Perezida wa Kaminuza yigenga ya Kigali ULK, Prof. Dr Rwigamba Balinda, yasabye abanyeshuri bashya batangiye mu mwaka wa mbere w’amashuri, kwita ku cyabajyanye ku ishuri bagamije kugera ku ntsinzi nyakuri mu masomo yabo.
Yabibasabye kuri uyu wa mbere tariki ya 2 Ukwakira 2017, ubwo hafungurwaga ku mugaragaro umwaka w’amashuri wa 2017/18 no gutangiza icyumweru cyo kumenyereza abanyeshuri bashya (Induction week).
Yabasabye ko icya mbere bagomba kumenya ari icyabajyanye, bakaboneka mu masomo iminsi yose, bakirinda ibibarangaza kandi bagakorera hamwe.
Yagize ati “Ikibazanye ntabwo ari ukwirirwa mwandikirana ubutumwa kuri Facebook na WhatsApp, ahubwo mugomba kwitabira amasomo, gusubiramo ibyo mwize, gukorera mu matsinda, gukoresha ururimi n’ikoranabuhanga kuko aribyo muzifashisha mu gukora ubushakashatsi”.
Prof. Dr Rwigamba Balinda
Yavuze ko Kaminuza ifite amasomo asobanutse, abarimu bazi icyo gukora, ibikoresho bihagije, abayobozi beza, ku buryo nta rwitwazo na ruto ku banyeshuri rwo gutsindwa.
Umuyobozi w’Icyubahiro ( Chancellor ) wa ULK, Prof. Dr Kalisa Mbanda, yashimiye ubuyobozi bwa ULK ku ntabwe ihora itera iba iya mbere muri Kaminuza zigenga mu Rwanda kandi anabashimira uburyo bateguye neza gahunda yo gutoza abanyeshuri bashya umuco w’ubutore ubafasha kugira uburere bubereye u Rwanda.
Yagize ati “Ndashimira Ubuyobozi bwa Kaminuza bwateguye neza kandi ku gihe igikorwa cyo kwakira Intore mu zindi, abanyeshuri bashya, tubatoza kwimakaza Indangagaciro na Kirazira z’Umuco Nyarwanda “.
Yakomeje agira ati “Iki cyumweru kizarangwa n’ibikorwa bitandukanye kandi byose bizagirira akamaro uwo ariwe wese uzabikurikirana. Kandi twizeye neza ko bizabubaka mu gihe bazaba bakiri hano muri Kaminuza, ndetse no hanze, mu buzima busanzwe bwa buri munsi, aho bazaba bari hose.”
Umuyobozi wa Kaminuza Yigenga ya Kigali,ULK, Dr Sekibibi Ezechiel, mu ijambo rye ry’ikaze yashimiye abanyeshuri bashya igitekerezo cyiza bagize cyo kwiga muri ULK abizeza ko Kaminuza itazabatenguha kandi ko nabo batazicuza uguhitamo kwiza bagize.
Umunyeshuri mushya mu mwaka wa mbere, Mukanteko Karinda Shemsa, yavuze ko yahisemo kwiga muri iri shuri kuko hari amashami meza kandi akenewe ku isoko ry’umurimo, avuga ko ku bwe azahakura ubumenyi bwinshi kandi bukenewe.
Yagize ati “ULK ifite ibintu byinshi byiza, ifite amasomo menshi kandi meza, ifite ibikoresho byiza, kandi iyo ugenda uganira n’abize muri ULK bakubwira ko yigisha neza.”
Abanyeshuri bashya baje kwiga muri ULK babanza kumara icyumweru cyo kumenyerezwa bita “ Icyumweru cyo kwinjiza intore mu zindi”, bakuramo ubumenyi butandukanye burimo kwiga indangagaciro na kirazira z’umuco nyarwanda, kwiga ikinyabupfura, kumenya kubana no kumenya kwihangira imirimo. Na none kandi muri iki cyumweru bahabwa ibiganiro bitandukanye by’abatumirwa b’inararibonye.
Abanyeshuri baje gutangira mu mwaka wa mbere basobanurirwa imyitwarire ikwiye kubaranga
Source : IGIHE