Padiri Alphonse Kabera wari umusaseridoti wa Diyosezi ya Cyangugu, yasanzwe aho yabaga yapfuye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 26 Nzeri 2017; gusa hakomeje kuvugwa byinshi ku rupfu rwe.
Amakuru atandukanye avuga ko Padiri Kabera wakoreraga ubutumwa muri Paroisse Cathédrale ya Cyangugu yasanzwe yitabye Imana mu gitondo cy’uyu wa Kabiri 26 Nzeri 2017 aho bivugwa ko yishwe anigishijwe isume akicazwa mu ntebe.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Uburengerazuba, Inspector Eulade Gakwaya, yabwiye IGIHE ko batangiye iperereza ku rupfu rw’uyu mupadiri. Ati “Twamenye urupfu rwe ariko amakuru dufite kugeza ubu ni uko yaba yapfiriye aho yabaga bikavugwa ko yari asanzwe afite uburwayi. Ubwo tugiye gukurikirana tumenye tuti ese ni ubuhe burwayi yaba yazize. Kugeza ubu niyo makuru dufite, turacyakurikirana.”
RIP Padiri Kabera
Musenyeri wa Diyosezi ya Cyangungu, Jean Damascene Bimenyimana, mu itangazo yashyize ahagaragara ribika urupfu rwa Padiri Kabera, yatangaje ko Kiliziya mu Rwanda ibabajwe no kubura uyu mukozi w’Imana ndetse ko kumusezeraho bwa nyuma bizaba ku wa Gatatu tariki ya 27 Nzeri 2017.
Harakekwa Padiri Thomas Nahimana nawe wakoreye muri iyi Diyoseze.