Perezida wa Koreya ya Ruguru, Kim Jong Un, yatangaje ko kubera amagambo ya Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika azakomeza gahunda yo gukora no kugerageza ibitwaro kirimbuzi.
Kim Jong yavuze ko Trump atandukanye n’abamubanjirije bose ndetse adakwiriye kuba ayobora igihugu gikomeye ku isi.
Abinyujije mu kinyamakuru cya Leta, KCNA, Perezida Kim Jong Un yavuze ko yatangajwe n’amagambo Trump yavugiye imbere ya bagenzi be mu Nteko Rusange ya Loni, aho yigambye ko azasenya Koreya ya Ruguru.
Trump kuri uyu wa Kabiri imbere y’Abakuru b’ibihugu ku isi yavuze ko nibiba ngombwa Amerika izirwanaho igasenya Koreya ya Ruguru kubera ubushotoranyi ikora igeragezwa ibitwaro kirimbuzi.
Kim Jong yavuze ko Trump ameze nk’imbwa ifite ubwoba ngo niyo imoka cyane.
Ati “Imbwa ifite ubwoba niyo imoka cyane. Ndagira inama Trump yo kwitonda mu gihe atoranya amagambo yo kuvuga no kumenya uwo abwira […] nyuma yo kujya ku butegetsi yahojeje isi ku nkeke kubera iterabwoba n’ibitutsi ku bihugu byose, ntabwo akwiriye kuba umugaba w’ikirenga w’ingabo z’igihugu, ni igisambo kitagira ikinyabupfura kiri gukina n’umuriro aho kuba umunyapolitiki.”
Kim Jong yakomeje avuga ko imyitwarire ya Trump imuha imbaraga mu gukomeza gahunda y’ibitwaro kirimbuzi.
Ati “Ibyo yatangaje bigaragaza ubushake n’umugambi wa Amerika byanyeretse ko aho kurekera cyangwa kugira ubwoba, ahubwo inzira nafasha ni iy’ukuri kandi ngomba kuyikurikiza kugeza ku munota wa nyuma.”
Yakomeje agira ati “Nk’umugabo uhagarariye abaturage ba Koreya ya Ruguru, ku bw’icyubahiro cy’igihugu cyanjye n’abaturage banjye, ngomba gukora ikizatuma uyu mugabo uyoboye Amerika yishyura amagambo yavuze yo gusenya Koreya […] azabona ibirenze ibyo yakekaga.”
Umubano wa Koreya ya Ruguru na Leta Zunze Ubumwe za Amerika wazambye guhera mu myaka ya 1950 ariko wakajije umurego muri uyu mwaka ubwo icyo gihugu cyageragezaga ubutsitsa ibisasu kirimbuzi.
Koreya ya Ruguru imaze gufatirwa ibihano byinshi na Loni ariko ntibyayibujije gukomeza kugerageza ibisasu.
Kuri uyu wa Kane Trump yasinye itegeko ribuza sosiyete iyo ari yo yose muri Amerika gukorana ubucuruzi na Koreya ya Ruguru nkuko BBC yabitangaje.
Inzira Perezida Trump akoresha acecekesha Kim Jong Un wa Koreya ya Ruguru