Guverineri w’Intara y’amajyepf n’Abayobozi b’Akarere ka Kamonyi na Muhanga hamwe n’uhagarariye WASAC uyu munsi bakoze inama ndetse banasura abaturage bo mu murenge wa Rugarika mu kagari ka Masaka aho umuturage aherutse gutwarwa n’ingona. Bahumuriza abaturage banabasaba kudasubira muri Nyabarongo kuvomamo.
Ibi bibaye nyuma y’inkuru y’umuturage watwawe n’ingona kuwa gatanu ushize muri aka kagace n’abandi zatwaye mbere yabwo, ndetse no hakurya yabo mu murenge wa Mageragere aha ho ingamba zatangiye gushyirwa mu bikorwa.
Mu nama yabanje kubera ku karere ka Kamonyi Guverineri Mureshyankwano yasabye abayobzoi kwegera abaturage bakabahindura imyumvire ituma bajya kuvoma muri Nyabarongo.
We avuga ko niba umuturage ajya muri Nyabarongo kuvoma amazi mabi kuko ariyo amuri hagi ngo mugihe yaba afite imyumvire myiza yajya kuvoma atari hafi ye ariko ari amazi meza.
Yasabye abayobozi b’imirenge ya Kamonyi na Muhanga yegereye Nyabarongo gufata ingamba zo kubuza abaturage kujya kuvoma muri Nyabarongo kandi bagakora ibishoboka bakabagezaho amazi meza.
Mu rwego rwo gukemura iki kibazo ku bufatanye na WASAC izi nzego ziravuga ko zimaze guteganya miliyoni 700 zirenga zo gukwirakwiza amazi mu Mirenge itanu ikora kuri Nyabarongo mu buryo bwihuse.
Bavuye aha ku biro by’Akarere berekeza mu murenge wa Rugarika maze Guverineri yisabira abaturage kudasubira muri uyu mugezi bishyira urupfu.
Ngo nubwo amazi adahita abageraho uyu munsi ariko arabakangurira kudasubira muri Nyabarongo.
Guverineri Mureshyankwano yabwiye abaturage ko hafashwe ingamba zihutirwa ndetse n’ingamba z’igihe kirekire.
Avuga mu zihutirwa yavuze ko babonye amafranga muri budget y’Akarere ka Kamonyi bagiye guhita bazana amazi akagera ku baturage byibura mu gihe cya vuba abaturage b’aha bakaba bayabonye.
Yavuze kandi ko bagiye gukorana na WASAC bigakorwa vuba amazi yo mu mariba yo hasi bapompa akazamuka agashyirwaho vuba.
Naho mu gisubizo kirambye ngo ni ugusana imiyoboro isanzwe ihari ubu itakibona amazi cyangwa bakubaka indi mishya abaturage bakabona amazi.
Yavuze ko n’abaturage batuye ku manegeka ahegereye cyane umugezi bagomba kudasubira muri uyu mugezi ahubwo nabo bajya kuvoma amazi meza aho ari nubwo nabo bagiye gufashwa bakegerezwa amazi mu gihe batarimurwa muri aya manegeka kuko byo bikorwa buhoro buhoro uko ingengo y’imari ibonetse.
Abayobozi b’aka karere kandi bahakanye inkuru y’uko hari undi muturage w’umugore watwawe n’ingona kuri iki cyumweru, bavuga ko ntabyabayeho nk’uko byari byatangajwe mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere.
Guverineri Mureshyankwano yavuze ko Intara y’Amajyepfo ndetse na Leta byababajwe cyane n’umuturage watwawe n’ingona kandi bwihanganisha umuryango we.Umuryango wasigaye, abayobozi mu karere ka Kamonyi bavuze ko ufashwa mu buryo bwateganyijwe.
Ibice byinshi by’Umurenge wa Rugarika ngo ntibifite amazi meza n’ahari imiyoboro yayo yarapfuye ntibayabona nk’uko abaturage babivuga, bityo abaturiye Nyabarongo bakajya kuyivomamo amazi yo gukoresha imirimo imwe n’imwe.
Abaturage muri uyu murenge umwaka ushize ngo buri muryango watanze amafaranga ibihumbi 4 330 hanakorwa umuganda rusange kugirango babashe kubona amazi ariko ngo kugeza ubu ntarabageraho.
Abatuye mu tugari turi hafi ya Nyabarongo ari nabo bakoreshaga amazi ya Nyabarongo bavuga ko ivomo rimwe bagiye kuba bahawe vuba aha ritabahaza utugari dutatu cyangwa tubiri twegereye Nyabarongo.
Aba baturage ariko ngo bizeye ko ibyo abayobozi babemereye bagiye kubishyira mu bikorwa maze nabo batandukane n’izi ngona.
Kugeza ubu nta mibare ubuyobozi bwari bwatanga igaragaza abaturage bamaze kuribwa n’ingona, ariko abaturiye hafi y’uru ruzi bavuga ko muri uyu mwaka wonyine zatwaye abarenga batatu.