Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abantu barindwi bakurikiranyweho kuba mu mitwe yitwaza intwaro ikorera mu gihugu gihana imbibi n’u Rwanda.
Mu batawe muri yombi harimo batatu bafashwe ubwo berekezaga mu myitozo ya gisirikare hanze y’u Rwanda.
Amakuru yatanzwe n’abo bari bamaze gufatwa ni yo yatumye Polisi ikora igikorwa cyo gusaka mu ntara y’Iburengerazuba murugo rwa Gratien Nsabiyaremye umuyoboke wa FDU-Inkingi mu Karere ka Rutsiro ndetse no mu Umujyi wa Kigali ku kicaro cya FDU, Igice cya Ingabire Victoire, hatawe muri yombi kandi Kayumba umuyoboke wa PDP-Imanzi, hafatwa abandi bane bakekwaho kuba ari bo bakoraga igikorwa cy’ubukangurambaga no kwinjiza urubyiruko muri ibyo bikorwa.
Polisi y’u Rwanda ubwo yakoraga igikorwa cyo gusaka yatahuye ibindi bimenyetso bizifashishwa n’ubushinjacyaha.
Boniface Twagirimana na Leonille Gasengayire, bamwe mubatawe muri yombi
Abafashwe bose ni: Boniface Twagirimana, Fabien Twagirayezu, Gratien Nsabiyaremye , Leonille Gasengayire, Ufitamahoro Norbert, Twagirayezu Janvier na Nshimiye Papias.
Bose uko ari barindwi bamenyeshejwe uburenganzira bwabo bwo kugira ababunganira nk’uko biteganywa n’amategeko.
Abayoboke ba FDU-Inkingi