Kuri uyu wa mbere tariki ya 11 Nzeri 2017, Perezida Paul Kagame yatangije umwaka w’Ubucamanza.
Umwaka w’ubucamanza ni umwanya abacamanza n’abanditsi b’inkiko baba babonye ngo bagaragaze ibyo bagezeho, kandi banarusheho kunoza umwuga wabo mu myaka yindi ikurikira.
Uyu muhango wabereye mu ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko mu cyumba cy’Inteko Rusange cy’Umutwe w’Abadepite.
Ijambo rya Perezida Paul Kagame ryibanze cyane ku kurwanya ruswa ndetse n’ingaruka za ruswa ku rwego rw’ubutabera ubundi “bukwiye kugaragarira buri wese ko butabogamye, kandi ko nta ruswa n’indi mikorere mibi iburangwamo.”
Yakomoje ku nkunga bamusabye, abemerera ko ikwiye gutangwa, ariko abasaba ko mbere yo kuyibaha bagomba kubanza kugirana amasezerano.
Kagame yagize “Uko muzajya mugabanya gufata iriya nkunga idakwiye (ruswa), niko nzajya nzamura ikwiye. I think that’s a fair deal.”
Perezida Paul Kagame yavuze ko mu gihe ruswa igabanutse igihugu cyunguka kandi amikoro yacyo akazamuka, kandi ngo igihe amikoro yacyo azamutse nta mpamvu n’umugabane ujya mubakora mu butabera utazamuka.
Yijeje urwego rw’ubutabera ubufatanye mu kurwanya ruswa kugira ngo igende igabanuka ndetse izagere n’aho itsindwa burundu.
Yagize ati “Haracyari abakozi muri izi nzego bagikurikirana inyungu zabo bwite, ndetse n’abagana inkiko barabivuga ku mugaragaro murabizi.”
Perezida wa Repubulika yavuze ko nubwo ikibazo cya ruswa kitari mu nkiko gusa no mu zindi nzego irimo, ngo mu nkiko niho hakabaye ikitegererezo kuruta ahandi.
Ati “Birazwi ko ababuranyi bamwe bahitamo gushaka abacamanza,abashinjacyaha,…nyuma y’akazi kugira ngo abakemurire ibibazo, ubundi bitari bikwiye ko bikemurirwa ahatari mukazi,…ibi binaha isura mbi ubucamanza.”
Paul Kagame yavuze ko kubera ruswa mu bucamanza, hari abantu bigamba ko badakeneye ubabunganira mu rubanza kuko baba bizeye ko bafite umucamanza uzabakorera ibyo bifuza. Ibi uretse kwanduza isura y’imikorere y’ubucamanza, ngo binatuma abaturage batera urwego ikizere.
Perezida Kagame kandi yasabye abacamanza kwirinda guca imanza nabi, kuzitinza cyangwa kuzisubika hatagaragajwe impamvu.
Maze agira ati “Abaturage bose icyo bakeneye ni ubutabera butangwa nta kiguzi, ku gihe, butabogamye, nta kuvangura,…n’ahandi hose niko tubyifuza.”
Yavuze ko kugira ngo imikorere nk’iyi icike abaturage babone ubutabera butabogamye, ngo ni ngombwa ko abacamanza n’abashinjacyaha n’abandi bakorana bamagana ku mugaragaro abagaragayeho ruswa.
Aha yagize ati “Gushyira imbaraga nyinshi mu kwiregura cg gutunga agatoki abandi ngo barabeshya ntacyo bikemura ahubwo dukwiye gukurikirana ikibazo ubwacyo kandi turakizi, igisubizo kiri mu kunoza imikorere, kuzuza inshingano kandi bigakorwa mu budakemwa.”
Perezida Kagame yabwiye abacamanza ko bafite uruhare runini mu guha abakeneye ubutabera ikizere ko bafite amahoro n’umutekano kubera ko hari ababarengera, aribo bacamanza.
Umukuru w’igihugu kandi yemereye urwego rw’ubucamanza ku rufasha mu gukemura ibibazo binyuranye birimo iby’ikoranabuhanga n’ibindi bagaragaje.
Ubwo yatangizaga uyu mwaka w’Ubucamanza 2016/2017, Perezida Paul Kagame yari yagarutse ku butabera mpuzamahanga cyane cyane ubw’u Burayi, avuga ko hari abantu bamwe bakora batabanje gushaka ibimenyetso, avuga ko usanga bafata imyanzuro kuri uyu mugabane badahaye agaciro ibimenyetso.
Umukuru w’Igihugu yagize ati “Abantu bamwe ntibashaka ibimenyetso, barahita bafata imyanzuro, baragufatira imyanzuro, barayifatira n’ibindi bihugu kuri uyu mugabane, ntibita kubisabwa ngo harebwe ibimenyetso, nta na kimwe bashingiraho bahita bifatira imyanzuro z’ibyo bari bukore ku mpamvu nyinshi zitandukanye, ariko uko biri kose uru ni u Rwanda, urwego rw’ubutabera rw’u Rwanda ntirugomba gukorera u Bufaransa cyangwa mu nyungu z’u Bufaransa.”
Perezida Kagame yavuze ko abavuga u Rwanda bitazabuza ko ukuri kuzagera aho kukajya ahagaragara, kandi ngo ibyo ntibizahenda u Rwanda kuko ukuri kwarwo kwigaragaza.
Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda ruzakora uko rushoboye rugateza imbere ubutabera hashingiwe ku nyungu z’Abanyarwanda aho kuba mu nyungu z’amahanga.
Umukuru w’Igihugu yari yavuze ibi nyuma y’aho bamwe mu badepite b’I Burayi bari bavuze ko ubutabera bw’u Rwanda butigenga, ndetse ko hari zimwe mu manza zigomba gusubirwamo.
Umwaka w’Ubucamanza 2017/2018 utangijwe mu gihe Leta y’u Rwanda ikomeje kuvuga ko uru rwego rugomba gushyira imbaraga mu guhangana n’ibibazo bya ruswa, ndetse no kutajenjekera abayigaragaramo utaretse no kugaruza imitungo y’abaturage iba yanyerejwe.
Perezida Kagame mu muhango wo gutangiza umwaka w’ubucamanza wa 2015-2016 mu kigo cya Gisirikari cya Gabiro. (Ifoto/Perezidansi)