Ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru Financial Times, Perezida Kagame yabajijwe niba adafite inyota yo kuzaguma ku butegetsi nyuma ya manda aherutse gutorerwa, agaragaza ko ntabyo akeneye ndetse ko no kuba yarongeye kwiyamamaza atari we wabyifuje, aboneraho no kugaragaza ko no mu 1994 ubwo ingabo yari ayoboye zamagara guhagarika Jenoside, yanze kuba Perezida.
Perezida Kagame ati: “Ni njyewe wanze kuba Perezida mu 1994. Hari umugabo witwa Twagiramungu Faustin, ubu aba i Buruseli, yari ku ruhande rw’abataravugaga rumwe na Leta icyo gihe. Yari mu basinye amasezerano ya Arusha yo mu 1993, ninawe wahise aba Minisitiri w’Intebe. Yaje kundeba, bari baramaze kwishyiramo ko ari njye wari ugiye kuba Perezida. Ni uko ndabyanga, ndababwira nti ntabwo mfite gahunda yo kuba Perezida…”
Pasteur BIzimungu wari Perezida wa Repubulika na Paul Kagame wari Visi Perezida
Perezida Kagame kandi yasobanuye impamvu yabyanze aho yagize ati: “Hari impamvu nyinshi ntagombaga kubyemera. Mbere ya byose nari narabwiye abo mu Ishyaka ko umwanya ukuriye iyindi uzahabwa Chairman w’Ishyaka, ntiyari njyewe. Twabyemeranyijweho, twohereza izina, baravuga bati kuki se atari wowe?
Narababwiye nti njyewe sinshaka kuba Chairman, sinshaka kuba Minisitiri w’Intebe wungirije cyangwa uw’Ingabo wungirije. Ndashaka kuba umugaba w’Ingabo wungirije, mbabwira n’impamvu… Nababwiye nti numva nshaka kuba hafi cyane y’ingabo twari tumaze igihe dufatanya kurwana, ndashaka kwigumanira n’abarwanyi banjye, kuburyo nihagira n’ikintu cyaba tuba twizeye ko twongera tukarwana tukizera umutekano wacu. Narababwiye ngo sinshaka kuba Perezida, kuko Perezida agomba kuba ahugiye mu bindi bintu, nti ariko nimurebe amamiliyoni y’abantu ku mupaka [w’u Rwanda na Zaire], baracyafite intwaro kandi barimo kwisuganya, barimo gushaka kudutera bityo ntabwo naba Perezida ngo mbashe no gutangira kurwana nabo.
Icya kabiri narababwiye nti mureke duhitemo umuntu wakuriye hano, uzi abantu ba hano, umenyereye ikirere n’imitere ya hano mu Rwanda, njyewe ndumva ntabyiteguye bihagije. Ni uko kandi ndababwira nti hari ikintu gikomeye tugomba kubanza kurwana nacyo, aho bakidufata nk’abanyamahanga… Uko niko natekerezaga, naberekaga ko tugifite inshingano zo gushakisha umutekano uhamye, icya kabiri nkabereka ko amateka yanjye ashobora gutuma bitagira isura nziza ku bantu bamwe bari bakiri mu rujijo…”
Pasteur Bizimungu, ni we wahise ayobora u Rwanda nyuma y’ihagarikwa rya Jenoside, akaba yaricaye mu ntebe y’ubuyobozi tariki 19 Nyakanga 1994 ubwo yari afatanyije na Major General Paul Kagame wari Visi Perezida akaba ari na we wari umugaba mukuru w’ingabo. Pasteur Bizimungu yayoboye u Rwanda mu gihe gikabakaba imyaka 6, kugeza ubwo yatangazaga ko yeguye ku bushake tariki 23 Werurwe 2000.
Pasteur Bizimungu
Urubuga rwa Wikipedia, rugaragaza ko Pasteur Bizimungu yavukiye mu cyahoze ari Gisenyi mu 1950, ndetse akaba yaranahoze mu ishyaka rya Perezida Juvenal Habyarimana mbere yo kwiyunga na FPR Inkotanyi. Hagati y’umwaka w’1980 n’1990, Bizimungu yari mu ishyaka rya MRND ndetse yari umuntu wa hafi wa Perezida Juvenal Habyarimana, muri icyo gihe akaba yaranakoze imirimo inyuranye irimo kuba umuyobozi mukuru w’icyahoze ari Electrogaz.
Mu 1990, Pasiteri Bizimungu yagiye muri FPR nyuma y’uko umuvandimwe we wari umusirikare w’ipeti rya Colonel mu gisirikare cy’ingabo za Leta ya Habyarimana, yari yishwe [ Col. Mayuya ]. Muri icyo gihe, nibwo FPR yari itangiye ibikorwa bya mbere by’urugamba rwo kubohora u Rwanda. Muri icyo gihe, Bizimungu nyuma y’urupfu rw’umuvandimwe we, yahise ahunga u Rwanda ajya kuba mu Bubiligi, aho yari ashinzwe iby’amakuru n’itumanaho muri FPR nk’ishyaka ryisuganyaga rishaka uko ryabohora igihugu.
Mu 1993, nyuma y’imyaka 3 ingabo za FPR zirwana n’ingabo za Leta y’icyo gihe, Pasteur Bizimungu yagize uruhare mu mishyikirano y’amasezerano y’amahoro ya Arusha n’ubwo Perezida Juvenal Habyarimana yishwe ibyari bikubiyemo bitarashyirwa mu bikorwa ahubwo Jenoside yari imaze igihe itegurwa igahita ishyirwa mu bikorwa. Nyuma y’ihagarikwa rya Jenoside rero niwe wahise aba Perezida.
Perezida Paul Kagame
Sunday
The enemy established Bizimungu.