Perezida Paul Kagame yashimiye Abanyarwanda batanze ubuzima kugira ngo urugamba rwo kubohora u Rwanda rugere ku ntsinzi, abizeza ko ubuzima bwabo butagendeye ubusa.
Tariki ya 1 Ukwakira 1990, ufatwa nk’umunsi ukomeye mu mateka y’u Rwanda, kuko ari wo munsi ingabo zari iza FPR-Inkotanyi zafashe iya mbere zigatangira urugamba rwo kubohoza igihugu.
Mbere y’aho, kuva mu 1959 kugera ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, benshi mu Banyarwanda bagiye bameneshwa, bahunga igihugu abandi baricwa. Abasigaye nabo ntibagize amahoro, kuko batotezwaga bazira ubwoko cyangwa aho bakomokamo.
Perezida Kagame, by’umwihariko nk’umwe mu bari bayoboye urugamba rwo kubohora u Rwanda, yibukije abakiri bato ko u Rwanda bishimiye barukesha abatanze ubuzima bwabo.
Yagize ati “Mu myaka 27 ishize, umunsi nk’uyu wahinduye Abanyarwanda n’igihugu mu buryo budasanzwe. Abatanze ibyabo byose kugira ngo bigerweho mwarakoze. Ntituzatuma (ibyo mwatanze) biba impfabusa. Rubyiruko rw’u Rwanda abakobwa n’abahungu mubyumve namwe mushyireho akanyu. Mu byubahiro byanyu.”
Perezida Kagame yagarutse ku rubyiruko yibutsa ko nta rwitwazo bafite rwo guteza imbere igihugu, kuko n’abatangije urwo rugamba bari bakiri urubyiruko.
Urugamba rwatangijwe kuri iyi tariki rwamaze imyaka igera kuri ine rusozwa no guhagarika Leta yari iriho, ari yo yateguye ikanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Nyuma y’icyo gihe u Rwanda rwatangiye kwiyubaka, n’ubwo benshi barimo umuryango mpuzamahanga bataruhaga amahirwe, kuri ubu rukaba ruri mu bihugu byubashywe muri Afurika no ku isi.
Ingabo za RPF zigera kuri 600 zitegura kuza i Kigali muri CND