaka ko Hakorwa iperereza ku irengero ry’Umuhanzi Kifua-wazi Ben Rutabana   |   07 Oct 2026

  • Umwambari wa FDLR Mbarushimana Urupfu rwe rusize icyuho ku butabera butageze ku Mwanzuro ukwiye   |   07 Oct 2026

  • CAVB yashimiye Perezida Kagame ku ruhare yagize mu iterambere rya Volleyball   |   06 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Perezida Fattah El Sisi yashimye uburyo yasanze Perezida Kagame ari umugabo ukoresha imbaraga ze zose mu guharanira iterambere ry’u Rwanda n’abanyarwanda

Perezida Fattah El Sisi yashimye uburyo yasanze Perezida Kagame ari umugabo ukoresha imbaraga ze zose mu guharanira iterambere ry’u Rwanda n’abanyarwanda

Ubwanditsi 16 Aug 2017 Mu Rwanda

Ibi yabivuze ubwo yakirwaga kumeza na mugenziwe w’u Rwanda Perezida Paul Kagame mu mugoroba wo gusangira bakira Perezida wa Misiri, Abdel Fattah El Sisi n’abamuherekeje, igikorwa cyabereye muri Kigali Convention Centre.

Umuhango wo kwakira ku meza Perezida wa mbere wa Misiri usuye u Rwanda, wabaye kuri uyu mugoroba waranzwe n’imbyino z’igitaramo cya Kinyarwanda cyasusurukijwe n’itorero Urukerereza rwashimishije benshi mu mbyino z’umushayayo, intwatwa, ikinimba n’izindi.

Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda na Misiri bisangiye byinshi birimo n’uruzi rwa Nil rufatiye runini miliyoni nyinshi z’Abanyafurika.

Yagize ati “Misiri n’u Rwanda ntabwo bihuriye ku mupaka ariko nkuko twese tubizi kandi twabiganiriyeho, dusangiye byinshi aribyo umubano wacu ushingiyeho.”

Yongeyeho ko Misiri yagize uruhare runini mu guharanira ubwigenge bwa Afurika ari nabwo bwabaye imvano y’urugamba ikomeje rwo kugeza abaturage bayo ku iterambere n’ahazaza heza mu buryo burambye.

Ati “Amavugurura y’ubumwe bwa Afurika turimo ni ugukomeza gushimangira ubwigenge no gushyira hamwe byacu nk’umugabane.”

Perezida Fattah El Sisi yashimye uburyo yasanze Perezida Kagame ari umugabo ukoresha imbaraga ze zose mu guharanira iterambere ry’u Rwanda n’abanyarwanda, ahishura ko ibikorwa by’abanyarwanda ari ishuri ku Banya-Misiri.

Yagize ati “Mufite abavandimwe mu Misiri babubaha, babafataho urugero, kandi biteguye gufatanya namwe.”

Nyuma y’iki gikorwa Perezida Sisi yakiriwe na mugenzi we w’u Rwanda wabwiye itangazamakuru ko gukuriraho viza Abanya-Misiri bizongera umubare w’abasura u Rwanda ku mpamvu zitandukanye.

Yagize ati “Abanya-Misiri ntibagikeneye kwaka viza zo gusura u Rwanda, twizeye ko ibi bizongera umubare w’abakerarugendo n’abacuruzi baturuka muri iki gihugu.”

Perezida El-Sisi yatumiye Perezida Kagame kuzasura igihugu cya Misiri. Uyu mukuru w’igihugu gifite amateka akomeye yasuye u Rwanda avuye muri Tanzania, uruzinduko rwe akazarukomereza muri Tchad na Gabon.

-7619.jpg

-7618.jpg

-7617.jpg

-7616.jpg

-7615.jpg

2017-08-16
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Polisi yakoze ubukangurambaga bwo kurwanya ibyaha mu mashuri

Polisi yakoze ubukangurambaga bwo kurwanya ibyaha mu mashuri

Ubwanditsi 03 Mar 2017
Shampiyona y’u Rwanda mu mukino w’intoki wa Basketball mu mwaka w’imikino wa 2020-2021 iratangira kuri uyu wa gatanu.

Shampiyona y’u Rwanda mu mukino w’intoki wa Basketball mu mwaka w’imikino wa 2020-2021 iratangira kuri uyu wa gatanu.

Ubwanditsi 03 Jun 2021
“Akamaro amazi yahinduwe amaraso ya Yesu agirira abantu “-Patmos of faith church

“Akamaro amazi yahinduwe amaraso ya Yesu agirira abantu “-Patmos of faith church

Ubwanditsi 10 Jan 2018
Umukandida wa FPR-INKOTANYI ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, asanga demokarasi ari amahitamo arimo ubwisanzure, kandi bushingiye ku budasa bw’ igihugu

Umukandida wa FPR-INKOTANYI ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, asanga demokarasi ari amahitamo arimo ubwisanzure, kandi bushingiye ku budasa bw’ igihugu

Ubwanditsi 22 Jun 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ntibisanzwe ,Imiryango y’imbere mu gihugu n’imiryango mpuzamahanga itegamiye kuri Leta bateguye imurikabikorwa.
Mu Rwanda

Ntibisanzwe ,Imiryango y’imbere mu gihugu n’imiryango mpuzamahanga itegamiye kuri Leta bateguye imurikabikorwa.

Ubwanditsi 06 Feb 2018
Polisi yafashe abashoferi 30 bakekwaho guha ruswa abapolisi mu gihugu hose
Mu Rwanda

Polisi yafashe abashoferi 30 bakekwaho guha ruswa abapolisi mu gihugu hose

Ubwanditsi 08 Dec 2017
Uretse isoni nke, Tewojeni Rudasingwa atinyuka ate kuvuga mu bantu, azi ubujura yasize akoze mu Rwanda? 
Amakuru

Uretse isoni nke, Tewojeni Rudasingwa atinyuka ate kuvuga mu bantu, azi ubujura yasize akoze mu Rwanda? 

Ubwanditsi 27 May 2022

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru