• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Police FC yasezereye Rayon Sports igera ku mukino wa nyuma wa Super Cup 2026 isanzeyo Kiyovu SC yo yasezereye Mukura VS   |   28 Aug 2026

  • U Rwanda rwabonye inguzanyo ya miliyari 280 Frw yo kuzamura ibikorwaremezo   |   26 Aug 2026

  • Volleyball: Mu mikino y’igikombe cy’Afurika mu Bagore iri kubera muri Kenya, U Rwanda rwandagaje Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC)   |   26 Aug 2026

  • APR BBC yegukanye Igikombe cya Shampiyona ku nshuro ya kane yikurikiranya   |   25 Aug 2026

  • Sebarundi yabaye Semuhanuka arota atumaho abashatse guhirika ubutegetsi bwa Nkurunziza Pierre   |   24 Aug 2026

  • Rurageretse hagati y’ibigarasha Noble Marara na Jean Paul Turayishimye   |   24 Aug 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»ULK yakiriye abanyeshuri bashya mu mwaka wa 2017/18

ULK yakiriye abanyeshuri bashya mu mwaka wa 2017/18

Ubwanditsi 04 Oct 2017 Mu Rwanda

Perezida wa Kaminuza yigenga ya Kigali ULK, Prof. Dr Rwigamba Balinda, yasabye abanyeshuri bashya batangiye mu mwaka wa mbere w’amashuri, kwita ku cyabajyanye ku ishuri bagamije kugera ku ntsinzi nyakuri mu masomo yabo.

Yabibasabye kuri uyu wa mbere tariki ya 2 Ukwakira 2017, ubwo hafungurwaga ku mugaragaro umwaka w’amashuri wa 2017/18 no gutangiza icyumweru cyo kumenyereza abanyeshuri bashya (Induction week).

Yabasabye ko icya mbere bagomba kumenya ari icyabajyanye, bakaboneka mu masomo iminsi yose, bakirinda ibibarangaza kandi bagakorera hamwe.

Yagize ati “Ikibazanye ntabwo ari ukwirirwa mwandikirana ubutumwa kuri Facebook na WhatsApp, ahubwo mugomba kwitabira amasomo, gusubiramo ibyo mwize, gukorera mu matsinda, gukoresha ururimi n’ikoranabuhanga kuko aribyo muzifashisha mu gukora ubushakashatsi”.

-8206.jpg

Prof. Dr Rwigamba Balinda

Yavuze ko Kaminuza ifite amasomo asobanutse, abarimu bazi icyo gukora, ibikoresho bihagije, abayobozi beza, ku buryo nta rwitwazo na ruto ku banyeshuri rwo gutsindwa.

Umuyobozi w’Icyubahiro ( Chancellor ) wa ULK, Prof. Dr Kalisa Mbanda, yashimiye ubuyobozi bwa ULK ku ntabwe ihora itera iba iya mbere muri Kaminuza zigenga mu Rwanda kandi anabashimira uburyo bateguye neza gahunda yo gutoza abanyeshuri bashya umuco w’ubutore ubafasha kugira uburere bubereye u Rwanda.

Yagize ati “Ndashimira Ubuyobozi bwa Kaminuza bwateguye neza kandi ku gihe igikorwa cyo kwakira Intore mu zindi, abanyeshuri bashya, tubatoza kwimakaza Indangagaciro na Kirazira z’Umuco Nyarwanda “.

Yakomeje agira ati “Iki cyumweru kizarangwa n’ibikorwa bitandukanye kandi byose bizagirira akamaro uwo ariwe wese uzabikurikirana. Kandi twizeye neza ko bizabubaka mu gihe bazaba bakiri hano muri Kaminuza, ndetse no hanze, mu buzima busanzwe bwa buri munsi, aho bazaba bari hose.”

Umuyobozi wa Kaminuza Yigenga ya Kigali,ULK, Dr Sekibibi Ezechiel, mu ijambo rye ry’ikaze yashimiye abanyeshuri bashya igitekerezo cyiza bagize cyo kwiga muri ULK abizeza ko Kaminuza itazabatenguha kandi ko nabo batazicuza uguhitamo kwiza bagize.

Umunyeshuri mushya mu mwaka wa mbere, Mukanteko Karinda Shemsa, yavuze ko yahisemo kwiga muri iri shuri kuko hari amashami meza kandi akenewe ku isoko ry’umurimo, avuga ko ku bwe azahakura ubumenyi bwinshi kandi bukenewe.

Yagize ati “ULK ifite ibintu byinshi byiza, ifite amasomo menshi kandi meza, ifite ibikoresho byiza, kandi iyo ugenda uganira n’abize muri ULK bakubwira ko yigisha neza.”

Abanyeshuri bashya baje kwiga muri ULK babanza kumara icyumweru cyo kumenyerezwa bita “ Icyumweru cyo kwinjiza intore mu zindi”, bakuramo ubumenyi butandukanye burimo kwiga indangagaciro na kirazira z’umuco nyarwanda, kwiga ikinyabupfura, kumenya kubana no kumenya kwihangira imirimo. Na none kandi muri iki cyumweru bahabwa ibiganiro bitandukanye by’abatumirwa b’inararibonye.

-8205.jpg

Abanyeshuri baje gutangira mu mwaka wa mbere basobanurirwa imyitwarire ikwiye kubaranga

Source : IGIHE

2017-10-04
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Abahoze bayoboye ADEPR basigaye muri gereza bahaye urukiko impamvu na bo bakwiye gufungurwa

Abahoze bayoboye ADEPR basigaye muri gereza bahaye urukiko impamvu na bo bakwiye gufungurwa

Ubwanditsi 28 Sep 2017
Itorero Zion Temple riramaganira kure inyandiko yitiriwe Apotre Gitwaza yandikiwe FPR

Itorero Zion Temple riramaganira kure inyandiko yitiriwe Apotre Gitwaza yandikiwe FPR

Ubwanditsi 19 Oct 2017
Abakozi ba nyakabyizi barasaba koroherezwa gutora

Abakozi ba nyakabyizi barasaba koroherezwa gutora

Ubwanditsi 25 May 2017
Urusasu  ruravuza ubuhuha i Kinshasa nyuma yo kurangira kwa manda ya Kabila

Urusasu ruravuza ubuhuha i Kinshasa nyuma yo kurangira kwa manda ya Kabila

Ubwanditsi 20 Dec 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

RDC: Urunturuntu mu nyeshyamba za Gumino zikorana n’iza Kayumba
ITOHOZA

RDC: Urunturuntu mu nyeshyamba za Gumino zikorana n’iza Kayumba

Ubwanditsi 09 Dec 2018
Pablo Morchon wari umutoza wungirije muri APR FC, yatandukanye nayo asimbuzwa umunya Tunisia Jamel Eddine Neffati w’imyaka 32
Amakuru

Pablo Morchon wari umutoza wungirije muri APR FC, yatandukanye nayo asimbuzwa umunya Tunisia Jamel Eddine Neffati w’imyaka 32

Ubwanditsi 26 Jul 2021
Perezida wa RDC Félix Tshisekedi Yitabiriye inama mpuzamahanga y’abayobozi b’ibigo bikomeye (African CEOs Forum) ibera i Kigali
INKURU NYAMUKURU

Perezida wa RDC Félix Tshisekedi Yitabiriye inama mpuzamahanga y’abayobozi b’ibigo bikomeye (African CEOs Forum) ibera i Kigali

Ubwanditsi 25 Mar 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru