• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Baker Byatsi yafungiwe ubujura imyaka ine afungurwa kuko yisiramuje nabi muri gereza bikamugwa nabi-Mushiki wa Byatsi byose yabivuze   |   28 May 2026

  • AMAFOTO – Mu mukino wakurikiwe na Perezida Kagame, RSSB Tigers BBC yageze ku mukino wa nyuma wa BAL 2026 itsinze AL Ahyly yo mu Misiri   |   28 May 2026

  • Stephen Constantine yatangaje urutonde rw’abakinnyi 24 bazifashishwa mu mikino ibiri ya gicuti mpuzamahanga izahuza u Rwanda na Comoros ndetse na Tanzania   |   27 May 2026

  • Ambassadeur Thérence Ntahiraja yemeje ko u Rwanda rugomba guterwa   |   27 May 2026

  • Rayon Sports yatsinze Bugesera FC yiyongerera amahirwe yo kuzahagararira u Rwanda mu mikino Nyafurika   |   26 May 2026

  • Nyuma y’imyaka irindwi, APR VC yegukanye Igikombe cya Memorial Rutsindura itsinze REG VC ku mukino wa nyuma   |   26 May 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Imyaka 11 irashize Ernest Manirumva yishwe n’abayobozi ba CNDD FDD nyuma yo gukora iperereza ryimbitse k’uburyo CNDD FDD igurira intwaro FDLR

Imyaka 11 irashize Ernest Manirumva yishwe n’abayobozi ba CNDD FDD nyuma yo gukora iperereza ryimbitse k’uburyo CNDD FDD igurira intwaro FDLR

Ubwanditsi 10 Apr 2020 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Ernest Manirumva, impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu, yishwe mu ijoro rya taliki 8 rishyira tariki 9 Mata 2009. Yaziraga iperereza yakoraga ku ntwaro zatumijwe mu izina rya Polisi y’u Burundi nyamara zikohererezwa FDLR kuko zitigeze zigaragara mu bubiko bw’intwaro za Polisi y’u Burundi.  Ernest yari Visi Perezida w’umuryango OLUCOME (Organisation de Lutte contre la Corruption et les Malversations Economiques).

Ibi bikorwa byari bikuriwe n’abayobozi bo mu rwego rwo hejuru ba SNR, ibiro bishinzwe iperereza ry’u Burundi. Raporo y’ibiro by’iperereza ry’Amerika FBI rigaragaza ko ryasabye ko hafatwa uturemangingo (ADN) ya Lt Gen Adolphe Nshimirimana, Gen Gervais Ndurakobuca wiyitaga Ndakugarika bayoboye SNR ariko leta y’u Burundi ivunira ibiti mu matwi. Ndetse na Komisiyo ya gatatu yakoraga iperereza ku rupfu rwa Ernest Manirumva yasabye ko yabona ubuhamya bwabo bayobozi ba SNR ariko nayo icyifuzo cyabo nticyagerwaho. Nyuma ubutabera bw’u Burundi bwakatiye bamwe mu rwego rwo kujijisha ndetse ubu bakaba barababariwe.

Amavu n’amavuko ya CNDD FDD agaragaza ko yakoranye na Leta ya Habyarimana kuva muri 1993 ikiri kumwe na FNL PALIPEHUTU iyobowe na Leonard Nyangoma, ariko ikaza gushinga imizi muri 1994 ; imbunda nyinshi harimo niziremereye yazikuye Uvira mukwa karindwi 1994, ubwo Ingabo za Ex FAR zahungiraga muri Kongo nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Nibwo kandi imikoranire ya hafi yatangiye ubwo abayozi bakuru ba FAR bajyaga kuba abajyanama mu bya gisirikari muri CNDD FDD.

Mu mwaka wa 2010 CNDD FDD yashakaga intwaro  muri FDLR, ariko noneho mu mwaka wa 2015, ubwo Perezida Nkurunziza na CNDD FDD bahuraga n’ibibazo abaturage bakigaragambya banga ko yiyamamariza manda ya gatatu, CNDD FDD yiyambaje FDLR abarwanyi bayo binjizwa mu gisirikari cy’u Burundi no mu imbonerakure kuko yabonaga igisirikari gisanzwe atacyizeraga kuko cyarimo aba Ex FAB benshi mbere y’uko bamwe abica abandi akabasezerera.

Perezida Nkurunziza yageze aho ahindura Bujumbura icyambu kigana muri Kongo cy’abarwanya Leta y’u Rwanda ndetse agatanga inzira aho umutwe wa FLN/Rud -Urunana wagabye ibitero bibiri mu majyepfo y’u Rwanda bakica abantu bakangiza n’ibintu.

Mu rubanza rwa Callixte Nsabimana, umuvugizi wa FLN ubushinjacyaha bwagarutse ku bitero byagabwe n’umutwe wa FLN ku Rwanda mu mwaka wa 2018, buhera ku gitero cyagabwe mu Mudugudu wa Mushungero, Akagari ka Mushungero, Umurenge wa Nyabimata mu Karere ka Nyaruguru, kuwa 19 Kanama, saa tanu z’ijoro, gihitana abasivili 3 gikomeretsa n’abandi benshi.

Mu bishwe harimo Munyaneza Fidèle wari Perezida wa Njyanama y’Umurenge wa Nyabimata, Maniriho Anathole wari Umuyobozi ushinzwe Amasomo ku Rwunge rw’Amashuri rwa Nyabimata n’undi witwa Nsabimana Joseph.

Mu bakomerekejwe harimo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyabimata, Nsengiyumva Vincent, Harerangabo Anathole na Habimana Viateur.

Ubushinjacyaha buvuga kuri iyo tariki kandi itsinda rya FLN ryagabye icyo gitero ryatwitse imodoka ya Nsengimana Vincent (Gitifu wa Nyabimata), batwika inzu yari atuyemo na moto ebyiri z’uwitwa Bapfakurera, batwika inzu ya Koperative y’Abanyabuzima ya Nyabimata n’umurasire wa Zola.

Ubushinjacyaha bwavuze ko muri Werurwe 2019, ukwezi kumwe mbere y’uko atabwa muri yombi, Nsabimana yagiranye umubano n’abasirikari b’u Burundi barimo Majoro Bertin ushinzwe ubutasi bwo hanze y’igihugu, bagamije kureba uko bahuza ingabo za FLN n’iza Col Kanyemera n’iza Col Karemera ngo bafatanye n’ibyo bikorwa byo kurwanya u Rwanda.

Uruhare rw’u Burundi mu gushinga no gushyigikira umutwe P5. wa Kayumba Nyamwasa

Mu kwezi k’Ukwakira 2019, mu rubanza rw’abarwanyi 25 ba Kayumba Nyamwasa bari bayobowe na Maj (Rtd) Mudathiru, ubushinjacyaha bwagaragaje ibyaha bashinjwa, bigaragaza neza uruhare ibihugu by’u Burundi na Uganda byagize mu ishingwa ry’umutwe wa gisirikare ushamikiye ku ihuriro P5. rigizwe n’amashyaka atemewe mu Rwanda nka RNC, FDU Inkingi, PDP Imanzi, PS Imberakuri na Amahoro People’s Congress.

Ibyo ubushinjacyaha bwagaragaje bihuye n’ibyatangajwe n’impuguke za Loni mu mpera z’umwaka ushize, ubwo zasohoraga raporo igaragaza ko muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hari umutwe w’inyeshyamba wa Kayumba Nyamwasa ugamije guhungabanya umutekano mu Rwanda.

Iyo raporo yavugaga ko Kayumba Nyamwasa afite umutwe w’inyeshyamba zikorera mu misozi ya Fizi na Uvira muri Kivu y’Amajyepfo. Uwo mutwe ugizwe n’abagera kuri 400, uyobowe na Shaka Nyamusaraba wahoze ayoboye inyeshyamba za Gomino, ukaba ukoresha intwaro ziturutse mu Burundi n’ubundi bufasha bavana muri Uganda.

Kayumba yafashijwe gushinga umutwe w’inyeshyamba

Umushinjacyaha yavuze ko Rtd Major Habib Mudathiru yahunze u Rwanda akajya muri Uganda, agezeyo ahurirayo n’uwitwa Maj Robert Higiro wahoze mu ngabo z’u Rwanda akaba umwe mu bagize RNC, amugira inama yo gushaka ibyangombwa by’impunzi kugira ngo abone umutekano.

Ngo ibyangombwa yarabishatse ku manyanga arabibona, ajyanwa kuba mu nkambi y’impunzi iri mu gace ka Arua.

Higiro yaje kugaruka guhura na Mudathiru, amubwira ko yavuganye na Kayumba Nyamwasa uyobora RNC, akamubwira ko bagiye kubaka igisirikare ndetse bamaze kubona ibirindiro muri RDC.

Higiro yafashe Mudathiru amuhuza na Capt Bagumya Apollo muramu wa Kayumba Nyamwasa. Yamuhuje kandi n’uwitwa Sunday Charles (uyu raporo ya Loni yagaragaje ko ari we washakiraga abarwanyi umutwe wa Kayumba ari i Bujumbura) yazanye na Sibo Charles wahoze ari Capt muri RDF.

Bamaze kunoza umugambi, mu 2017 Sibo Charles na Mudathiru batorotse inkambi bagera i Mbarara, bahita bafashwa n’Urwego rw’Iperereza rwa Uganda ngo bagere i Burundi banyuze muri Tanzania, bafashijwe na Capt Johnson ukorera urwego rushinzwe ubutasi mu gisirikare cya Uganda (CMI) , wabashyize mu modoka afite n’imbunda, bagera ku mupaka wa Tanzania banyuze Kikagati.

Berekeje i Bujumbura barindiwe umutekano, babagejeje i Bujumbura babaha icumbi muri Hotel Transit, ari naho hacumbikirwaga abantu benshi bajya muri RNC.

Nyuma ngo Kayumba Nyamwasa yahamagaye Sibo Charles na Major Mudathiru kuri Skype, ababwira ko mu mwanya babonana n’abayobozi ba Gisirikare mu Burundi, ati “Muvugane bikeya kuko ibyinshi twarabirangije.”

Ngo yababwiye ko bahabwa imbunda n’amasasu, bakerekwa inzira yo gucishamo abasirikare bato b’Abanyarwanda bari i Burundi, n’inzira yo kunyuzamo abarwayi igihe badashoboye kuvurirwa mu nkambi.

Ni nako byagenze kuko mu kanya gato bahuye na Colonel Ignace Sibomana na Major Bertin bari kumwe na Colonel Nyamusaraba, Umunyamulenge uyobora umutwe witwara gisirikare wa Ngomino ari na we wahawe kuyobora ingabo za Kayumba.

Mu kiganiro bagiranye, ngo bemeranyije ko imyitozo ya P5 igizwe ahanini n’abanyarwanda, bazajya bakora imyitozo biyitiriye Ngomino ya Col Nyamusaraba, mu gihe bazaba babaye benshi bakazabona kujya mu nkambi yabo.

Nyuma y’icyumweru kimwe iyo nama ibaye, ngo Colonel Sibomana na Maj Bertin, bahaye imodoka n’uburinzi igikundi cya Major Mudathiru n’abasirikare bato bari kumwe, babageza ku kiyaga cya Tanganyika, bambukira mu bwato bagera muri RDC. Bagezeyo baje kwakirwa n’abandi basanzweyo.

Mbere yo kwinjira muri RDC, ngo bahawe imbunda zo mu bwoko bwa SMG 13, LMG 3, MMG 1 n’ibikarito by’amasasu ya SMG 4, na sheni z’amasasu ya NMG 3.

Umushinjacyaha yavuze ko nyuma yo gushinga P5, Kayumba yaje kugira Colonel Nyamusaraba umuyobozi w’ibikorwa byose, yungirizwa na Sibo Charles, Habib Mudathiru ashingwa ibikorwa n’imyitozo, Semahurunguru ashingwa iperereza na Politiki, uwitwa Richard ashingwa ubutegetsi n’ibikoresho, Olivier ashingwa imari.

Nyuma ngo Kayumba yahamagaye Mudathiru kuri telefoni ikoresha icyogajuru, amusaba ko batekereza uko bahindura aho bakorera, ashaka ko bava muri Kivu y’Amajyepfo bakajya ku mupaka wa Uganda, kuko babonaga u Burundi butabaha inkunga ihagije, ariko ngo muri Uganda babonaga ishobora kuba nyinshi.

Muri uwo mugambi, mu mafaranga bakoresheje, amadolari 12000 yoherejwe na Ben Rutabana kuri Western Union i Bujumbura, Richard ajya kuyabikuza.

Muri Gicurasi uyu mwaka niho ba barwanyi ba Kayumba bimutse, bageze Kalehe baza guhura n’umutwe wa MRCD iyoborwa na Gen Irategeka Wilson, bababwira ko ngo bo batangiye akazi muri Nyungwe.

Bamaze kuruhuka ngo bakomeje urugendo “rutabahiriye na gatoya,” kuko bageze muri Gatoyi i Masisi, bahuye n’ibico byinshi by’ingabo za Congo, FARDC, bararaswa, aribwo bamwe bafatwaga abandi bishyikiriza ingabo za Loni ziri mu Burasirazuba bwa Congo, Monusco.

Umushinjacyaha yavuze ko abashoboye kurokoka bagiye bamanika amaboko ku matariki atandukanye, kugeza ubwo Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yabashyikirije u Rwanda.

Ubuhamya ubushinjacyaha bwagaragaje, bushingiye ku iperereza bwakoze n’inyandiko mvugo z’abashinjwa ibyaha.

Ibyagaragajwe bihura n’ibya raporo y’impuguke za Loni, kuko nayo ivuga ko intwaro, ibiryo, imiti n’imyambaro byose uwo mutwe wakoreshaga bituruka i Burundi.

Raporo ivuga ko uwo mutwe wari waragabanyijwemo batayo eshatu, iyitwa Alpha, Bravo na Delta, buri imwe ikaba igizwe n’abarwanyi basaga 120.

2020-04-10
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Abitwaje intwaro bateye mirenge ya Musanze na Kinigi mu majyaruguru y’u Rwanda bica abantu

Abitwaje intwaro bateye mirenge ya Musanze na Kinigi mu majyaruguru y’u Rwanda bica abantu

Ubwanditsi 05 Oct 2019
Urusha nyina w’umwana imbabazi aba ashaka kumurya: “Inzobere za Loni zirashinja ingabo z’u Rwanda kuvogera ubutaka bwa Kongo, uboshye iki gihugu ubwacyo kitabasha kumenya abakivogereye.

Urusha nyina w’umwana imbabazi aba ashaka kumurya: “Inzobere za Loni zirashinja ingabo z’u Rwanda kuvogera ubutaka bwa Kongo, uboshye iki gihugu ubwacyo kitabasha kumenya abakivogereye.

Ubwanditsi 05 Jan 2021
Leta y’u Rwanda yasabye Kongo-Kinshasa kurekura abaturage barwo babiri

Leta y’u Rwanda yasabye Kongo-Kinshasa kurekura abaturage barwo babiri

Ubwanditsi 08 Nov 2022
Ni iki kihishe inyuma y’inyeshyamba zivuga Ikinyarwanda zisirisimba mu Ntara ya Cibitoke,  ku mupaka w’u Rwanda

Ni iki kihishe inyuma y’inyeshyamba zivuga Ikinyarwanda zisirisimba mu Ntara ya Cibitoke, ku mupaka w’u Rwanda

Ubwanditsi 13 Apr 2019

Igitekerezo kimwe

  1. RUGENGO JEAN
    April 12, 20205:52 pm -

    ERENESTE MANIRUMVA POLE SANA!!
    RUHUKIRA MUMAHORO HARI UMURONGO
    UTARENGWA !!!!!URANDIKA ,UKAVUGA
    UKIPFUSHA UBUSA ARIKO HARI UMURONGO
    UTUKURA ??WABA WARAWURENZE!!

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Komisiyo ishinzwe gutegura amarushanwa muri FERWAFA, yanzuye ko shampiyona y’u Rwanda mu gice cyo kwishyura ikinwa muri Mutarama, igikombe cy’Amahoro gikinwe muri Gashyantare
Amakuru

Komisiyo ishinzwe gutegura amarushanwa muri FERWAFA, yanzuye ko shampiyona y’u Rwanda mu gice cyo kwishyura ikinwa muri Mutarama, igikombe cy’Amahoro gikinwe muri Gashyantare

Ubwanditsi 27 Dec 2022
Argentine yatsinze Nigeria isanga u Bufaransa muri 1/8 cy’Igikombe cy’Isi
IMIKINO

Argentine yatsinze Nigeria isanga u Bufaransa muri 1/8 cy’Igikombe cy’Isi

Ubwanditsi 27 Jun 2018
Mali: Minisitiri w’Intebe na Guverinoma ye beguye
POLITIKI

Mali: Minisitiri w’Intebe na Guverinoma ye beguye

Ubwanditsi 19 Apr 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru