• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Abarwanyi ba FDLR na Wazalendo bavurirwa mu Burundi ku ngengo y’igisirikare cy’u Burundi   |   24 Jul 2026

  • Ikipe y’igihugu y’Umukino wa Volleyball mu Bagabo yatangiye imyiteguro y’igikombe cya Afurika cyaherukaga kuba muri 2023   |   23 Jul 2026

  • Igikombe kirajya mu bindi twibitseho, ubutumwa bwa Gen. MK Mubarakh yageneye abafana ba APR FC yitegura gukina CECAFA Kagame Cup 2026   |   22 Jul 2026

  • Police FC yatangaje umunya-Maroc, Jaafar Rkyek nk’umutoza mukuru wayo asimbuye Ben Moussa watandukanye n’iyi kipe   |   21 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza wa Mukura VS, Tomáš Trucha, yageze mu Rwanda aho aje gutangira akazi   |   20 Jul 2026

  • AMAFOTO – Rayon Spotrs yasinyanye amasezerayo y’ubufatanye na Bank of Kigali y’igihe cy’imyaka 5, ikazabona arenga Miliyari 1 ku mwaka   |   18 Jul 2026

 
You are at :Home»UBUKERARUGENDO»U Rwanda rurimo kurushaho kumenyekana nyuma y’imikoranire ya RDB na Arsenal

U Rwanda rurimo kurushaho kumenyekana nyuma y’imikoranire ya RDB na Arsenal

Ubwanditsi 18 Jul 2018 UBUKERARUGENDO

Kampanye yiswe “Visit Rwanda” y’Ikigo gishinzwe Iterambere (RDB) kibifashijwemo n’ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza, irimo kureshya abazaza Kwita izina abana b’Ingagi.

Umuhango ngarukamwaka wo kwita amazina abana b’ingagi 23 bavutse mu mwaka wa 2017, uteganijwe ku itariki 7 Nzeri 2018 mu Kinigi mu karere Musanze.

Mu kiganiro bahaye abanyamakuru kuri uyu wa gatatu, Abakozi ba RDB batangaje ko iyi Kampanyi yabereye ku mbuga nkoranyambaga za murandasi (internet), yatumye abantu benshi ku isi bamenya u Rwanda.

RDB ivuga ko ibi bizatuma umuhango wo Kwita izina witabirwa n’abantu badasanzwe, barimo ibyamamare bituruka hirya no hino ku isi birimo n’umukinnyi w’ikipe ya Arsenal.

Umuyobozi ushinzwe ubukerarugendo muri RDB, Belize Kaliza yahisemo gutera abantu amatsiko yanga kuvuga umukinnyi wa ya Arsenal n’ibindi byamamare bizaza, ariko ko hari abantu bakomeye bazitabira kwita izina.

Yagize ati ”Ntabwo twavuga iby’uwo mukinnyi cyangwa undi mu ‘star’ uzaza kugira ngo dutere amatsiko abantu kugeza ubwo igikorwa nyir’izina kizaba.

“Kuva umunsi tuvuga ko twagiranye ubufatanye na Arsenal, umubare w’abantu bamenyeye u Rwanda ku mbuga nkoranyamabaga n’ahandi, warazamutse ku buryo bukomeye.”

Umukozi ushinzwe amakuru muri RDB, Sanny Ntayombya avuga ko kuva tariki 23 Gicurasi kugera tariki 08 Nyakanga uyu mwaka, urubuga rwa Instagram rwa ‘VisitRwanda’ rwabaraga abantu 1,690 ariko bahise bagera ku 5,982 barukurikiye.

Urubuga rwa twitter na rwo rwakurikirwaga n’abantu 25,780, rukaba rwarahise rukurikirwa n’abagera kuri 32,352, mu gihe urwa ‘Facebook’ rwakurikirwaga n’abantu 20,240 rwongereye umubare rugira abantu 23,303.

Ntayombya asobanura ko abantu bashakishije ijambo ‘VisitRwanda’ mu rubuga rwa “google”, biyongereye ku rugero rurenga 1,000% bashakisha amahoteli n’ahandi hantu nyaburanga basura mu Rwanda.

2018-07-18
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Mkapa wigeze kuyobora Tanzania ageze i Musanze

Mkapa wigeze kuyobora Tanzania ageze i Musanze

Ubwanditsi 10 Jan 2018
Pariki ya Nyungwe ni Inyambo itatse iraba mu Bukerarugendo bw’u Rwanda

Pariki ya Nyungwe ni Inyambo itatse iraba mu Bukerarugendo bw’u Rwanda

Ubwanditsi 22 Jul 2024
Brussels Airlines yamurikiye i Kigali imiterere mishya y’intebe z’indege zayo

Brussels Airlines yamurikiye i Kigali imiterere mishya y’intebe z’indege zayo

Ubwanditsi 30 Mar 2019
Abanyekongo bakomeje kwishimira imibereho yo mu Rwanda kurusha iwabo

Abanyekongo bakomeje kwishimira imibereho yo mu Rwanda kurusha iwabo

Ubwanditsi 04 Apr 2018

Igitekerezo kimwe

  1. Shimon
    July 18, 20186:32 pm -

    Ayiweeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeee!!!!!!!!

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

U Buhinde bwagurije u Rwanda miliyari 56 Frw zo kubaka umuhanda Base – Butaro – Kidaho
UBUKUNGU

U Buhinde bwagurije u Rwanda miliyari 56 Frw zo kubaka umuhanda Base – Butaro – Kidaho

Ubwanditsi 16 May 2018
Diamond yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru avuga kuri Shaddyboo n’indirimbo yakoranye na Meddy
HIRYA NO HINO

Diamond yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru avuga kuri Shaddyboo n’indirimbo yakoranye na Meddy

Ubwanditsi 16 Aug 2019
Umufasha wa Gen Castal arahamya ko yamenye ko abatutsi bagiye kwicwa ndetse na Perezida Habyarimana
ITOHOZA

Umufasha wa Gen Castal arahamya ko yamenye ko abatutsi bagiye kwicwa ndetse na Perezida Habyarimana

Ubwanditsi 13 Apr 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru