• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»ITOHOZA»Bugarama : Imvururu zashyamiranyije Abarundi n’Abanye-Congo zaguyemo Umunyarwanda

Bugarama : Imvururu zashyamiranyije Abarundi n’Abanye-Congo zaguyemo Umunyarwanda

Editorial 15 Sep 2017 ITOHOZA

Iyamuremye wari umushoferi w’ikamyo yarasiwe ku mupaka wa Kamanyola uhuza u Rwanda na Congo, uherereye mu Kagari ka Pera mu Murenge wa Bugarama ubwo yari ari kuzuza impapuro z’inzira.

Ibi byabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 15 Nzeri 2017, Iyakaremye Samuel wo mu Karere ka Rusizi, akaba yishwe n’isasu ryaturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bivugwa ko habayeho kurasana bikomeye, biturutse ku mvururu zashyamiranyije Abarundi n’Abanye-Congo.

-7976.jpg

-7977.jpg

Ku mupaka wa Kamanyura na Bugarama hanyura abaturage bagera ku 2000 buri munsi.

Umwe mu baturage yatangarije Itangazamakuru ko uyu mugabo yarashwe ahagana saa kumi n’imwe n’igice, akaza kugwa mu nzira ataragezwa mu Bitaro bya Gihundwe aho yari ajyanywe kuvurizwa.

Yagize ati “Isasu ryamufashe arakomereka hanyuma bari mu nzira bajya kwa muganga arapfa. Ni umushoferi wari uri guteza kashe ngo yambuke ajyane ibyo yari atwaye. Sinzi akavuyo kavutse muri Congo kuko hegeranye kandi isasu ntaho rigarukira byarangiye rimukomerekeje, bimuviramo urupfu.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Harerimana Frédéric, yemeje iby’aya makuru avuga ko bakiyatohoza neza.

Yagize ati “Nibyo hari umuturage wacu wishwe n’isasu ryaturutse hakurya muri Congo. Ntabwo tuzi ibyahabaye gusa turacyakurikirana. Amasasu yumvikanye hakurya gusa ntabwo tuzi impamvu yabyo n’icyo byaturutseho.”

Kugeza magingo aya ntacyo Ingabo z’Igihugu [ RDF ] zirabivugaho.

Amakuru avuga ko ubusanzwe aka gace gakunze kwibasirwa n’abantu bitwaje intwaro bashaka guhungabanya umutekano; mu ijoro ryo ku wa Kabiri tariki ya 20 Kamena 2017, abagera kuri batatu bateye abaturage bo mu Karere ka Rusizi mu Murenge wa Bugarama, bica umwe abandi umunani barakomereka.

-7975.jpg

Umuvugi w’agateganyo w’Ingabo z’u Rwanda ni Brig Gen Safari Ferdinand

2017-09-15
Editorial

IZINDI NKURU

Babiri bafunzwe bazira gufatanwa amafaranga y’amiganano

Babiri bafunzwe bazira gufatanwa amafaranga y’amiganano

Editorial 08 Oct 2016
RDC: Fayulu yemejwe nk’uzahagararira abatavuga rumwe na leta mu matora ya Perezida

RDC: Fayulu yemejwe nk’uzahagararira abatavuga rumwe na leta mu matora ya Perezida

Editorial 12 Nov 2018
Ubufaransa ntaho buzahungira uruhare bwagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Ubufaransa ntaho buzahungira uruhare bwagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Editorial 30 Oct 2017
Kigali: Umugabo washatse kwambura umupolisi imbunda yarashwe arapfa

Kigali: Umugabo washatse kwambura umupolisi imbunda yarashwe arapfa

Editorial 06 Apr 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umukongomani Nyamuhombeza, indashima  isebya u Rwanda rwamuhaye byose ubwo yari  mu nkambi mu Rwanda.
Amakuru

Umukongomani Nyamuhombeza, indashima isebya u Rwanda rwamuhaye byose ubwo yari mu nkambi mu Rwanda.

Editorial 08 Nov 2023
Hari abana b’impfubyi za jenoside yakorewe Abatutsi batarahabwa imitungo y’ababyeyi babo
HIRYA NO HINO

Hari abana b’impfubyi za jenoside yakorewe Abatutsi batarahabwa imitungo y’ababyeyi babo

Editorial 25 Oct 2019
Sud – Kivu intambara iraca ibintu : Inyeshyamba 12 zishwe, batatu ba FARDC batwarwa n’umugezi
HIRYA NO HINO

Sud – Kivu intambara iraca ibintu : Inyeshyamba 12 zishwe, batatu ba FARDC batwarwa n’umugezi

Editorial 03 Dec 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru