Abantu bitwaje intwaro baraye barashe umusore w’Umunyarwanda witwa Niyongira Theobald, wakoreraga muri Mozambique ubwo bamusangaga mu iduka bakamutwara n’amafaranga.
Uyu musore w’imyaka 25, uvuka mu Karere ka Nyaruguru mu Ntara y’Amajyepfo, yari amaze umwaka n’iice ageze muri Mozambique aho yari afite umuntu acururiza mu iduka ryo mu Mujyi wa Mozart.
Umwe mu bayobozi ba diaspora nyarwanda muri Mozambique yatangaje ko abishe uyu musore bahengereye bagenzi be bakorana bamaze gusohoka bagahita bamwinjirana ari na bwo bamurashe bakamutwara amafaranga ataramenyekana umubare.
Yagize ati “ Byabaye mu ijoro ryakeye, byatubabaje kuko ni umusore wari ukiri muto waje gushaka amaramuko nk’abandi bose.”
Uyu muyobozi yavuze ko Diaspora ya Mozambique irimo itegura umuhango wo kumushyingura kuko atazashyingurwa mu Rwanda ndetse bitegura no kuzafata mu mugongo umuryango we.
Muri iki gihugu ngo hakunze kugaragara ubugizi bwa nabi n’ubujura bikorerwa abanyamahanga bacururiza mu bice bitandukanye by’umwihariko Abanyarwanda n’Abarundi bahafite ubucuruzi bugaragara ariko badafite uburinzi bukomeye.
Ambasaderi w’u Rwanda mu bihugu bya Afurika y’Amajyepfo birimo na Mozambique, Vincent Karega yatangaje ko hari umunyagihugu Polisi ikeka nubwo itaramuta muri yombi.
Ambasaderi Vincent Karega
Yagize ati “Amakuru nabonye ni uko yari umucungamari w’iduka ry’abandi banyarwanda. Yarashwe mu ma saa tatu akinga iduka yakoragamo, uwamurashe atwara amafaranga. Ako gace ubundi gasnzwe gafite umutekano ariko mu minsi ishize hari ubujura bw’imbunda bwabaye ahandi habiri ariko ho ntawishwe.Hari umunyagihugu polisi ikeka kandi ikurikirana itarafata. Icyo twavuga ni ubujura n’ubugizi bwa nabi.”
Yakomeje avuga ko iyo habaye igikorwa nk’iki basaba ubuyobozi bwa Mozambique kubikurikirana atanga inama ku banyarwanda batuye muri iki gihugu ko bajya bafatanya bagatabarana bagasangira amakuru ku mutekano wabo.
Kugeza ubu muri Mozambique hatuye Abanyarwanda bagera ki bihumbi bitatu.Amb. Karega yavuze koleta y’u Rwanda iteganya gufungura ’Consulat General’ i Maputo yegereye abanyarwanda n’ubuyobizi bwa Mozambique.