Igipolisi cy’u Burundi kuri uyu wa Gatandatu, itariki 19 Kanama, cyakoze umukwabu wo gusaka muri Kaminuza y’igihugu gita muri yombi abantu 98 babaga muri kaminuza mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Nk’uko byatangajwe n’umuvuugizi wa minisiteri y’umutekano n’uw’igipolisi cy’u Burundi, Pierre Nkurikiye, ngo uyu mukwabu watumye abantu 98 barimo abantu 78 barangije amasomo yabo ariko bagakomeza kuba muri kaminuza bitemewe, ndetse n’abandi banyeshuri 15 ariko bo mu zindi kaminuza.
Mu bantu batawe muri yombi kandi harimo bane batari abanyeshuri bakora akandi kazi ariko bagataha muri kaminuza, n’umunyeshuri wafatanywe utubure 8 tw’urumogi nk’uko iyi nkuru dukesha Radio na Televiziyo by’u Burundi ikomeza ivuga.
Umuvugizi w’igipolisi akomeza avuga ko aba bantu 98 batawe muri yombi bose bagiye guhatwa ibibazo nyuma hakarebwa niba harimo abakoze ibyaha bihanwa n’amategeko bakorerwe dosiye bashyikirizwe ubutabera nk’abandi banyabyaha bose.
Naho ku bandi babaga muri kaminuza batabyemerewe, Pierre Nkurikiye yakomeje avuga ko bashobora kubarekura ariko bakabuzwa gusubira mu nyubako za kaminuza. Nk’uko uyu muvugizi w’igipolisi abyemeza, ngo iki gikorwa cya polisi cyakozwe mu rwego rusanzwe rwo gukumira icyaha gishobora gukorwa.
Nubwo ateruye ngo avuge icyari kigenderewe muri uyu mukwabu, mu minsi ishize nibwo kimwe mu binyamakuru bikorera mu Burundi cyatangaje ko abanyeshuri babarizwa mu rubyiruko rw’ishyaka CNDD-FDD bari bamaze iminsi babangamira bagenzi babo bataba muri CNDD, aho ngo bari basigaye barara amarondo muri campus ya Mutanga bitwaje impiri bagahohotera uwo bahuye nawe, aho bamwe muri aba banyeshuri bahohoterwaga bari batangiye kurakara, bavugaga ko nihatagira igikorwa hashobora kuba ikintu kibi muri kaminuza abanyeshuri bagasubiranamo.
Pancrase Cimpaye, Umuvugizi wa CNARED
Ibi kandi kuri uyu wa Gatanu ushize ihuriro CNARED-Giriteka rikaba ryari ryamaganye iyi myitwarire y’aba banyeshuri b’Imbonerakure bahohotera bagenzi babo, aho umuvugizi w’iri huriro ry’abatavuga ruwe n’ubutegetsi, Pancrase Cimpaye yavuze ko niba ubuyobozi bw’iyi kaminuza butagize icyo bukora kuri iki kibazo hashobora kuba ikintu kibi.