• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • U Rwanda rwatangarije Loni ibimenyetso by’imikoranire ya FDLR na FARDC, rusaba ko isenywa burundu   |   01 Oct 2026

  • Ubugome bwa Beatrice Munyenyezi: Umugore wagize uruhare mu kwica, gutoteza gufata ku ngufu no gushishikariza Jenoside   |   01 Oct 2026

  • AMAFOTO – Ikipe y’igihugu, Amavubi yatsindiye Cape Verde iwayo, akomeza kuyobora Itsinda K mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2027   |   29 Sep 2026

  • Kayumba Nyamwasa ubu ahanze amaso amasekedi ya Tshisekedi   |   28 Sep 2026

  • Kugarura Sylvain Ekenge ku mwanya w’ubuvugizi bwa FARDC byashimangiye ko Tshisekedi ashyigikiye imvugo z’urwango zibasira Abatutsi   |   28 Sep 2026

  • Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero   |   28 Sep 2026

You are at :Home»UBUKUNGU»Davos : Perezida Kagame yitabiriye Inama Mpuzamahanga yiga k’Ubukungu

Davos : Perezida Kagame yitabiriye Inama Mpuzamahanga yiga k’Ubukungu

Ubwanditsi 17 Jan 2017 UBUKUNGU

Perezida Paul Kagame yitabiriye inama mpuzamahanga yiga ku bukungu bw’isi, World Economic Forum i Davos mu Busuwisi, yatangiye kuri uyu wa 17 ikazasozwa kuwa 20 Mutarama 2017.

Iyi nama ibere i Davos ikoraniyemo Abayobozi bakomeye batandukanye bagera ku 3000, barimo abakuru b’ibihugu, abayobora ibikorwa by’ubucuruzi bikomeye ku Isi, ba Minisitiri b’imari, abanyamabanki n’abandi bakomeye, bazagenda baganira ku « miyoborere ikwiye » mu minsi ine iyi nama izamara.

-5425.jpg

-5426.jpg
Mu bitabiriye iyi nama harimo Umuyobozi w’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari, Christine Lagarde ; Umuyobozi w’ikigo gicukura peteroli, Saudi Aramco, Khalid A. Al-Falih ; Umuyobozi Ushinzwe Ibikorwa muri Facebook, Sheryl Sandberg ; Visi Perezida wa Amerika, Joe Biden; Umuyobozi wa Banki Nkuru y’u Burayi, Benoît Cœuré ; Perezida w’u Bushinwa, Xi Jinping ; Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Theresa May; abaherwe nka Jack Ma, Bill Gates, Aliko Dangote, n’ibyamamare Nico Rosberg, Matt Damon na Forest Whitaker,

Iyi nama kandi iritabirwa n’umuhanzi Shakira uzaba ari gushaka ubufasha muri gahunda yise ‘Barefoot Foundation’ igamije gufasha abana batorohewe n’ubuzima binyuze mu burezi. Azaba ateye mu kirenge cy’abahanzi bagenzi be Will.i.am na Bono nabo bayitabiriye.

WEF 2017 igizwe n’ibyiciro bitandukanye harimo ibizagenda bibera mu muhezo bigenewe abayobozi b’ibihugu n’abandi bantu bakomeye.

-5424.jpg

Perezida Kagame n’abandi banyacyubahiro i Davos

Ingengabihe yayo yerekana ko Perezida Kagame ari mu bazatanga ikiganiro kuwa 19 Mutarama saa tanu n’iminota 45 ku isaha ya Davos ni ukuvuga 12:45’ ku isaha y’i Kigali, harebwa uburyo ikoranabuhanga rishobora gufungurira amarembo abenegihugu kuko hari ubwo usanga ibihugu byita ku bikorwa remezo by’ikoranabuhanga kurusha n’ubumenyi bw’abarikoresha.

Ni ikiganiro Perezida Kagame azatanga hamwe n’Umuyobozi mukuru wa Banki ya mbere nini mu Burusiya ya Sberbank witwa Herman Gref ; Umuyobozi mukuru wa BT Group yo mu Bwongereza, Gavin Patterson ; Minisitiri w’Intebe wa Portugal António Santos da Costa ; Umunyamabanga mukuru w’umuryango OECD, Angel Gurría na Doris Leuthard, umwe mu bagize guverinoma y’u Busuwisi.

Iyi nama ngarukamwaka ya ‘World Economic Forum’ ni imwe mu zikomeye ku Isi ziga ku bukungu n’ihinduka ry’imibereho y’abayituye, uyu mwaka abayobozi bakaba bakoraniye i Davos mu gace muri iki gihe karimo urubura rukomeye.

-5423.jpg

Perezida Paul Kagame yitabiriye WEF ku rwego rw’Isi yabereye i Davos mu Busuwisi mu ntangiriro z’umwaka 2017

2017-01-17
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

I&M Bank yungutse miliyari 6.5 Frw mu 2017

I&M Bank yungutse miliyari 6.5 Frw mu 2017

Ubwanditsi 16 Mar 2018
Leta irareba uko yakwambura amabanki uburenganzira bwo guteza cyamunara

Leta irareba uko yakwambura amabanki uburenganzira bwo guteza cyamunara

Ubwanditsi 16 Nov 2017
RRA yakomye mu nkokora abakoresha banyereza imisoro ku byo bagenera abakozi

RRA yakomye mu nkokora abakoresha banyereza imisoro ku byo bagenera abakozi

Ubwanditsi 23 May 2018
Byose tubikesha Perezida Kagame

Byose tubikesha Perezida Kagame

Ubwanditsi 13 May 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Huye: Ba nyiri amahoteri basabwe kugira uruhare mu gukumira ihohoterwa rikorerwa abana
Mu Mahanga

Huye: Ba nyiri amahoteri basabwe kugira uruhare mu gukumira ihohoterwa rikorerwa abana

Ubwanditsi 07 Jun 2016
Uganda: Gen Kale Kayihura arabarizwa I Nairobi
Mu Mahanga

Uganda: Gen Kale Kayihura arabarizwa I Nairobi

Ubwanditsi 05 Nov 2018
Kinshasa: Impanuka y’indege ya gisirikare yahitanye abagera kuri 30
Mu Mahanga

Kinshasa: Impanuka y’indege ya gisirikare yahitanye abagera kuri 30

Ubwanditsi 01 Oct 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru