• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Amakipe 14 yo mu bihugu 4 birimo U Rwanda, Uganda, Kenya na Benin agiye guhatanira irushanwa ryo Kwibuka muri Volleybal   |   18 Jun 2026

  • Ishimwe Christian watandukanye na Police FC yerekeje muri APR FC yigeze gukinira asimburana na Niyomugabo Claude utarongera amasezerano   |   17 Jun 2026

  • Salomon Kalonda yatangaje ko Tshisekedi ashaka kugundira ubutegetsi, yifashishije kamarampaka   |   16 Jun 2026

  • Abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Vestine na Dorcas baheruka gutandukana na MIE, bamaze kwimukira muri Canada   |   15 Jun 2026

  • Ubushinjacyaha bwise Ingabire Mwene Dusabe b’i Butamwa; Umutesi   |   15 Jun 2026

  • Ben Rutabana akomeje kuba “umugati” w’ibigarasha ngo bibone icyo bitamira   |   15 Jun 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Uwahoze ari Umunyamakuru kuri Radio Salus na Radio 10 Henri Jado yahawe akazi na Perezida Kagame muri Minisiteri y’ibikorwaremezo

Uwahoze ari Umunyamakuru kuri Radio Salus na Radio 10 Henri Jado yahawe akazi na Perezida Kagame muri Minisiteri y’ibikorwaremezo

Ubwanditsi 31 Aug 2017 Mu Rwanda

Ubwo Perezida Kagame yashyiragaho abagize Guverinoma nshya kuri uyu wa Gatatu tariki 30 Kanama 2017, mu bo yagiriye icyizere akabaha akazi harimo na Uwihanganye Jean De Dieu wamamaye nk’umunyamakuru cyane cyane mu myidagaduro, aho azwi cyane nka Henri Jado Uwihanganye.

-7806.jpg

Bwana UWIHANGANYE Jean de Dieu, yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo ushinzwe Gutwara Abantu n’Ibintu. Ni umwanya agiyeho nyuma y’igihe nubundi akora akazi kajyanye n’ibikorwa remezo.

Uwihanganye Jean De Dieu cyangwa se Henri Jado Uwihanganye nk’uko benshi bamuzi, yamenyekanye cyane kuri Radio Salus mu biganiro nka Tukabyine, Salus Relax, Salus Top 10 n’ibindi, uyu mugabo kandi yakundwaga nk’ umushyushyabirori (MC) ukomeye cyane mu birori bitandukanye, yigeze no kuyobora ibirori bya Rwanda Day byabereye mu Bwongereza ubwo yahigaga.

-7807.jpg

-7808.jpg

Henri Jado yamenyekanye cyane nk’umunyamakuru kuri Salus na Radio 10

Nyuma yo kuva kuri Salus, Henri Jado yerekeje kuri Radio 10 mu kiganiro Ten Superstar ari naho yavuye yerekeza mu Bwongereza kwiga. Yarangije icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu ishami ryo gucunga imishinga minini y’ubwubatsi, aho yari yaratangiye amasomo ye muri Nzeri 2012 nyuma yo gusoza icyiciro cya kabiri cya kaminuza muri Kaminuza y’u Rwanda i Butare.

-7809.jpg

Henri Jado yarangije amasomo mu by’ubwubatsi mu cyiciro cya kabiri cya kaminuza i Butare muri Mutarama 2012

Nyuma yo kwitwara neza muri aya masomo ye, muri 2013 Henri Jado wari umwe mu banyarwanda batatu barangije muri Kaminuza ya Manchester mu Bwongereza, yaje no guhembwa muri 15 b’abahanga baharangije. Kuri ubu yari asanzwe akorera ikompanyi y’ubwubatsi yitwa NPD COTRACO.

Uwihanganye Jean De Dieu cyangwa se Henri Jado Uwihanganye nk’uko benshi bamuzi, asanzwe ari umugabo wubatse, akaba yaranashakanye n’umugore uzwi cyane mu myidagaduro yo mu Rwanda, uwo akaba ari Mukaseti Pacifique ariko benshi bazi nka Yvonne uzwi cyane nk’umukinnyi mu ikinamico Urunana aho akina yitwa Yvonne; umukozi wo kwa Mugisha akaba n’inshuti ya Nadine. Uretse ibyo kandi akina mu itorero Mashirika, akaba anazwi mu mushinga wa Girls Hub na NI NYAMPINGA.. Uyu mugore we bafitanye umwana umwe w’umuhungu.

-7810.jpg

Henri Jado na Pacifique ubwo bakoraga ubukwe muri Kanama 2014

2017-08-31
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

FERWAFA na Rwanda Premier League basinye amabwiriza mashya agenga shampiyona y’u Rwanda 2025/26

FERWAFA na Rwanda Premier League basinye amabwiriza mashya agenga shampiyona y’u Rwanda 2025/26

Ubwanditsi 11 Sep 2025
Abanyamakuru muzirinde gupfa nk’imbwa –Minisitiri Kaboneka

Abanyamakuru muzirinde gupfa nk’imbwa –Minisitiri Kaboneka

Ubwanditsi 27 Apr 2017
Tariki 05 Ukwakira ni itariki yibutsa akaga abiswe” ibyitso by’Inkotanyi” bahuye nako.

Tariki 05 Ukwakira ni itariki yibutsa akaga abiswe” ibyitso by’Inkotanyi” bahuye nako.

Ubwanditsi 05 Oct 2022
Abarundi basubiye mu mihanda, bamagana France, Human Rights Watch n’u Rwanda

Abarundi basubiye mu mihanda, bamagana France, Human Rights Watch n’u Rwanda

Ubwanditsi 06 Aug 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Tariki ya 23  Mata mu 1994: Abari ku isonga mu bwicanyi ni perezida Tewodori Sindikubwabo n’abandi
Amakuru

Tariki ya 23  Mata mu 1994: Abari ku isonga mu bwicanyi ni perezida Tewodori Sindikubwabo n’abandi

Ubwanditsi 23 Apr 2025
Gicumbi-Gatuna : Bane bafunze bagerageza guha ruswa abashinzwe umutekano
Mu Mahanga

Gicumbi-Gatuna : Bane bafunze bagerageza guha ruswa abashinzwe umutekano

Ubwanditsi 09 Aug 2016
U Rwanda rwifatanyije na Afurika mu kwizihiza umunsi wo kwibohora kwayo
Mu Rwanda

U Rwanda rwifatanyije na Afurika mu kwizihiza umunsi wo kwibohora kwayo

Ubwanditsi 26 May 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru